• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

  • Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira   |   02 Jun 2026

  • Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United   |   02 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mu Rwanda: Perezida Kagame yatangaje ko azongera kwiyamamariza manda ya gatatu

Mu Rwanda: Perezida Kagame yatangaje ko azongera kwiyamamariza manda ya gatatu

Ubwanditsi 04 Jan 2016 Mu Mahanga

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko azongera kwiyamamariza manda ya gatatu nyuma ya 2017.Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu ijambo risoza umwaka yagejeje kubanyarwanda ahagana mu ma saa sita y’ijoro, abifuriza umwaka mushya wa 2016.

Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2015 wabayemo ibintu byinshi kandi byagiriye igihugu akamaro, bigaragaza ko ubumwe bw’Abanyarwanda bukomeye ndetse butajegajega kandi umurimo wo kubaka igihugu ukaba wihuta.

Ibi ngo ni yo mpamvu Abanyarwanda basabye ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 rivugururwa, igikorwa cyakozwe bigashimangirwa na referendumu.

-1595.jpg

Yavuze ko Abanyarwanda bagaragaje mu buryo bwumvikana amahitamo y’ibyo bifuriza ejo hazaza h’igihugu, bityo ko inzira yo kuvugurura Itegeko Nshinga yatanze umwanya wo kureba koko niba ibyo Abanyarwanda bashakaga guhindura bishyira mu gaciro.

Ati “ Mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017, nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye nta kuntu ntabyemera ubwo hasigaye inzira zisanzwe bigomba kunyuramo igihe nikigera.”

Yakomeje agira ati “ Ariko ndibwira ko icyo tugamije atari ugushaka umuyobozi w’igihugu uzakomeza ubuziraherezo kandi nanjye siko mbyifuza. Bitari kera cyane, inshingano z’umwanya wa Perezida zizagera ubwo zahererekanywa ku buryo bizagira akamaro n’impamvu birenze kuba urugero byaba ari kuri twebwe twese cyangwa no ku bandi.”

Yasabye Abanyarwanda ko bakomeza inzira batangiye yo guhindura igihugu kuko ‘n’ubundi ibisabwa kugira ngo dushumangire ubuyobozi butekanye ni nabyo bisabwa mu kubaka ubukungu bw’igihugu dutangiye kubona.’

Kuba Abanyarwanda bafite icyizere cy’ejo hazaza asanga bikwiye guha inshuti z’u Rwanda n’Abafatanyabikorwa icyizere ndetse n’abanenga u Rwanda byaba biturutse ‘ku kutatwumva neza cyangwa kudashaka kumva’ bishobora kuba intangiriro y’ibiganiro bituma ‘amaherezo twumvikana, icya ngombwa ni uko abantu bose tugomba kubahana’.

-1594.jpg

Perezida Kagame yifuriza Abanyarwanda umwaka mwiza 2016

-1593.jpg

Perezida Paul Kagame yamaze amatsiko abaturage kubusabe bwabo

Ibi Perezida Kagame abivuze nyuma yaho Abanywanda benshi bari bamaze kumusaba ko yabemerera akazongera kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017,na Referandumu Abanyarwanda bemeje ko Itegeko Nshinga rya Repubulika rivugururwa ku kigero cya 98.3%.

Umwanditsi wacu

2016-01-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Manchester united yongereye amasezerano y’umwaka umwe rutahizamu Edinson Cavani.

Manchester united yongereye amasezerano y’umwaka umwe rutahizamu Edinson Cavani.

Ubwanditsi 11 May 2021
Brian Kagame wasoje Itorero ry’Indangamirwa yashyigikiwe n’umuryango wose

Brian Kagame wasoje Itorero ry’Indangamirwa yashyigikiwe n’umuryango wose

Ubwanditsi 23 Jul 2016
Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!

Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!

Ubwanditsi 13 Dec 2023
Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Ubwanditsi 18 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda

Ubwanditsi 12 Jan 2018
Bwa mbere, U Rwanda rurakira inama nyafurika y’abagore bo mu nzego z’umutekano
Mu Mahanga

Bwa mbere, U Rwanda rurakira inama nyafurika y’abagore bo mu nzego z’umutekano

Ubwanditsi 28 Nov 2016
Gicumbi: Umuganga witeguraga kurongora yasanzwe muri hoteli yapfuye
Mu Mahanga

Gicumbi: Umuganga witeguraga kurongora yasanzwe muri hoteli yapfuye

Ubwanditsi 06 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru