Mu majwi ye bwite arimo gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, Faustin Twagiramungu ngo ababazwa no kuba umutwe wa FDLR ufite byose, abarwanyi n’intwaro, ariko ukabura kivugira mu muryango mpuzamahanga.
Twagiramungu avuga ko FDLR ari inyeshyamba zibera mu myobo, zitagira abayobozi bazi neza uko intambara ya” guerilla” ikorwa, bikaba ari nabyo bituma ntawe ubacira akarurutega .
Iyo usesenguye amagambo ya Twagiramungu, ntibikugora kumva ko yifuza kuba umuyobozi wa FDLR ngo kugirango igire icyo igeraho. Yirengagiza ko nta mujenosideri ugira ijambo.
Faustin Twagiramungu ni umuhezanguni abantu bakomeje kwibeshyaho.
Kugeza muri Mata 1994, hari abafatanga Twagiramungu nk’umunyapolitiki wifuza impinduka nziza mu Rwanda. Ng’uko uko abari mu mishyikirano y’amahoro ya Arusha bamuhisemo ngo azayobore Guverinoma y’inzibacyuho. Byari ukwibesha kuko abamuzi neza bavuga ko ari Umuparimehutu kabombo, umurage akomora kwa sebukwe, Gerigori Kayibanda.
Faustin Twagiramungu azura MDR mu gihe cy’amashyaka menshi, ntibwari ubushake bwo kubaka uRwanda rushya, ruzira amacakubiri. Oya. Twagiramungu yangaga gusa Habyarimana, kuko habyarimana iyo apfa MRND yashaka igakomeza kuyobora igihugu, ntacyo byari bimutwaye, kuko kumubwira FPR-Inkotanyi n’ubu yita agatsiko k’abavantara, ari nko kumutuka.
No mu busore bwe nta politiki ihamye Twagiramungu yigeze agaragaza yayobora uRwanda.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abayoboke ba Faustin Twagiramungu baranzwe gusa no “kubohoza” n’imyigaragambyo isenya, bamubaza impamvu y’ubwo bugizi bwa nabi agasubiza ngo” imyigaragambyo si umutambagiro w’isakaramentu”. Uretse komongana asaba inama”Rukokoma”, ntiwari kumubaza ikizayivugirwamo ngo akikubwire. Wa mugani we akina “Politiki yo mu kirere”, ni ukuvuga politiki itagira imizi, ahubwo ishingiye ku cyuka gusa.
Faustin Twagiramungu nyawe yigaragaje ubwo yari minisitiri w’Intebe.
Nk’uko twabisobanuye haruguru, Faustin Twagiramungu yashyizwe mu masezerano ya Arusha bamwibeshyeho kubera akarimi keza no kwiyorobeka. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, FPR-Inkotanyi yubahirije amasezerano, maze Twagiramungu aba Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho, ndetse MDR ye ihabwa imyanya ikomeye nka minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, iy’uburezi, n’iy’itangazamakuru.
Twagiramungu ariko ntiyatinze kugaragaza kamere ye nyakuri. Nyuma y’igihe gito cyane, imitima igikomeretse bikabije, imirambo icyandaraye hirya no hino mu gihugu, abajenosideri bakidegembya, n’ibindi bibazo bifitanye isano na jenoside bikiri byose, yarihanukiriye ati:”Nta gahinda kamara amezi atatu”. Hari ubundi bugome buruta gupfobya jenoside no gukina ku mubyimba abo yagizeho ingaruka, witwa ngo uyoboye guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda?
Umugome umuha amata akagutera amacumu.
Kuba ”Ijyogi” Twagiramungu (niko bitaga abayoboke ba MDR-Twagiramungu), atarishwe muw’1994, ingabo za RPF-Inkotanyi zabigizemo uruhare rukomeye. Ikositimu yarahiranye aba Minisitiri w’Intebe yayiguriwe na FPR-Inkotanyi, kuko ikigega cya Leta cyarimo ubusa, benshi mu bagomba kurahira nta mikoro yo kwisirimura bafite.
Nyamara ineza n’icyizere Fautin Twagiramungu yagiriwe yabyimye agaciro. Kamere ye yaramutengushye, maze yikura amata mu kanwa. Yahise aboneza iy’ubuhunzi, abeshya ko agiye mu Bubiligi kwivuza no gusura umuryango. Twagiramungu yicishije inzara umusirikari yari yahawe ngo amucungire umutekano, amwita”maneko w’inyenzi”.
FPR ibonye umwana agiye kugwa i Buruseri imwoherereza itike y’indege arataha.
Kuva icyo gihe Twagiramungu yareruye, atangira kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, avuga ko ari ubw’Abatutsi “ b’abavantara”. Yumvikanye kenshi kuri ya mizindaro y’ibigarasha n’abajenosideri, mu mashyengo no kwishongora bidafite icyo bivuze, akagaragaza urwango afitiye Perezida Kagame na FPR-Inkotanyi.
Twagiramungu yashinze imitwe ya politiki itaragiye imara kabiri, kubera kutangira umurongo uhamye nk’uko bimeze ku biyita “opozisiyo nyarwanda” bose. Ni umwe mu bashinze umutwe w’iterabwoba wa MRDC-FLN, abonye shebuja Paul Rusesabagina atawe muri yombi, ndetse bigaragara ko FLN ntacyo izageraho, ati uwakwibera umuyobozi wa FDLR. Ntazatinda kubona ko yahungiye ubwayi mu kigunda.
Nta gitangaje kuba Twagiramungu asaba kuyobora FDLR.
Abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR ni abajenosideri n’ababakomokaho, batajya bumva uburyo Umututsi yayobora uRwanda. Iyi ni nayo myumvire ya Twagiramungu nk’abandi baparimehutu bose.
Iyo FDLR kandi niyo irimo kwica Abatutsi b’Abanyekongo, nk’uko abatangabuhamya banyuranye badahwema kubivuga. Nyamara Twagiramungu aherutse kuvugira kuri ya radio y’abajenosideri”Ikondera”, ndetse no mu kiganiro yagiranye na J.Claude Murindahabi, ko abavuga ko Abanyekongo b’Abatutsi barimo kwicwa ari ikinyoma. Ibi kandi arabivuga yirengagije ibyegeranyo 2 Umujjyanama Wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Madamu Alice Mwairimu Nderitu, amaze gusohora kuva mu Gushyingo umwaka ushize, atabariza Abatutsi bo muri Kongo barimo kwicwa bazira ubwoko bwabo.
Twagiramungu ni umusaza usaziye mu buzukuru batari abe. Ku myaka ye 78 ntiyagombye kuba akijandika mu mitwe y’iterabwoba, binagaraga ko ntacyo yageraho. Ntiyari akwiye kuba atunzwe n’ibisabano, mu gihe Igihugu cye gihora kimusaba guhinduka, akaza gusazira iwabo. Birababaje kubona umusaza nk’uyu agiye kugwa igihugu igicuri kandi afite gakondo.