• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Gasogi United yasinyishije Steve Kayo wo muri Cameroon, Espoir isinyisha Abagande 2 barimo Isaaka Sherif wakinnye muri Vietnam

Gasogi United yasinyishije Steve Kayo wo muri Cameroon, Espoir isinyisha Abagande 2 barimo Isaaka Sherif wakinnye muri Vietnam

Ubwanditsi 19 Jan 2023 Amakuru, IMIKINO

Mu gihe hitegurwa ko shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere mu bagabo 2022-2023 ikomeza ku mikino yo kwishyura, amakipe arimo Gasogi United ndetse na Espoir FC akomeje kwiyubaka.

Kuri ubu ikipe ya Gasogi United iri ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo yamaze guha amasezerano y’imyaka ibiri umunya-Cameroon Steve Simo Kayo wakinaga muri Colombe Sport y’iwabo.

Rutahizamu Steve Simo Kayo aje mu ikipe ya Gasogi United avuye muri La Colombe du Sud nyuma yaho yari ameze igihe ntakipe afite akinira.

Uyu rutahizamu w’imyaka 21 y’amavuko yanakiniye amakipe atandukanye y’iwabo muri Cameroon harimo Real Foot Académie de Douala.

Usibye Gasogi United yiyubatse kandi, ikipe ya Espoir FC yo yasoje igice kibanza cy’imikino idahagaze neza yiyongereye amaraso mashya isinyisha abakinnyi babiri aribo Isaaka Sherif Yussuf na Janjali Joseph bakomoka muri Uganda .

Janjali Joseph werekanywe mbere muri iyi kipe, yasinye amasezerano azarangirana na Gicurasi 2024, uyu kandi aje mu Rwanda nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye arino UPDF FC,Vipers SC,Bright Stars Fc na Chaux OG.

Ku rundi ruhande, Yussuf Sherif wakiniraga Kyetume FC y’iwabo nawe yasinye amasezerano y’umwaka umwe n’igice akinira iyi kipe yambara umutuku n’umweru.

Isaaka Yussuf yanakiniye kandi Proline SA na Arua Hill SC y’iwabo muri Uganda, Lion’s FC yo muri Seychelles na Saigon FC yo mu gihugu cya Vietnam.

Gasogi United irasubukura imikino yo kwishyura ikina na Kiyovu SC kuri uyu wa Gatanu naho Espoir FC yo izakire Rwamagana City bukeye bwaho.

2023-01-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 birengagiza ibibonwa na buri wese, bagahitambo guhimba ibyo badafitiye gihamya.

Abashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 birengagiza ibibonwa na buri wese, bagahitambo guhimba ibyo badafitiye gihamya.

Ubwanditsi 27 Dec 2022
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, arashinjwa akarimi gasize umunyu, gahumuriza abaturage, kandi umutekano muri icyo gihugu ukomeje kuba kure nk’ukwezi.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, arashinjwa akarimi gasize umunyu, gahumuriza abaturage, kandi umutekano muri icyo gihugu ukomeje kuba kure nk’ukwezi.

Ubwanditsi 09 Dec 2020
Amateka akomeje gukorwa, Mukansanga Salima mu basifuzi b’umukino w’u Bufaransa na Australia w’igikombe cy’Isi 2022

Amateka akomeje gukorwa, Mukansanga Salima mu basifuzi b’umukino w’u Bufaransa na Australia w’igikombe cy’Isi 2022

Ubwanditsi 22 Nov 2022
Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubwanditsi 31 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

USA: Uwitwa Bosco Tukamuhabwa akurikiranweho kwica umugore we, akamuhisha aho babika imyenda [ garde robe ]
ITOHOZA

USA: Uwitwa Bosco Tukamuhabwa akurikiranweho kwica umugore we, akamuhisha aho babika imyenda [ garde robe ]

Ubwanditsi 22 Nov 2017
Inyeshyamba za FLN zongeye kwiyahura zigaba agatero-shuma mu Rwanda, ebyiri zihasiga ubuzima.
Amakuru

Inyeshyamba za FLN zongeye kwiyahura zigaba agatero-shuma mu Rwanda, ebyiri zihasiga ubuzima.

Ubwanditsi 24 May 2021
Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro  FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Ubwanditsi 22 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru