Ku mugoroba w’ejobundi ubwo yifurizaga Umwaka Mushya abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke w’u Rwanda uterwa na FDLR ariko bikaba ntacyo Congo ibikoraho. Yagarutse ku buryo uyu mutwe umaze imyaka irenga 25 ku butaka bwa Congo ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi ukomeje kwidegembya ahubwo ukagaba ibitero mu Rwanda nkuko byabaye mu Ugushyingo 2019 ndetse bakarasa mu Rwanda umwaka ushize.
Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu FDLR imaze imyaka igera kuri 30 ku butaka bwa RDC, nta bushake buhari bwo kuyirandura. Kuri we, asanga hari ababyihishe inyuma. Ati “Ni nk’aho iyo ikibazo cya FDLR kije, iyo ibi bibazo babimbajije [byo kuba Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo] hanyuma nkabaza ibijyanye na FDLR, ni nk’aho baba bashaka kubyirengagiza. Hari ikintu kibyihishe inyuma ahari bamwe muri twe tutumva. Ese hari umuntu muri iyi Si ushaka ko ikibazo cya FDLR kigumaho mpaka?”.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari abashaka ko ikibazo cya FDLR kidakemuka, uyu mutwe ukagumaho mpaka. Yavuze ko bene abo ari uburenganzira bwabo, ariko ko bari gukina n’ibyo batazi. Ati “Uri gukina niba wumva ko bamwe muri twe, Abanyarwanda, bazi ibyayo [FDLR] bazigera bemeranya nawe. Uwo ariwe wese utekereza atyo, ari kwibeshya. Bireba twe, ubuzima bwacu, amateka yacu, abo turi bo, nta muntu n’umwe kuri iyi Si, ufite inshingano kuri twe, ni twe twifiteho inshingano.
Ibyo ntagushidikanya. Nzahora iteka mbivuga.”Perezida Kagame yavuze ko ushaka kwifashisha dipolomasi cyangwa se politiki ngo ashyigikire ko FDLR igumaho, ari uburenganzira bwe, ariko ko na we afite ubundi bwo guharanira ko uyu mutwe w’iterabwoba udakomeza kubangamira umutekano w’u Rwanda. Ati “ Nzakora ibishoboka byose mu bushobozi bwanjye mparanire ko ibijyanye na FDLR na Jenoside abantu bakerensa bitazongera kutugenderera ukundi. Ibindi ikibazo twakomeza kugica iruhande, ntabwo nzi icyo nabikoraho.”
Umukuru w’Igihugu yagarutse kuri Raporo z’Impuguke za Loni, yibaza impamvu zitajya zibaza igituma ikibazo cya FDLR kidakemuka ndetse hakaba hari imvugo z’urwango zikomeje gutuma benshi bicwa.Yakomeje ati “Nibwira ko ubwo butumwa bwari bukwiriye kuba bwarageze mu matwi y’abantu, niba koko ari abayobozi babereye abaturage.”
Umutwe wa FDLR umaze imyaka isaga 20 ukorera ku butaka bwa Leta ya Congo Kinshasa, ukaba ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse ukaba warashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Nyamara kuva mu mwaka wa 2003 kugeza mu wa 2014, Loni yafashe ibyenmezo birenga 10 bisaba amahanga guha akato FDLR no gufatanya kuyirandura, ariko kugeza ubu ibi ntibirakorwa.
Raporo zitandukanye n’ubuhamya bw’abaturage bimaze kugaragaza ko FDLR ifitanye imikoranire n’Ingabo za Congo ku buryo n’aho zigiye mu mirwano, bakorana.