Impera z’icyumweru cya mbere cya Werurwe 2023, mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye hagiye gukinirwa irushanwa ryo kwibuka Kayumba Emmanuel wabaye Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare.
Iri rushanwa mu mukino w’intoki wa Volleyball rigiye gukinwa ku ncuro ya 13, uhereye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04 Werurwe 2023 harabera imikino igiye guhuza amakipe asaga 35.
Muri uyu mwaka, amakipe azitabira arimo ay’Icyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore (Serie A), ayo mu Cyiciro cya Kabiri (Serie B), ayo mu cyiciro cy’ibanze cy’amashuri yisumbuye ndetse n’ay’abakanyujijeho.
Mu bagabo bakina Icyiciro cya Mbere hamaze kwiyandikisha amakipe ya REG, Gisagara, APR, Kirehe na Forefront mu gihe mu bagore hiyandikishije APR, RRA, Forefront, IPRC Kigali, Ruhango, IPRC Huye na GS St Philippe Neri.
Mu makipe y’Icyiciro cya Kabiri hazakina ay’abagabo arimo GSOB, PSVF, Nyanza TSS, Collège du Christ Roi Nyanza, GS St Joseph Kabgayi, Gitisi TVET, GS Marie Reine Kabgayi, Ecole Ste Trinité, Collège St Ignace Mugina na Gisagara Academy.
Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye harimo GSOB, PSVF, GS St Philippe Neri, Collège du Christ Roi Nyanza, Ecole des Sciences de Byimana, Regina Pacis na Ecole Secondaire Kigeme.
Mu bakanyujijeho hiyandikishije Mamba, Buffle Fort, Kudum, Tout Age, Umucyo, BPR na Nyanza.
Ubwo iyi mikino yakinwaga umwaka ushize wa 202, ikipe ya APR VC mu bagabo na RRA VC mu bagore nibo begukanye igikombe.
Mu makipe y’Icyiciro cya Kabiri, mu bahungu, igikombe cyegukanywe na Collège du Christ Roi yatsinze Petit Séminaire Virgo Fidelis amaseti 3-2
Padiri Kayumba Emmanuel wabaye Umuyobozi w’Ishuri ry’Indatwa n’Inkesha, yitabye Imana mu 2009. Kuva mu 2010 hatangijwe irushanwa rya Volleyball rigamije kumwibuka kuko na we yari umukunzi ukomeye w’uyu mukino.