Nyuma y’abasirikari benshi bagiye batabwa muri yombi baregwa guhunga urugamba, ndetse ababarirwa muri 7 bakaba baherutse gukatirwa urwo gupfa, ubu utahiwe ni Gen Chico Tshitambwe wayoboraga ibikorwa bya gisirikari mu burasirazuba bwa Kongo.
Amakuru ava muri icyo gihugu aravuga ko Gen Tshitambwe yamaze guhagarikwa ku mirimo, ajyanwa i Kinshasa igitaraganya , ndetse akaba ashobora guhita ashyirwa muri gereza.Uyu Gen Tshitambwe ushinjwa “amakosa akomeye”, yari asanzwe nyamara ari umutoni wa Perezida Tshisekedi, dore ko yari yaramwijeje ko azahashya umutwe wa M23.
Byahe byo kajya, ko kuva yagera mu burasirazuba bw’icyo gihugu, uwo mutwe utahwemye kwambura ibirindiro byinshi ingabo za leta, zifatanyije na FDL, Maï-Maï n’abacancuro ba Wagner!Ihagarikwa rya Gen Tshitambwe rije kandi nyuma y’aho ku itariki 09 z’uku kwezi kwa Gashyantare 2023, indege y’intambara ya Kongo yasutse ibisasu ku basirikari ba leta, maze ababarirwa muri 220 bahasiga ubuzima, abandi benshi cyane barakomereka.
Amabwiriza yo kurasa yari yatanzwe na Gen Tshitambwe , we akiregura avuga ko yibeshye, kuko ngo yari azi ko bagiye kurasa ibirindiro bya M23. Uyu Gen Chiko Tshitambwe yiyongereye kuri Gen Philémon Yav, Gen Chirimwami, Col Jean -Marie Diadia, Col Désiré Lobo, na Col Serge Mavinga( we binavugwa ko yishwe), abo bose bakaba barafungiwe muri gereza ya Makala i Kinshasa, baregwa ubugwari, ubugambanyi, no gusesagura ibikoresho bya gisirikari.
Perezida Tshisekedi nakubitira imbwa gusutama azazimara, kuko abakurikiranira hafi intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo bahamya ko nta bushobozi igisirikari cya Kongo gifite bwo gukoma imbere muvuduko n’umurava biranga abarwanyi b’umutwe wa M23.