Aloys Ntiwiragabo ni umwe mu bajenosideri bari mu Bufaransa, aho bibwira ko batorotse ukuboko k’ubutabera, ndetse uko kwidegembya kukabatera kwibasira umuntu wese ugaragaje uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Aloys Ntiwiragabo yamaze igihe yihishahisha ahitwa Orléans, kugeza muri Nyakanga 2020 ubwo igitangazamakuru Médiapart cyamuturumburaga mu miheno yabundabundagamo, ariko kumuta muri yombi bikomeza kugenda biguru ntege kubera impamvu zizwi gusa nubucamanza bwo mu Bufaransa.
Maria Malagardis ni umunyamakuru uzi neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ubwo yategurwaga, mu gihe yashyirwaga mu bikorwa na nyuma yayo, yayikozeho inkuru zicukumbuye ndetse nubushakashatsi bwimbitse. Yababajwe cyane no kubona uBufaransa bukomeje kuba indiri yabagome ruharwa, maze yandika ku mbuga nkoranyambaga ati:Umu Nazi wUmunyafrika mu Bufaransa? Hari uzagira icyo abikoraho?(Un Nazi africain en France?Quelquun va réagir?).
Maria Malagardis yateye mu ryabandi bahanga nka Jean-Pierre Chrétien, bagaragaje isano hagati yaba “Nazi” bakoze jenoside yAbayahudi, nAbahutu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akibaza niba umuNazi yakwakiranwa yombi mu Bufaransa.
Kuva Médiapart na Maria Malagardis bavumbura umwicanyi Ntiwiragabo mu Bufaransa, iperereza (bitazi igihe rizarangirira)ryahise ritangira ku byaha bya jenoside nibindi byibasiye inyokomuntu, akurikiranyweho.
Aloys Ntiwiragabo n’abamuri inyuma bahise batangira urugamba rwo kwikura mu kimwaro, kwitagatifuza no gukanga umuntu wese waba amufiteho ibimenyetso simusiga. Nguko uko yatinyutse gushyikiriza urukiko ikirego, ashinja umunyamakuru Maria Malagardiskumutuka mu ruhame”.
Urubanza ruteganyijwe kuri uyu wa kane tariki 19 Mutarama 2023, isaa 13h30 ku isaha yi Paris mu Bufaransa.
Imiryango nka SURVIE, iharanira ubutabera niyabaregera indishyi mu manza zabakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yamaganye iryo terabwoba ryabajenosideri bakidegembya hirya no hino ku isi, kuko rigamije gutinza ubutabera, gucecekesha abatangabuhamya no gusibanganya ibimenyetso.
Ese koko umuntu nka Aloys Ntiwiragabo uregwa ibyaha biremereye nka Jenoside, niwe ukwiye kurega ngo baramututse? Ibi ni ubundi buryo bwo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aloys Ntiwiragabo yahoze ashinzwe iperereza mu ngabo zatsinzwe za Habyarimana. Ni umwe mu bashinze umutwe wabajenosideri wa ALIR, anawubera umuyobozi, ari nawo wabyaye FDLR, nubu ikomeje umugambi wa jenoside mu karere kibiyaga bigari, cyane cyane mu burasirazuba bwa Kongo. Ibi nabyo yagombye kuba abibazwa, aho kwitetesha ngo yaratutswe.
Nguwo Ntiwiragabo, Hitler wUmunyarwanda winubira ibitutsi. Uziko aba bajenosideri bagifata uBufaransa nkubwo ku butegetsi bwa Mitterrand na Chirac! Nta mugayo ariko baracyavuna umuheha bakongezwa undi!
Nimutekereze Hitler, Himmler cyangwa Goebbels bahagaze imbere y’umucamana mu Bufaransa, ngo abarenganure kuko batutswe mu ruhame! Kubera ko Aloys Ntiwiragabo na bagenzi be batsembye abirabura, nta kibazo biteye. Irondaruhu mu butabera mpuzamahanga riteye ishozi.