• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baridegembya muri Uganda

Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baridegembya muri Uganda

Ubwanditsi 19 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU

Amakuru yizewe aragaragaza amazina y’Abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko bakaba bacyidegembya mu turere dutandukanye two mu gihugu cya Uganda nta nkomyi.

Muri aba Banyarwanda nk’uko ikinyamakuru Watchman kibitangaza harimo  Jean Baptiste Bizimungu na  Augustin Rwiririza, bombi bahoze ari abayobozi mu nzego  z’ibanze mu Rwanda mu gihe jenoside yabaga. Bivugwako bagize uruhare mu gukangurira abaturage gukora ubwicanyi.

Uyu Bizimungu yari Konsiye wa Segiteri Rwankuba muri Komini Murambi ndetse akaba yarakoranaga bya hafi na Burugumesitiri w’iyi Komini , Jean Baptiste Gatete kuri ubu wakatiwe n’urukiko rwa Arusha nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside.

Mugenzi we Rwiririza  yari konsiye muri Segiteri Ndatemwa muri Komini Murambi na we akaba yarakanguriye abaturage kwijandika mu bwicanyi. Aba bombi batuye mu Karere ka Isingiro baratunze baratunganirwa.

Mu bandi bivugwa ko batuye muri Uganda harimo  Bizimana Bernard, wari Burugumesitiri wa Komini Musange mu Ntara ya Gikongoro ( Nyamagabe). Uyu yigeze gutabwa muri yombi mu minsi ishize nyuma aza kurekurwa.

Undi ni Matemane Faustin wahoze ayobora Komini Kidaho (Burera) kuri ubu utuye Kisoro hafi n’u Rwanda.

Polisi ya Uganda kandi mu minsi ishize yataye muri yombi Kanamugire Callixte  uzwi nka  Supa nyuma iza kumurekura. Uyu atuye mu Mujyi wa Kampala  ahitwa Nsambya.

Undi ni Hakizimana Bonaventure ukomoka mu Karere ka Rwamagana. Yatorotse Gereza ya Nsinda nyuma y’aho yari yarakatiwe gufungwa burundu kubera ibyaha bya jenoside byamuhamye. Ubu yibera  Sangano-Nyakivara  aho akorera ubucuruzi.

Mu bandi bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi baba muri Uganda harimo  Epimaque Twahirwa uzwi nka John Musana wahoze ari umuyobozi mu nzego z’ibanze muri Komini Murambi. Kuri ubu ni Umuyobozi mu nzego z’ibanze muri Uganda muri Nakivale.

N’ubwo aba bose bakekwa bataratabwa muri yombi na Uganda, u Rwanda   kuwa  18 Kamena 2016, rwashyikirije Uganda urutonde rw’abantu 137 ruriho n’ibyo bashinjwa.

Mu kugira icyo ikora, Uganda yataye muri yombi abantu batatu ndetse nyuma bararekurwa. Amategeko mpuzamahanga avuga ko abantu bakekwaho ibyaha boherezwa aho babikoreye bakaburanishwa cyangwa se bakaburanishirizwa mu bihugu barimo.

Ni nyuma y’aho ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda butangaje ko abantu benshi bakekwaho jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku 1000 baba mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

2018-11-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Ubwanwa bwanjye ni ukwivumbagatanya k’umutwe w’inyeshyamba”- Kabila

“Ubwanwa bwanjye ni ukwivumbagatanya k’umutwe w’inyeshyamba”- Kabila

Ubwanditsi 22 Jan 2019
“Umutima w’umugizi wa nabi ntujya utuza. Kubera ubushotoranyi Uganda ikorera u Rwanda, mu maso ya Kaguta Museveni n’abambari be buri Munyarwanda ni intasi”.

“Umutima w’umugizi wa nabi ntujya utuza. Kubera ubushotoranyi Uganda ikorera u Rwanda, mu maso ya Kaguta Museveni n’abambari be buri Munyarwanda ni intasi”.

Ubwanditsi 01 Nov 2020
Kayirere wamburiwe umwana muri Uganda agiye gusubirayo kumushaka acungiwe umutekano

Kayirere wamburiwe umwana muri Uganda agiye gusubirayo kumushaka acungiwe umutekano

Ubwanditsi 23 Oct 2019
Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru wa EAC amaze guhunga ibikorwa byo Kwibuka inshuro enye mu myaka ine amaze ayobora uyu Muryango

Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru wa EAC amaze guhunga ibikorwa byo Kwibuka inshuro enye mu myaka ine amaze ayobora uyu Muryango

Ubwanditsi 08 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RGB yagize icyo ivuga kubasha gusenga shitani
Mu Mahanga

RGB yagize icyo ivuga kubasha gusenga shitani

Ubwanditsi 29 Mar 2016
Cyamunara, Amanyanga No Kugambanira Imitungo Y’Abaturage Mu Ma Banki, Bikomeje Kuzambya Ubukungu Bw’u Rwanda
UBUKUNGU

Cyamunara, Amanyanga No Kugambanira Imitungo Y’Abaturage Mu Ma Banki, Bikomeje Kuzambya Ubukungu Bw’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Dec 2019
Ibyanditswe k’umutoza Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ ko ari muri Gicumbi byari ibinyoma
IMIKINO

Ibyanditswe k’umutoza Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ ko ari muri Gicumbi byari ibinyoma

Ubwanditsi 17 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru