• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe

Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe

Ubwanditsi 13 Aug 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Tariki ya 16 May 2020, inkuru nziza yaramanyekanye ko Felesiyani Kabuga, ruharwa wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’umuterankunga mukuru watanze amafaranga menshi agura intwaro zakoreshejwe ndetse no gutera inkunga RTLM yafatiwe mu gihugu cy’Ubufaransa nyuma y’imyaka myinshi yihishahisha.

Nyuma y’imyaka itatu Urukiko rwasigariwe guca imanza zasizwe n’urukiko rw’Arusha (IRMCT) rwanzuye ko adashoboye kuburana kubera impamvu z’ubuzima.

Kabuga w’imyaka 90 ntabwo ariwe ufite imyaka myinshi waba ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Umwaka ushize uwari ushinzwe kurinda inkambi anabarizwa mu mutwe witwaraga nk’interahamwe w’abanazi SS Josef Schütz icyo gihe wari ufite imyaka 21 akaburanishwa umwaka ushize afite imyaka 101. Josef Schütz yakatiwe gufungwa imyaka itanu ashinjwa ko yarindaga ahicirwaga abantu bityo ko yari ashyigikiye uwo mugambi. Nta cyaha cyahamwe Josef Schütz cyuko hari umuntu yishe ahubwo yahamwe n’icyaha cyo kurinda ahakorerwaga ubwicanyi.

Josef Schütz yitabye urukiko inshuro zisaga 30 ndetse n’urubanza rugasubikwa inshuro nyinshi ariko amaherezo urubanza rugezwa ku musozo akatirwa imyaka itanu.
Abanyarwanda baratunguwe ubwo mu cyumweru turimo gusoza hasohotse itangazo rivuga ko urukiko rw’ubujurire rwa IRMCT rwanzuye ko Kabuga atakiburanishijwe kubera ikibazo cy’ubuzima.

Ibi byaje gutungura Abanyarwanda ndetse n’isi muri rusange kuko ntibyumvikana uburyo umuterankunga wa Jenoside uregwa ibyaha bigera kuri birindwi byose bidasaza bijyanye na Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu yareka kuburanwa mu gihe abarindaga ahari inkambo zicirwagamo abantu bafite imyaka icumi kurusha iya Kabuga baburanashwa ibyaha bakoze mu myaka 78 ishize.

Kabuga ashinjwa ibyaha birimo icyaha cya Jenoside, guhamagarira abantu mu ruhame gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba, itoteza nubwicanyi nkibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuvugizi wa Guverinoma yu Rwanda, aganira n’Ikinyamakuru Igihe Madame Yolande Makolo, yatangaje ko u Rwanda rwubaha uyu mwanzuro nubwo ubabaje ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “U Rwanda rwubaha umwanzuro wafashwe nUrukiko rwUbujurire wo kuba ruhagaritse byigihe kitazwi kuburanisha urubanza rwa Kabuga Félicien, gusa ntibishimishije ku bazize nabarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Gusa na none, Kabuga aracyari umuntu ukekwaho ibyaha bikomeye.

Imyaka isaga itatu Kabuga Félicien ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atawe muri yombi. Yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020.

Raporo yakozwe muri Kamena mu 2022 igaragaza ko uyu mugabo afite indwara zinyuranye zumutima nibihaha na Osteoporosis ituma amagufwa yoroha cyane ku buryo yangirika vuba.

Muri Nzeri mu 2022 ni bwo Kabuga wari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kuburanishwa mu mizi i La Haye mu Buholandi, aho afungiye.

Ntabwo ari Josef Schütz gusa waburanishijwe akuze kuko tariki ya 20 Ukuboza 2022, inzego z’ubutabera zo mu budage zaburanishije umukecuru w’imyaka 97 Irmgard Furchner wari umunyamabanga w’umukuru w’abicanyi aho yakatiwe ubufatanyacyaha mu bwicanyi.

Nubwo Irmgard Furchner yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri isubitswe, nibura yagejejwe imbere y’ubutabera.

Ni urugero IRMCT yagakwiye kwigira ku budage

2023-08-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gisagara VC na Police Women VC begukanye BK Arena Volleyball cup 2025 yakinwaga ku ncuro ya mbere

Gisagara VC na Police Women VC begukanye BK Arena Volleyball cup 2025 yakinwaga ku ncuro ya mbere

Ubwanditsi 14 Dec 2025
Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje kandidatire ya Rurangirwa Louis n’iya Nizeyimana Olivier.

Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje kandidatire ya Rurangirwa Louis n’iya Nizeyimana Olivier.

Ubwanditsi 10 Jun 2021
Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Huye kudahishira ihohoterwa ryo mu ngo

Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Huye kudahishira ihohoterwa ryo mu ngo

Ubwanditsi 13 May 2016
Bishop Rugagi  yaba yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Bishop Rugagi yaba yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 04 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Miliyoni 220 Frw nizo zigenewe imitwe ya Politike mu kwitegura Amatora y’Abadepite.
POLITIKI

Miliyoni 220 Frw nizo zigenewe imitwe ya Politike mu kwitegura Amatora y’Abadepite.

Ubwanditsi 21 Aug 2017
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo
ITOHOZA

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

Ubwanditsi 27 Feb 2017
Huye :Amavubi yabuze amanota atatu ku munota wa nyuma
IMIKINO

Huye :Amavubi yabuze amanota atatu ku munota wa nyuma

Ubwanditsi 19 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru