Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kamena 2023 nibwo hakinwe umukino w’umunsi wa 5 wo mu itsinda L, ni umukino wahuje u Rwanda rwatsinzwe na Mozambique ibitego bibiri ku busa.
Ni umukino wabereye mu Karere ka Huye ko muntara y’Amajyepfo, ni umukino wagiye gukinwa ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi asabwa gutsinda kugirango yizere ko ku munsi wa nyuma wo mu matsinda wazagenda neza akerekeza mu gikombe cya Afurika.
Uyu mukino wo mu itsinda L watangiye Mozambique yari yasuye ikina neza Ku buryo byanashobokaga ko mu minota mike ibanza yanabona igitego, gusa uko iminota yiyongera niko Amavubi yitwaraga neza.
Ibi ariko ntakintu byatanze mu minota 45 y’umukino kuko igice cya mbere cyawo mbere y’uko kirangira Mozambique yafunguye izamu ry’u Rwanda ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre.
Ku munota wa 43 w’umukino, Cypriano Macano yatsindiye Mozambique nyuma y’uko yari kumwe na mugenzi we bagasiga Mutsinzi Ange agatera ishoti ryagenderaga hasi bityo kimwe kiba kijyimo.
Igice cya Kabiri cy’uyu mukino cyaranzwe no gusatira cyane ku ruhande rw’u Rwanda gusa ntacyo byatanze kuko iminota 90 yo yarangiye ntampinduka.
Mu minota ya nyuma y’umukino nibwo amahirwe y’u Rwanda yashize kuko ubwo hari ku munota wa 93, Clesio David Bauque yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yambuye Manzi Thierry, aroba umunyezamu Ntwari Fiacre.
Gutakaza uyu mukino bivuze ko Amavubi y’u Rwanda agumye ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri mu gihe Mozambique igize amanota arindwi ku mwanya wa kabiri, irushwa na Senegal (yamaze kubona itike), amanota atandatu naho Benin ni iya gatatu n’amanota atanu.