Nyuma yaho abanzi b’u Rwanda bakwirakwije ibihuha ko Leta y’u Rwanda yumviriza Telephone zabo ikoresheje ikoranabuhanga rya Pegasus raporo y’ubushakashatsi yagiye ahagaragara yemeza ko ibyo birego nta shingiro bifite.
Umwe mu bavuze ko Telephone yumvirijwe ni Carine Kanimba ariko akaba yarakoreshejwe kugirango bayobye uburari mu rubanza rwa se Paul Rusesabagina waregwaga ibyaha by’iterabwoba. Ibi kandi byakuririjwe n’abasenateri n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu basanzwe banga u Rwanda. Aha twavuga nk’ikigo cya Citizen Lab gishamikiye kuri Kaminuza ya Toronto muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gikurikirana ibibazo mpuzamahanga hamwe na Amnesty International byavuze ko hari abantu bumvirijwe hakoreshejwe porogaramu Pegasus.
U Rwanda rwashyizwe mu majwi mu bihugu bikoresha iyo porogaramu kandi ko hari abantu telefoni zabo zishobora kuba zumvirizwa, Carine Kanimba, umukobwa wa Paul Rusesabagina akaba yari umwe muri bo.
Uyu mukobwa w’imyaka 29 yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yumvirije ibiganiro yagiranaga n’abantu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abo mu Burayi n’abayobozi bo muri Guverinoma y’u Bwongereza.
Ubwo yari imbere y’Inteko ya Amerika muri Nyakanga uyu mwaka, yavuze ko telefoni ye yinjiriwe guhera mu ntangiriro za Mutarama 2021 kugeza muri Gicurasi ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ngo yongeye kwinjirirwa ku wa 14 Kamena umunsi yahuraga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès.
Yabwiye Abagize Komisiyo ishinzwe Iperereza mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika ati “Amnesty International yatahuye Pegasus muri telefoni yanjye yo mu Bubiligi. Ntunze telefoni ebyiri. Imwe irimo umurongo wo mu Bubiligi indi ni uwo muri Amerika.”
“Hanyuma rero, ubwo najyaga mu Nama y’Ihuriro rigamije ukwishyira ukizana i Oslo, Citizen Lab [Ikigo cyigenga gishamikiye kuri Kaminuza ya Toronto] cyagenzuye telefoni. Nyuma y’isuzuma ryakorewe kuri telefoni yanjye, baje kuvumbura ko Pegasus yakoreshejwe kuri telefoni yanjye yo muri Amerika.”
Inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa, ufite ubumenyi mu bijyanye no kugenzura ibyaha bikorerwa kuri telefoni, Jonathan Scott, mu bushakashatsi yashyize ahagaragara, yavuze ko kuri ubu Carine Kanimba atari ku rutonde rwa NSO Group nk’umuntu wari ugambiriwe kumvirizwa binyuze muri telefone ye.
Yagize ati “Niba u Rwanda rufite urutonde rw’abantu 3500 rwakurikiranaga telefone zabo kandi nimero ya Kanimba ikaba yari ku rutonde rw’izo mu Rwanda, ni gute nimero ye yo mu Bubiligi yaba yarinjiriwe na Pegasus?”
Yakomeje agira ati “ Iyi ni ingingo y’ingenzi. OCCP (Organised Crimes and Corruption ) yavuze ko telefone ya Carine Kanimba yagaragaye ku rutonde rw’iz’abanyarwanda zumvirijwe. CNN n’ibindi bitangazamakuru bikomeye byakwirakwije ayo makuru ariko Kanimba nta nimero ya telefone yo mu Rwanda yagiraga.” None se ni gute telefone ye yo mu Bubiligi yajemo?”
Jonathan yasohoye ubu bushakashatsi nyuma y’isesengura ryakozwe ku bikorwa, raporo za gihanga n’inyandiko Carine Kanimba yashyikirije Komisiyo ya Perezidansi ya Amerika ishinzwe iperereza n’Inteko y’u Burayi, The Citizen Lab, Amnesty International n’ibindi bigo bifitanye isano na byo.
Mu nyandiko zigera ku 132 zashyikirijwe Komisiyo ishinzwe iperereza muri Perezidansi, 11 gusa ni zo zavugaga ku iyumvirizwa rya Kanimba mu gihe izindi zisigaye zari zavugaga ku bibazo bya Se, Rusesabagina na mubyara we Jean Paul Nsonzerumpa.
Ikindi Jonathan yavuze ni uko Pegasus yita kuri nimero ya telefone aho kwita ku bwenegihugu bwa nyirayo.
Ati “Yatanze ikirego avuga ko telefone ye yo mu Bubiligi yinjiwemo nyuma Citizen Lab na Kanimba barabihidura bavuga ko ari Umunyamerika wakozweho ubutasi.”
Yakomeje avuga ko ibirego byatanzwe na Carine Kanimba bidafite gihamya. Yavuze kandi ko uwo mukobwa yabeshye ko yari afite ’mobile operating system’ ya iOS 14.6 kuri iphone ye muri Gashyantare 2021 , nyamara iOS 14,6 yasohotse muri Gicurasi 2021. Ni ukuvuga ko atari gukoresha ikoranabuhanga rya telefone ritarabaho.