• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Bazirunge zange zibe isogo. UBufaransa bwanywanye n’abajenosideri ubuziraherezo.

Bazirunge zange zibe isogo. UBufaransa bwanywanye n’abajenosideri ubuziraherezo.

Ubwanditsi 22 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu gihe hari bamwe bibwiraga ko umubano hagati y’u Rwanda n’uBufaransa uri mu nzira yo kuzahuka, icyo gihugu cyo kitweretse ko kigifitanye umubano n’abajenosideri, nk’uko byahozeho mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imvugo y’Umunyamabanga wa Leta y’uBufaransa ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga, Chrysoula Zacharopoulou ushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ije yunganira ibinyoma byahimbwe na Leta ya Kongo, igamije guhuma amaso amahanga ngo atabona ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b’Abanyekongo. Iragaragaza ko u Bufaransa bubogamiye ku bakora ubwo bwicanyi, aribo igisirikari cya Kongo, FARDC n’abajenosideri ba FDLR-FOCA.

Biratangaje kubona umudipolomate wo ku rwego mpuzamahanga nka Madamu Zacharopoulou, ashinja ikindi gihugu nta kimenyetso na kimwe agendeyeho, uretse amarangamutima, n’urwango bisanganiwe ku Rwanda.

Ni urukozasoni kubona Madamu Zacharopoulou yibanda gusa ku ntambara M23 irwana, akirengagiza icyatumye iyo ntambara ivuka, cyane ko nta gihe uwo mutwe utasobanuye ko mubyo urwanira harimo n’uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, bahohoterwa ku mugaragaro bashinjwa kuba Abanyarwanda.

Nibyo iriya ntambara imaze kugwamo inzirakarengane nyinshi, ndetse hari n’abavuye mu byabo bariho nabi. Ariko se, niba atari wa mugambi basanganywe wo gushyigikira abajenosideri, wasobanura ute ukuntu Chrysoula Zacharopoulou yahururije gusa abahunga n’abagwa mu mirwano hagati ya M23 na FADRC/FDLR, ntagire ijambo na rimwe avuga ku bihumbi n’ibihumbi by’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, bagiye kumara imyaka isaga 26 mu nkambi zo mu Rwanda, muri Uganda no mu bindi bihugu byo muri aka karere?

Tugarutse mu mateka, mu mwaka w’1994 ubwo RPF/Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, uBufaransa bwikirije ndetse bunakwiza imvugo yerekana ko “u Rwanda rwatewe n’ umwanzi w’umunyamahanga”. UBufaransa bwihutiye kohereza ibitwaro n’abasirikari bo gutabara Leta ya Habyarimana, ngo “wari watewe na Uganda”!

Ibi byo kwirengagiza ukuri, ni nabyo uBufaransa bwongeye gukora, bubeshya ngo Kongo yatewe n’uRwanda, nk’uko bwabeshye muw’1994 ngo u Rwanda rwatewe na Uganda. Icyo gihe ingabo za RPF/Inkotanyi ziswe abanyamahanga, nyamara Abafaransa batayobewe ko ari Abanyarwanda baharanira uburenganzira bwabo, nk’uko uyu munsi Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bitwa Abanyamahanga, hirengagijwe ko bakwiye uburenganzira nk’ubw’abandi Banyekongo.

Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yategurwaga, uBufaransa bwatanze inkunga yo gutoza no guha intwaro Interahamwe/mpuzamugambi, ari nazo zifashishijwe ngo umugambi wa jenoside ushyirwe mu bikorwa kandi wihute. Ibi byanashimangiwe mu cyegeranyo cyiswe icya “Duclert”, cyagaragaje mu buryo budasubirwaho uko Leta y’uBufaransa yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, uBufaransa bwohereje mu Rwanda abasirikari, mu cyiswe”Opération Turquoise”, babyesha ko ari igikorwa cyo gutabara abicwaga muri jenoside. Byahe byo kajya ko ahubwo yari amayeri yo gufasha Leta y’abicanyi kurangiza umugambi wabo mutindi, no kuyikingira ikibaba ngo ibashe guhungira muri zayire y’icyo gihe, dore ko yari iri mu marembera kubera ikibatsi cy’ingabo za FPR/Inkotanyi. Ibi byemejwe n’abatangabuhamya barimo n’abasirikari baje muri iyo operasiyo, nka Guillaume Ancel, wari ufite ipeti rya ofisiye muzi izo ngabo.

Aho Leta yakoze Jenoside, igisirikari cyayo n’interahamwe bagereye mu nkambi zo muri Zayire ariyo Kongo ya none, uBufaransa bwakomeje kubaha intwaro n’imyitozo ngo bazongere bigarurire uRwanda, bityo batsembe n’abatutsi bake bari bacitse ku icumu. Kubera ubushishozi n’ubushobozi bw’ingabo zari zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, umugambi w’Abafaransa n’abafatanyabikorwa babo wakomwe mu nkokora, inkambi zakorerwagamo imyitozo zirasenywa, impunzi zitaha mu Rwanda.

