Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023 nibwo ubuyubozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC bwatangaje ko bwatije Marines FC abakinnyi 3 bato.
Nkuko bigaragara mu nkuru bashyize ku rubuga rwabo rwa interineti, ubuyobozi bwagize buti “Imwe mu makipe yasabye Abakinnyi APR F.C ni Marines F.C ko bayitiza Abakinnyi ndetse isaba abo batoza bayo bakurikiranye bagasanga bayigirira umumaro. Muri bo, Ubuyobozi bwa APR F.C bwayitijemo Nsanzimfura Keddy, Mbonyumwami Thaiba na Nkundimana.”
Ku ruhande rwa APR FC, Chairman wayo Lt Gen MK MUBARAKH yatangaje ko ikipe ayoboye ifitange imikoranire myiza n’andi makipe, Ati “APR F.C mu mikoranire myiza n’andi makipe, dufite izo duha Abakinnyi twareze ndetse izindi harimo na Marine F.C tukazitiza, niba mutari mubizi kuko izindi mutazivuga.”
Aba bakinnyi berekeje muri Marines aho bagiye kuyifasha kuva ku mwanya mubi iyi kipe iriho kuko igice kibanza cy’imikino ya 2022-2023 yarangiye iyi kipe iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16 akina Primus Nationals League.
Mu bakinnyi bakomeje guhinduranya amakipe harimo umunyezamu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame wari umaze igihe kinini adafite ikipe, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Bugesera FC ku masezerano y’amezi atandatu ari imbere.
Bakame yerekeje muri Bugesera nyuma yaho yari aheruka mu ikipe ga Police FC, yanakinnye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports na As Kigaki, yanakinnye hanze y’u Rwanda by’umwihariko muri Kenya.
Uwahoze akinira ikipe ya APR FC ndetse na Rayon Sports, Bukuru Christophe nawe yamaze kwerekeza mu ikipe ya Rutsiro FC, ni nyuma yaho uyu nawe yari amaze igihe kinini ntakipe afite.
Bukuru Cristophe akaba yashyize umukono ku masezerano y’amezi atandatu, ni ukuvuga ko uyu agiye gukina imikino yo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda ya 2022-2023.