• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Gasogi United yasinyishije Steve Kayo wo muri Cameroon, Espoir isinyisha Abagande 2 barimo Isaaka Sherif wakinnye muri Vietnam

Gasogi United yasinyishije Steve Kayo wo muri Cameroon, Espoir isinyisha Abagande 2 barimo Isaaka Sherif wakinnye muri Vietnam

Ubwanditsi 19 Jan 2023 Amakuru, IMIKINO

Mu gihe hitegurwa ko shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere mu bagabo 2022-2023 ikomeza ku mikino yo kwishyura, amakipe arimo Gasogi United ndetse na Espoir FC akomeje kwiyubaka.

Kuri ubu ikipe ya Gasogi United iri ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo yamaze guha amasezerano y’imyaka ibiri umunya-Cameroon Steve Simo Kayo wakinaga muri Colombe Sport y’iwabo.

Rutahizamu Steve Simo Kayo aje mu ikipe ya Gasogi United avuye muri La Colombe du Sud nyuma yaho yari ameze igihe ntakipe afite akinira.

Uyu rutahizamu w’imyaka 21 y’amavuko yanakiniye amakipe atandukanye y’iwabo muri Cameroon harimo Real Foot Académie de Douala.

Usibye Gasogi United yiyubatse kandi, ikipe ya Espoir FC yo yasoje igice kibanza cy’imikino idahagaze neza yiyongereye amaraso mashya isinyisha abakinnyi babiri aribo Isaaka Sherif Yussuf na Janjali Joseph bakomoka muri Uganda .

Janjali Joseph werekanywe mbere muri iyi kipe, yasinye amasezerano azarangirana na Gicurasi 2024, uyu kandi aje mu Rwanda nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye arino UPDF FC,Vipers SC,Bright Stars Fc na Chaux OG.

Ku rundi ruhande, Yussuf Sherif wakiniraga Kyetume FC y’iwabo nawe yasinye amasezerano y’umwaka umwe n’igice akinira iyi kipe yambara umutuku n’umweru.

Isaaka Yussuf yanakiniye kandi Proline SA na Arua Hill SC y’iwabo muri Uganda, Lion’s FC yo muri Seychelles na Saigon FC yo mu gihugu cya Vietnam.

Gasogi United irasubukura imikino yo kwishyura ikina na Kiyovu SC kuri uyu wa Gatanu naho Espoir FC yo izakire Rwamagana City bukeye bwaho.

2023-01-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Bubiligi bwandikiye amateka ku Buyapani, busanga Brazil muri ¼

U Bubiligi bwandikiye amateka ku Buyapani, busanga Brazil muri ¼

Ubwanditsi 03 Jul 2018
Rayon Sports yagabanye amanota na AS Kigali mu mukino wabonetsemo amakarita abiri atukura

Rayon Sports yagabanye amanota na AS Kigali mu mukino wabonetsemo amakarita abiri atukura

Ubwanditsi 16 Aug 2019
Nyamirambo : Umugabo amaze imyaka 5 azi ko arera imfumbyi kandi ari umwana umugore we yabyaye hanze

Nyamirambo : Umugabo amaze imyaka 5 azi ko arera imfumbyi kandi ari umwana umugore we yabyaye hanze

Ubwanditsi 16 Mar 2016
Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda

Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 11 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 07 Jun 2023
Korea ya Ruguru yaburiye America ko izarasa indege zayo
ITOHOZA

Korea ya Ruguru yaburiye America ko izarasa indege zayo

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Umuriro watse nyuma yaho dushyiriye ahagaragara imishyikirano ya Kayumba Nyamwasa , Rusesabagina na muganga Eliel Ntakirutimana
ITOHOZA

Umuriro watse nyuma yaho dushyiriye ahagaragara imishyikirano ya Kayumba Nyamwasa , Rusesabagina na muganga Eliel Ntakirutimana

Ubwanditsi 15 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru