• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby’agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby’agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Ubwanditsi 13 Jun 2023 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Iyo wumvise ibiva mu kanwa ka bagize icyo bise Urugaga ruharanira ineza rusange yAbanyarwanda , wibaza ukuntu abantu biyita injijuke” bakurikira umurwayi nka Charles Kambanda, udashobora no gukurikiranya ibitekerezo nibura mu mvugo , kuko mu ngiro ntabyo afite. Wibaza niba koko ari inda gusa iyobora aba bantu, cyangwa niba atari uburwayi bwo mu mutwe bwabarenze, bukabategeka kurota inzovu yanyuze mu mwenge w’urushinge. Ibintu umuntu muzima atarota, noneho ngo anatinyuke kubivugira mu ruhame.

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu, tariki 10 Kamena 2023, ubwo bishyiraga ku Karubanda mu manjwe ngo ni ikiganiro cyanyuze kuri Zoom,no kuri ya maradiyo yabo akwiza urwango, uwitwa Charles Kambanda uvuga ko ari Purofeseri, nyamara imitekerereze ye irutwa n’umuntu utaragize akandagira mu ishuri, yambitse ubusa abiyita Opozisiyo nyarwanda, ubwo yongeraga kwereka isi yose ko ari abanyapolitiki barengeje igihe(Expired/expirés), basigaranye akanwa gusa ko gutukana no kuvuga amahomvu.

Yaberekanye nk’abafite imitekerereze iri munsi y’iciriritse.

Uwitwa Mukunzi Rubens niwe watangaga amagambo, yibaza akisubiza byo kwikirigita ugaseka,kuko nawe ari muri icyo kiryabarezi. Uyu ni wa mushabitsi twese tuzi nka Mr Bean kuri Radio 10, avuga ubusa mu biganiro by’ubuhemu . Ubu rero ngo niwe kizigenza mu gutanga ibitekerezo ngenderwaho mu itsinda rya Porofeseri Kambanda.

Rubens Mukunzi, Inyigaguhuma muri politiki, ngo yarabukereye guhirika ubutegetsi bita ubw’abavantara.

Ivangura rizabata ku gasi, niba ritarakabataho!

Nimumbwire “ikiganiro kigenewe abanyamakuru”(Press conference/Conférence de presse)cyitabirwa nabanyamakuru 3, nabo basanzwe ari imizindaro y’ibigarasha n’abajenosideri: Jean Claude Mulindahabi wa CPR Info, Gaspard Musabyimana wa Inkingi/CDR , na Ndayizeye Serge wa Itahuka/RNC. Ibi babyita kwikirigita ugaseka. Aba ntibaje nk’abanyamakuru, baje mu kiganiro nk’ abarwanashyaka, abasangirangendo mu gusebanya.

Iyo wumvise cyangwa witegereje Charles Kambanda, Condo Gervais, Valentin Akayezu, Elia Ngirabakunzi, Christine Mukama, Arianne Mukundente n izindi njirajizi tumenyere, zanatayanjwe ngo zirafata ijambo muri iki kiganiro, wibaza niba hari akenge na gake nibura aba bantu basigaranye mu bwonko bwabo. Umuntu avuga ubusa azi neza ko ibyo avuze bizajya mu mateka, ndetse ayo mateka akaba byanze bikunze azabimubaza?

Igisekeje, abo nibo birirwa ku mbuga nkoranyambaga ngo ni ibihangange bigiye guhirika ubutegetsi bwa FPR-Inkoranyi na Perezida Kagame. Abanyarwenya baracyariho koko. Waba udashinga ugashaka kubyina? Ntiwabuza umuntu kurota, ariko se kurota uri maso si uburwayi? Uramutse unarose usinziriye kandi, ubundi iyo ukangutse wibuka ko inzozi n’ukuri ari ibintu bibiri bihabanye.

Reka twigarukire kuri uyu Charles Kambanda abenshi bita Rwandarikamurizo kubera akageso k’ubuhehesi kamugize imbata. Abi Tumba muri Butare haba abadandazamagara bahendutse nibo bamuzi neza. Uyu rero niwe ngo wagizwe umuhuzabikorwa wiri tsinda ry’imfube, inzererezi, imburamumaro, inkunguzi , inkotsa, ibisiga by’urwara rurerure bizimena inda.

Kambanda aradutse ati:Burya njyewe ntabwo ndi n’Umunyarwanda, mama niwe Munyarwandakazi. Munyumvire namwe! Hanyuma se, ukivanga ute mu bireba Abanyarwanda, uri umunyamahanga?

Urashaka kutwemeza se ko muri Uganda ukomoka ibibazo byaho wabiboneye umuti, ukaba wadukiriye iby’uRwanda? Aba bamujya inyuma se, si ba Rukurikirizidi nkuko biyita? Kambanda alias Rwivanga, nareke gutobera Abanyarwanda, ajye kurangiza iby’iwabo.

Mu buswa n’ubuhubutsi, Kambanda ati nabonanye n’Abaperezida benshi, barimo n’abibihugu bituranye n’uRwanda(akanabavuga amazina), kandi banyemereye kunshyigikira muri uyu mugambi wo guhirika Kagame ku butegetsi. Ese koko yabonanye nabo ba Perezida?Nubwo ari ibyo gushidikanywaho, reka twemere ko bamwakiriye koko. Niba se baramuhaye uwo mwanya wo kugambana, uretse uburwayi bwo mu mutwe bugeze ku rwego rukomeye, ni gute utinyuka guhishura abagufasha mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwashyizweho n’abaturage?

Uretse Tshisekedi wabyitangarije ko azafasha umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda, niba hari n’abandi babigambiriye, simpamya ko abantu bari ku rwego rwa Perezida w’Igihugu babiganira n’umusazi nka Kambanda.

Ibyavuzwe na Kambanda, abasesenguzi babifashe nko kwitelefona, kwiha ububasha n’icyubahiro adafite, agamije kubeshya injijite zimuri inyuma ko ari umuntu ukomeye, ushobora kubonera Umukuru wIgihugu runaka igihe ashakiye, bakaganira kandi bakemeranywa ku gikorwa kibangamiye ituze ry’ikindi gihugu. Ba Semuhanuka baragwira!

Kambanda arongera ati uko mundeba uku ndusha Perezida Kagame umushahara. Aha ntibisaba kuba inzobere mu gusesengura imbwirwaruhame, ngo ubone ko ibyumushahara uyu Kambanda yabizanye nk’iturufu yo kwifatira za njiji ze, ngo azumvishe ko ari umuherwe udakeneye kunyereza imisanzu yabo, nkuko byagiye bigenda kuri ba Nyamwasa Kayumba, Padiri Thomas Nahimana, n’abandi batekamutwe batapfunnye imisanzu abagaragu babo bakusanyije ngo bagiye gushora intambara ku Rwanda. Ibyabapfu biribwa nabapfumu koko.

Ubu impunzi mu nkambi, abakoropa imihanda na zaruhurura iyo za Burayi n’Amerika, aboza abapfu mu buruhukiro, abaterura imizigo, mwebwe mwese mubona agafaranga mwabize icyuya cy’amaraso, muraje murohe mu bifu bya Kambanda n’ibisahiranda bigenzi bye, ngo mwabonye abanyapolitiki bazabacyura ku ruhembe rw’umuheto!

Mwaba abapfu mwaba abapfu!

Iyo urebye neza, abari kumwe na Charles Kambanda biganjemo abahoze muri wa mutwe w’iterabwoba wa RNC, wa Kayumba Nyamwasa. Bigaragaza ko RNC basanze nta kizima yabagezaho, kuko igihe bamazemo utababaza ikintu na kimwe bungukiyemo, uretse guhora babundabunda, bikanga baringa ngo Kigali irabahiga. Ibashakaho iki ko ikibirukansa ari ikibari mu mutima,

Ikibabaje ariko, izi mburamumaro zihungiye ubwayi mu kigunda, kuko ibi bise urugaga ruzabagaraguza agati, bagasigara nta nurwara rwo kwishima bagira. Amakiriro bayateze kuri Tshisekedi nawe wibereye mu manegeka.

Burya umusazi arasara akagwa ku ijambo. Gasana Anastase, wa muriganya muri politiki(escroc politique), aherutse kubwira Charles Kambanda n’izindi mpfube ati:uhitwa ntafata uruka. Ari Tshisekedi, ari na Kambanda, bombi baracisha hasi no hejuru!

Abanzi b’uRwanda, byumwihariko abifuriza inabi RPF na Perezida Kagame, nimushake undi muvuno, naho uyu wa Kambanda urabongerera umuvumo.

 

2023-06-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi

P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi

RUSHYASHYA 26 Jun 2026
Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Ubwanditsi 18 Jun 2017
Bombori-Bombori muri FLN : Col. Masamba Marc yafashwe mpiri, abasirikare benshi baricwa, Col Javeli yigumuye kuri MRCD kubera amakimbirane ari mu ba ofisiye bakuru b’uyu mutwe ukuriwe na Gen. Hamada Habimana

Bombori-Bombori muri FLN : Col. Masamba Marc yafashwe mpiri, abasirikare benshi baricwa, Col Javeli yigumuye kuri MRCD kubera amakimbirane ari mu ba ofisiye bakuru b’uyu mutwe ukuriwe na Gen. Hamada Habimana

Ubwanditsi 03 Mar 2020
Iradukunda Bertrand ukinira Township Rollers yo muri Botswana azamara ukwezi adakina kubera imvune

Iradukunda Bertrand ukinira Township Rollers yo muri Botswana azamara ukwezi adakina kubera imvune

Ubwanditsi 10 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida
Mu Rwanda

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

Ubwanditsi 13 Mar 2017
Uganda: umusirikare wa CMI imaze igihe ihohotera abanyarwanda yahunze
INKURU NYAMUKURU

Uganda: umusirikare wa CMI imaze igihe ihohotera abanyarwanda yahunze

Ubwanditsi 16 Jan 2018
I Berlin: Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ka Volkswagen itunganyiriza imodoka mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

I Berlin: Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ka Volkswagen itunganyiriza imodoka mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru