• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’ibuyera n’ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha

Nyuma y’ibuyera n’ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha

Editorial 16 Aug 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Urukiko Rukuru rwa Cape Town muri Afurika y’Epfo rwamaze gutangaza icyemezo cyo kohereza Kayishema Fulgence ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, akaburanishirizwa mu Rukiko rw’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Imanza zasigaye (IRMCT) ruri muri Arusha, Tanzania.

Ni umwanzuro watunguye abunganizi ba Kayishema mu by’amategeko, aho binavugwa ko Kayishema wari warekuwe by’agateganyo yongeye gutabwa muri yombi.

Umwe mu Bavoka ba Kayishema Me Heynes Kotze, yagize ati: “Iyo ngingo yimuriwe ikindi gihe. Mu by’ukuri dukeneye amahirwe yo kuvugana na Kayishema kugira ngo twumve uko yumva kuba ikirego cye cyakwimurirwa i Arusha, icyo ateganya ndetse niba yifuza kuba yajuririra icyo cyemezo cyangwa akabyihorera, ibyo byose ntacyo tubiziho.

Yakomeje agira ati: “Ntitwigeze duhura na we, gusa twavuganyeho igihe gito twihuta, nk’uko mubizi biragoye kubonana na we igihe cyose cyangwa aho ari ho hose. Ni yo mpamvu bizadusaba igihe kandi tuzasubira mu rukiko tariki ya 30 kugira ngo turumenyeshe uruhande rwacu n’uko tuzakomeza gukurikirana iki kibazo.”
Kayishema amaze imyaka ikabakaba 30 abunza akarago, aho yiyoberanyije kenshi yigira Umurundi cyangwa umuturage wa Malawi.

Yatawe muri yombi taliki ya 24 Gicurasi 2023, i Pearl Rock muri Afurika y’Epfo, nyuma y’iperereza ricukumbuye ryamukozweho nk’umwe mu bashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga kubera uruhare rutaziguye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dore Tubibutse amarorerwa Kayishema yagizemo Uruhare

Fulgence Kayishema niwe wenyine wari ugishakishwa mu bantu 4 bahigishwaga uruhindu kubera uruhare rukabije muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko nka Kabuga Felisiyani yarafashwe, abandi nka Protais Muranya na Augustin Bizimana bikaba byaremejwe bidasubirwaho ko bapfuye.

Iyo umujenosideri apfuye ataryojwe ubugome bwe ndengakamere biba ari igihombo ku butabera no ku bakorewe ibyaha. Ni amahirwe rero kuba Fulgence afashwe agihumeka, nibura akazabona umwanya wo kubwira isi yose aho we na bagenzi be bakomoye ubunyamaswa.

Kimwe na Kabuga Felisiyani, amafaranga niyo yafashije Fulgence Kayishema kwihisha ubutabera imyaka ingana gutya. Ni amafaranga n’imitungo yasahuye Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Kivumu, ubu ni akarere ka Ngororero, ndetse n’ayo yambuye impunzi z’Abahutu zageze aho muri Kivumu zihunga intambara i Kigali no mu tundi duce.

Fulgence Kayishema n’interahamwe ze, yari yarashyize “nyirantarengwa” ku kiraro cya Nyabarongo, gitangukanya Kibuye na Gitarama z’icyo gihe, akahamburira umuhisi n’umugenzi, udafite icyo yigura, nk’amafaranga, imodoka, ipikipiki n’ibindi by’agaciro, akamutsinda aho.

Aha niho yakuye imodoka yo mu bwoko bwa Pajero itukura, yagendagamo mu gihe cya Jenoside, akaba yari yarayambuye uwitwa Ngagi, nk’uko bitangwamo ubuhamya n’abanyuze kuri icyo kiraro hagati ya Mata na Kamena 1994. Aba bakubwira ko kurokoka Kayishema Fulgence byabaga ari aha Nyagasani.

Ageze no muri Kongo yakomeje gusahura impunzi, utamuhaye akayabo akavuga ko ari Umututsi ubihishemo, akicwa, dore ko yakomeje kuba igikomerezwa, ”umugenzacyaha IPJ” wica agakiza.

Abonye umutekano we ugenda ujya aharindimuka, kuko yari yaramenye ko ubutabera mpuzamahanga bumugera amajanja, Fulgence Kayishema yavuye muri Kongo ajya muri Swaziland(ubu ni Eswatini), aho yinjiye yiyita Umurundi, ku izina rya Fulgence Minani. Muri Eswatini yaje kuhava, ajya muri Malawi yitwa Positani Chikuse, ndetse ahashakira umugore witwa Musoweya Margret, ahabyarira n’abana 3.

Nk’uko byagendekeye Gahini amaze kwica Abeli, Kayishema nawe yahoraga abunza imitima, bigatuma adahama hamwe. Ni uko yagiye muri Afrika y’Epfo ataye wa mugore n’abana muri Malawi, noneho afata izina rishya rya Fulgence Dende.

Abifashijwemo na ya mafaranga yasahuye mu Rwanda no muri Kongo, ndetse n’ayo yibye wa mugore babyaranye wo muri Malawi, bamwe mu bantu bo mu nzego z’umutekano baje kumubonera ibyangombwa bimubesha aho muri Afrika y’Epfo, kuri rya zina yahoranye rya Positani Chikuse , ari naryo yafashwe yiyita.

Akimara gutabwa muri yombi, Fulgence Kayishema yihakanye ubunyarwanda, nk’uko Paul Rusesabagina yabigenje ubwo yavugaga ko ari Umubiligi utavangiye, ndetse abwira abari bamufashe ko bamwibeshyeho, kuko ntaho ahuriye na Fulgence Kayishema bashaka. Erega byasabye kwifashisha bwa buryo bwa gihanga bwo gupima uturemangingo twe(DNA), babona kwemera ko bafashe ruharwa Kayishema koko. Mbere yo gufatwa wa” munyacyubahiro IPJ” yarindaga imodoka z’abantu muri parking.

Nubwo yahindutse mu gihagararo ,kuko ubundi yari umuntu w’amagara make, ubu akaba yarazanye amatama na nyakubahwa (inda nini), kwiyoberanya kwa Fulgence Kayishema biratangaje ku muntu wese ukomoka i Nyange mu yahoze ari Komini Kivumu, uzi neza ko akomoka mu kagari ka Coko, umurenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero (yahavuye hakitwa Komini Kivumu nk’uko twabivuze haruguru).

Ntawe utamwibuka ari umugenzacyaha, Interahamwe-mpuzamugambi ikomeye cyane, umugome w’umwirasi.Tugarutse ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu barokokeye aho i Nyange babwiye Rushyashya ko bafite amatsiko yo kuzumva ukuntu Kayishema ahakana uburyo yahigaga Abatutsi abavana aho batuye, akabatunda abageza muri Kiliziya ya Nyange, kugirango bazabicire hamwe. Ni nako byaje kugenda.

Afatanyije na Padiri Athanase Seromba, umunyemari Gaspard Kanyarukiga, Burugumesitiri Grégoire Ndahimana, n’abandi bicanyi bavugaga rikijyana aho muri Kivumu, bategetse ikimodoka giharura imihanda, maze gisenya iyo kiliziya, igwa ku Batutsi basaga 2.000 bapfuye urw’agashinyaguro.

Ntawe uzibagirwa kandi abana, bari bashoboye kuva muri ibyo bisigazwa bya kiliziya, barimo uwitwaga Muganwa Modeste, bakajyanwa ku ivuriro rya Nyange ngo bavurwe ibikomwere, nyamara Fulgence Kayishema na Grégoire Ndahimana bakoherezayo abicanyi bahabatsinze. Kuri uyu wa gatanu nibwo Fulgence Kayishema yagejejwe imbere y’umucamanza mu rukiko rwa Cape Town, aho yasobanuriwe ibyaha aregwa.

Yahise agezwa imbere y’Urukiko maze arira amarira y’ingona ahakana ibyaha byose yabajijwe
Amakuru avuga ko Fulgence Kayishema ashobora koherezwa mu Rwanda cyangwa muri Arusha. Bigenze bityo akaza mu Rwanda byaba ari byiza ko aburanishirizwa aho yakoreye ibyaha.

N’ubwo imitima y’abo yahemukiye yashengutse, nibura bamwirebeye, bakamushinja imbonankubone, hari icyomoro baba babonye, uko cyaba kingana kose.

2023-08-16
Editorial

IZINDI NKURU

Inkoramutima za RNC gukurikira Bonabaana nyuma yuko ingabo zishiriye ku icumu muri DRC

Inkoramutima za RNC gukurikira Bonabaana nyuma yuko ingabo zishiriye ku icumu muri DRC

Editorial 10 Jul 2019
Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi

Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi

Editorial 05 Sep 2016
Ingabo z’u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe

Editorial 04 Aug 2022
Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Editorial 10 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abo kwa Rwigara, Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi n’abo bareganwa  bagizwe abere
ITOHOZA

Abo kwa Rwigara, Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi n’abo bareganwa bagizwe abere

Editorial 06 Dec 2018
RDC: Abashinwa babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatwa batwaye imodoka y’igipolisi
Mu Rwanda

RDC: Abashinwa babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatwa batwaye imodoka y’igipolisi

Editorial 08 May 2017
Ukuri ku mibereho ya Léon Mugesera watakambiye Abanya-Canada ko adasurwa
Mu Rwanda

Ukuri ku mibereho ya Léon Mugesera watakambiye Abanya-Canada ko adasurwa

Editorial 05 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru