Umunyamabanga Mukuru wa Loni.Tariki 14 Mata 2023, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yifatanyije n’Abanyarwanda mu kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi, umuhango wanagizwemo uruhare n’abanyacyubahiro banyuranye, barimo na Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumye, Csaba Kőrösi.
Uyu wabaye umunsi wo kwihanangiriza abagoreka amateka, ngo “Jenoside ntiyateguwe, ngo ahubwo yatewe n’urupfu rwa Yuvenali Habyarimana”. Mu mvugo idaca ku ruhande, Bwana Antonio Guterres yagize ati:” Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyabaye ku bw’impanuka. Yari imaze igihe kinini itegurwa, mbere y’uko ishyirwa mu bikorwa ku manywa y’ihangu”.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni kandi asanga isi yose yagombye guterwa isoni no kuba yari ifite amakuru ku bunyamanswa Leta-ngome ya Habyarimana yateguraga, nyamara ntigire icyo ikora ngo ibukome imbere. Bwana Guterres ati”: Uyu munsi turarata ubutwari bw’abarokotse Jenoside {yakorewe Abatutsi] ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, banze guheranwa n’agahinda, ahubwo bagahitamo inzira y’ubwiyunge, kwiyubaka no komora ibikomere.
Mu kimwaro kinshi ariko, turanazirikana uburyo Umuryango Mpuzamahanga wananiwe kugira icyo ukora ngo ukumire Jenoside”.
Imizindaro ibiba urwango irarushaho gukaza umurego.
Bwana Antonio Guterres kandi yagaragaje ko atewe impungenge n’uko imvugo zibiba urwango zikomeje kwiyongera haba mu bitangazamakuru, mu materaniro anyuranye no ku mbuga nkoranyambaga, ibintu bisa neza n’ibyakorwaga mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi biyongera, kimwe n’abagoreka amateka y’ibyabaye, n’abakangurira abandi inzangano zishingiye ku bwoko. Asanga abo bagombe badakwiye kurusha imbaraga abanyakuri ngo bongere bahembere jenoside nk’iyakorewe Abatutsi.
Antonio Guterres yaboneyeho gutangaza ko Umuryango w’Abibumbye ugiye gutangiza “amasezerano mpuzamahanga akumira, arwanya kandi ahana imvugo zibiba urwango”, nk’ingamba zo guhashya abahora bashaka gutsemba abantu babaziza gusa uko bavutse.
URwanda nk’igihugu gitanga icyizere cy’ejo hazaza hazima, nikibere isi yose urugero.
Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Csaba Kőrösi, nawe yamaganye abatagira iso, batinyuka kwemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe. Yashimangiye ko ahubwo amahanga yagombye guterwa ipfunwe no kuba yararuciye akarumira, mu gihe hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko ubutegetsi bwiteguraga gutsemba burundu igice kimwe cy’abanyarwanda.
Bwana Csaba Kőrösi ati:” Icya ngombwa ni uko Abanyarwanda banze kuba imbata y’amateka mabi, ubu bakaba barubatse Igihugu gifite intumbere y’ejo hazaza hazima. Twese bakwiye kutubera urugero”.
Imyaka 29 irashize twibuka imbaga y’abasaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyamara n’uyu munsi hari abinangiye, banze kwemera ko iyo Jenoside yamaze imyaka myinshi itegurwa, ikanageragezwa kenshi mbere y’uko ishyira mu bikorwa, ngo abagome barebe ko izagenda neza uko yateganyijwe. Ingero zerekana iyo myiteguro ntawazirondora, kandi si nshya mu matwi y’abashaka kumva ukuri: Gutoza interahamwe, gukwiza mu gihugu cyose intwaro, inama n’ibitangazamakuru bishishikariza Abahutu kwikiza”umwanzi”, n’izindi n’abicanyi ubwabo birengagiza nkana, bagamije gusa kujijisha ubutabera.
Gutinyuka ukemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaje “nk’imvura itakubye”, bikozwe n’abajenosideri cyangwa ibigarasha ntawe byatangaza kuko ari ukwikuraho igisebo, uretse ko ari umwanda utazigera ubavaho. Igitangaje ariko, ni uko hari n’ibihugu cyangwa abantu biyita”intiti”, bagitsimbaraye kuri iyo mvugo, atari uko bayobewe ukuri, ahubwo ari ikimwaro cyo kuba baratezutse kuri rya hame rya”NEVER AGAIN”(ntibizongera ukundi), isi yose yiyemeje nyuma ya jenoside yakorewe Abayahudi.
Hari n’ababikora kubera ya myumvire ishaje ya”mpatsibihugu”, bakibwira ko politiki y’itoteza no gupfukamisha ab’intege nkeya, izabagumisha ku ntebe y’icyubahiro. Abo amateka aragenda abasiga.
Erega, Abanyarwanda ntawe twingingira kuturema agatima cyangwa kutugirira impuhwe, oya. Icyo twanga ni ukudutonekera ibikomere.
Uzashyigikira inzira turimo yo kubaka uRwanda rutubereye twese, uwo tuzamwakiriza yombi.
Uzabangamira iyo nzira ariko, adutobera amateka cyangwa agerageza kudusubiza mu icuraburindi, uwo akenyere duhangane.