Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yaraye itangiye umwiherero wo kwitegura umukino iyi kipe izakina na Mozambique tariki ya 18 Kamena 2023 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurka 2023.
Amavubi yatangiye imyitozo kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Kamena 2023, ni umwiherero uri kubera muri Hotel Villa Portofino I Nyarutarama.
Amavubi akaba ari gukorera imyitozo kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Kane bakaba bahise bakora imyitozo yayo ya mbere.
Mu bakina hanze y’u Rwanda batangiranye n’abandi imyitozo ni Bizimana Djihad, Manzi Thierry wa As Kigali wari wagiye mu Bubiligi gushaka ikipe.
Hari kandi Ndikumana Danny ukina i Burundi muri Rukinzo FC na Mutsinzi Patrick ukina muri Al Wahda yo muri Saudi Arabia.
Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda izerekeza i Huye aho uyu mukino na Mozambique uzabera tariki ya 15 Kamena 2023.