Twibutse ko uBufaransa ari kimwe mu bihugu bigicumbikiye abajenosideri benshi. Mu rwego rwo kwiyerurutse ababarirwa ku kitwe y’intoki nibo bamaze kuburanishwa, ariko wanashishoza ugasanga abashyikirijwe inkiko ari abatari bafite agaciro gahambaye ku butegetsi bwa Habyarima. Abari ibikomerezwa baridegembya, nka Kanziga Agatha wari umugore wa Hayarimana Yuvenali, Col Laurent Serubuga wabaye umugaba mukuru w’ingabo za Kinani, Gen Ntiwiragabo watahuwe yihishahisha mu nkengero za Paris, Padiri Wenceslas Munyeshyaka wishe abantu muri Sainte Famille, n’abandi benshi.

Benshi mu Banyarwanda bari mu nkambi zo muri zayire bamaze gutaha, abasigayeyo biganjemo abajenosideri nibo baremye imitwe yitwaje intwaro, yavuyemo FDLR tuzi uyu munsi. Iyo mitwe niyo yakwije muri Kongo ingengabitekerezo ya jenoside, Abatutsi baho baricwa, abarokotse bahungira mu Rwanda no mu bihugu duturanye, nk’uko twabisobanuye haruguru.

Abazi neza umutwe wa M23 bahamya ko abarwanyi bawo biganjemo abakomoka kuri abo babyeyi bamaze imyaka itabarika mu nkambi zo mu bihugu byose byo muri aka karere. Bavuga ko barwanira kubaho, bagahabwa agaciro nk’abandi Banyekongo. Ibyo uBufaransa ntibushaka kubyumva, kuko nyine buri inyuma y’abahonyora ubwo burenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda.

u Rwanda rurashinjwa gushyigikira umutwe wa M23, ikimenyetso rukumbi abarushinja bagenderaho, ngo akaba ari uko uwo mutwe ufite imbaraga, ubuhanga n’ ubutwari nk’ubw’ingabo z’u Rwanda. Icyo birengagiza ariko, ni uko umuntu wese ufite icyo arwanira arangwa n’umuhate wo kugera ku ntego.

Kuba rero hari ibihugu byatunga agatoki u Rwanda, birimo n’uBufaransa, abasesengura ibya politiki mpuzamahanga barabinonamo isano n’amateka yaranze umubano wabyo n’uRwanda, ariko cyane cyane bakabisangamo inyungu za politiki n’ubukungu. Umutungo kamere wa Kongo ibyo bihugu birawurarikiye bikomeye, cyane cyane muri iki gihe muri Afrika, inyungu z’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi zibangamiwe bikoye n’iz’ibihugu byo muri Aziya.

Imyifatire mibi y’uBufaransa muri Afrika niyo itumye ubu icyo gihugu kirebwa nabi cyane kuri uyu mugabane. Ubu muri za Alijeriya, Mali, Burkina Faso, Santarafrika, n’ahandi uBufaransa bwahoze buvuga rikijya, baravumira Abafaransa ku gahera. Inyungu zabwo zasimbuwe n’iz’Ubushinwa n’Uburusiya. Ngiyo impamvu rero besnhi barimo guhakwa kuri Kongo, bashinja uRwanda ibinyoma bitagira epfo na ruguru

Icyo batazi cyangwa birengagiza ariko, ni uko uRwanda rutagikangwa na politiki za mpatsibihugu. Rwatewe imijugujugu itabarika, rushorwa mu ntambara zaba iz’amasasu n’iz’amagambo, kandi ibyo byose rwabisohotsemo gitwari, kuko Abanyarwanda bamenye kurwanira agaciro kabo.

Icyo Rushyashya yisabira Leta y’u Rwanda, ni ugutumira Ambasaderi w’uBufaransa mu Rwanda, agasobanura impamvu igihugu gihoza u Rwanda ku nkeke.

 

 

2022-12-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama y’Abaminisitiri yemeje Gen Patrick Nyamvumba nk’Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania naho Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika

Inama y’Abaminisitiri yemeje Gen Patrick Nyamvumba nk’Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania naho Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika

Ubwanditsi 28 Feb 2024
Gabiro : Perezida Kagame yakurikiye imyitozo yo kurasa y’Ingabo z’u Rwanda

Gabiro : Perezida Kagame yakurikiye imyitozo yo kurasa y’Ingabo z’u Rwanda

Ubwanditsi 10 Nov 2017
Politiki idaheza u Rwanda rwiyemeje, ni umusingi ukomeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda

Politiki idaheza u Rwanda rwiyemeje, ni umusingi ukomeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda

Ubwanditsi 13 Nov 2021
U Rwanda rwiteguye gufatanya na Santarafurika mu rugendo rw’iterambere – Perezida Kagame

U Rwanda rwiteguye gufatanya na Santarafurika mu rugendo rw’iterambere – Perezida Kagame

Ubwanditsi 16 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Col Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 anamburwa impeta za gisirikare
Mu Mahanga

Col Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 anamburwa impeta za gisirikare

Ubwanditsi 04 Apr 2016
Imikoranire ya Twagiramungu, Jakaya Kikwete, Rudasingwa  na FDLR
INKURU NYAMUKURU

Imikoranire ya Twagiramungu, Jakaya Kikwete, Rudasingwa na FDLR

Ubwanditsi 25 Jun 2019
APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa.
Amakuru

APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa.

Ubwanditsi 24 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru