• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Bidatunguranye, abayoboke b’umutwe w’iterabwoba, RNC, bivanze mu matora ya Uganda, banahundagaza amajwi kuri Yoweri K. Museveni.

Bidatunguranye, abayoboke b’umutwe w’iterabwoba, RNC, bivanze mu matora ya Uganda, banahundagaza amajwi kuri Yoweri K. Museveni.

Ubwanditsi 15 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Amakuru atangwa n’indorerezi mbarwa zashoboye kwitabira amatora yo muri Uganda, yabaye mu bwiru bukomeye  tariki 14 Mutarama 2021, arahamya ko impunzi z’abanyamahanga ziba muri icyo gihugu zivanze muri ayo matora y’ Umukuru w’Igihugu ndetse n’abadepite.

Abashyirwa mu majwi cyane ni abayoboke ba wa mutwe w’iterabwoba RNC, ya Kayumba Nyamwasa, ndetse ngo bakaba barahundagaje ku bwinshi amajwi kuri Museveni, usanzwe ari n’inshuti yabo y’akadasohoka. Aya makuru akomeza avuga ko byari byoroshye ko n’abatari abanya Uganda batora, dore ko no kugenzura umwirondoro w’abatora bitashobokaga, kuko ingenzura ryifashisha ikoranabuhanga  “biometric Voter Verification” ritashobokaga nyuma yo guhagarika internet mu gihugu hose.

Ikindi, abenshi mu bayoboke ba RNC basanganywe pasiporo za Uganda, bifashisha mu ngendo zo gushakisha imisanzu n’abarwanyi bo guhungabanya umutekano w’uRwanda.Yewe, nta n’igishya abayoboke ba RNC batoye Museveni, kuko no mu mvururu zimaze iminsi ziba, bagaragaye bitwaje intwaro, bari mu hobotera abadashyigikiye Museveni.

Abakandida barimo Bobi Wine na Mugisha Muntu bahise bamagana ubu buriganya, bavuga ko ibizava mu matora yabaye mu bwiru n’ubujura nta gaciro bizagira.

Hagati aho uyu  Bobi Wine , umukandida uhangayikishije Museveni kurusha abandi bose bagiye bahangana mu matora, yamaze kwamburwa telephone ye igendanwa,  bikavugwa ko ari uburyo bwo kumubuza kubwira isi yose amahano yakozwe mu “ngirwamatora” no ibarura ry’amajwi.

Amahanga yakomeje kwamagana ubugizi bwa nabi bwaranze ibikorwa byo kwiyamamaza, aho ababarirwa muri 70 biganjemo abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, bishwe abandi amagana barakomereka, barasahurwa, baranafungwa.  Ibitangazamakuru by’urwego rw’ubutasi muri Uganda, CMI, byagerageje guhishahisha urwo rugomo, bigera n’aho bibeshya ko amashusho yazengurutse isi yose yerekana ubwo bugizi bwa nabi, ari ay’imyigaragambo yabaye mu w’2011 na 2013. Nyamara ni uguhomera iyonkeje, kuko aya makuru yashyizwe ahagaragara n’ibitangazamakuru  mpuzamahanga ndetse n’imiryango idafite aho ibogamiye, cyane ko urwo rugomo rukabije rwanakozwe ku manywa y’ihangu. Abajijwe impamvu abashinzwe umutekano bahohotera abanyamamakuru n’abaturage muri rusange, Umuyobozi Mukuru wa Pilisi aho muri Uganda, Maj General Paul Lokech  yashubije yishongora, ko polisi izakomeza kubakubita” ku bw’umutekano wabo”.

Hategerejwe amasaha 48 uhereye ku munsi w’amatora, ngo ibyavuyemo bibe byashyizwe ahagaragara. Ababikurikiranira hafi ariko baravuga ko batazatungurwa n’uko Komisiyo y’Amatora izatangaza ko Museveni ariwe watsinze, kuko iyo komisiyo ubwayo yanenzwe cyane gukorera mu kwaha kw’ishyaka NRM riri ku butegetsi mu myaka 35 ishize.

Aramutse agumye ku butegetsi, Museveni w’imyaka 76 yaba agiye kuyoboza Uganda muri manda ya 6. Andi matora y’ Umukuru w’Igihugu azongera kuba muw’2026, Museveni yujuje imyaka 81 y’amavuko, anafite uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza no ”gutorwa”!!

2021-01-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amagambo ya Tumukunde yagaragaje imitekerereze y’abayobozi ba Uganda

Amagambo ya Tumukunde yagaragaje imitekerereze y’abayobozi ba Uganda

Ubwanditsi 31 Jul 2019
Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa  Rayon Sports

Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa Rayon Sports

Ubwanditsi 08 Oct 2023
Ubwo umwaka w’imikino wa 2021-2022 uzaba urangiye, abakinnyi 6 barimo Tuyisenge Jacques, Nizeyimana Djuma na Itangishaka Blaise bashobora gutandukana na APR FC

Ubwo umwaka w’imikino wa 2021-2022 uzaba urangiye, abakinnyi 6 barimo Tuyisenge Jacques, Nizeyimana Djuma na Itangishaka Blaise bashobora gutandukana na APR FC

Ubwanditsi 09 Mar 2022
APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025

APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025

Ubwanditsi 01 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri Emirates na KCC, ‘Visit Rwanda’ yabaye intero ku mukino wa mbere wa Arsenal muri Premier League
INKURU NYAMUKURU

Muri Emirates na KCC, ‘Visit Rwanda’ yabaye intero ku mukino wa mbere wa Arsenal muri Premier League

Ubwanditsi 13 Aug 2018
N’u Rwanda rwaberwa no kwicara kuri ‘table d’honneur’ – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

N’u Rwanda rwaberwa no kwicara kuri ‘table d’honneur’ – Perezida Kagame

Ubwanditsi 18 Dec 2017
Nyuma yo kuyobora itsinda mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026, Amavubi yakiranywe ibyishimo
Amakuru

Nyuma yo kuyobora itsinda mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026, Amavubi yakiranywe ibyishimo

Ubwanditsi 13 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru