Itangazo ryashyizweho umukono n’uwitwa Emmanuel Mwiseneza, visi-perezida w’agatsiko k’abagome n’abagambanyi ka FDU-Inkingi, riragaragaza ko aka gatsiko gahangayikishijwe n’akaga abajenosideri ba FDLR barimo kubera umuriro umutwe wa M23 urimo kubacanaho mu burasirazuba bwa Kongo.
FDLR n’igisirikari cya Congo, FARDC, bafatanya ku rugamba, kuva mu kwezi gushize k’Ukwakira bararashwe bikomeye, benshi barapfa, abataracitse amaboko n’amaguru, abataravuyemo amaso bafatwa mpiri, ari nabyo byakuye umutima FDU-Inkingi.
Amaganya ari muri iryo tangazo aragaragaza neza isano FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire ifitanye na FDLR, kugeza n’ubwo iyo FDU-Inkingi yikoma Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, ngo kuko aribo ntandaro y’akaga impunzi z’Abanyarwanda zirimo(nizo zigize FDLR).
FDU-Inkingi isangiye imyumvire ipfuye na Leta ya Kongo, umufatanyabikorwa wa FDLR, aho bafata Abanyekongo bavuga ikinyarwanda nk’aho atari abenegihugu nk’abandi. Urugero ni uko FDU-Inkingi ibabajwe cyane n’abavanywe mu byabo n’iyo ntambara yo muri Kivu y’Amajyaruguru, ariko Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bamaze imyaka hafi 30 mu nkambi z’impuzi mu bihugu binyuranye ntacyo bababwiye.
Ni mu gihe ariko kuko abo banyekongo birukanywe mu byabo na FDLR, impanga ya FDU-Inkingi. Nubwo muri abo Banyekongo harimo Abahutu n’Abatutsi, ubwicanyi bwibasiye Abatutsi kubera ya ngengabitekerezo ya jenoside Interahamwe zanduje abaturage b’Abanyekongo.
FDU-Inkingi itsimbaraye ku kinyoma cy’uko ngo M23 ifashwa n’u Rwanda, ishingiye ku byegeranyo byakozwe n’abantu babogamye, nyamara ntigire icyo ivuga ku mpuguke za Loni zidasiba kugaragaza ko FDLR ari umufatanyabikorwa w’igisirikari cya Kongo, FARDC.
“Mappining report” yabakwamiyemo ntibazi ko itigeze ihabwa agaciro, kuko Loni yasanze ibiyikubiyemo ari amahomvu n’ibipapirano. Ni cya kirondwe cyumiye ku ruhu rw’inka yapfuye kera.
FDU-Inkingi rero ntaho iduhishe. Iri ku rugamba muri Kongo, nubwo aho rwerekeza hagaragaza ko nta heza h’umunyabyaha. Imisanzu ikusanya yoherereza abarwanyi bayo ba FDLR irasa nk’aho ntacyo yatanze, kuko ibyo guhungabanya umutekano w’uRwanda, kwica Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, kubasahura no gusambanya abagore ku ngufu, M23 igiye kubishyiraho akadomo.
Bazakomeza bashwiragire mu mashyamba ya Kongo kure y’u Rwanda, nka gahini wishe umuvandimwe we Abeli.