Urukiko Rukuru rwa Cape Town muri Afurika y’Epfo rwamaze gutangaza icyemezo cyo kohereza Kayishema Fulgence ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, akaburanishirizwa mu Rukiko rw’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Imanza zasigaye (IRMCT) ruri muri Arusha, Tanzania.
Ni umwanzuro watunguye abunganizi ba Kayishema mu by’amategeko, aho binavugwa ko Kayishema wari warekuwe by’agateganyo yongeye gutabwa muri yombi.
Umwe mu Bavoka ba Kayishema Me Heynes Kotze, yagize ati: “Iyo ngingo yimuriwe ikindi gihe. Mu by’ukuri dukeneye amahirwe yo kuvugana na Kayishema kugira ngo twumve uko yumva kuba ikirego cye cyakwimurirwa i Arusha, icyo ateganya ndetse niba yifuza kuba yajuririra icyo cyemezo cyangwa akabyihorera, ibyo byose ntacyo tubiziho.
Yakomeje agira ati: “Ntitwigeze duhura na we, gusa twavuganyeho igihe gito twihuta, nk’uko mubizi biragoye kubonana na we igihe cyose cyangwa aho ari ho hose. Ni yo mpamvu bizadusaba igihe kandi tuzasubira mu rukiko tariki ya 30 kugira ngo turumenyeshe uruhande rwacu n’uko tuzakomeza gukurikirana iki kibazo.”
Kayishema amaze imyaka ikabakaba 30 abunza akarago, aho yiyoberanyije kenshi yigira Umurundi cyangwa umuturage wa Malawi.
Yatawe muri yombi taliki ya 24 Gicurasi 2023, i Pearl Rock muri Afurika y’Epfo, nyuma y’iperereza ricukumbuye ryamukozweho nk’umwe mu bashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga kubera uruhare rutaziguye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dore Tubibutse amarorerwa Kayishema yagizemo Uruhare
Fulgence Kayishema niwe wenyine wari ugishakishwa mu bantu 4 bahigishwaga uruhindu kubera uruhare rukabije muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko nka Kabuga Felisiyani yarafashwe, abandi nka Protais Muranya na Augustin Bizimana bikaba byaremejwe bidasubirwaho ko bapfuye.
Iyo umujenosideri apfuye ataryojwe ubugome bwe ndengakamere biba ari igihombo ku butabera no ku bakorewe ibyaha. Ni amahirwe rero kuba Fulgence afashwe agihumeka, nibura akazabona umwanya wo kubwira isi yose aho we na bagenzi be bakomoye ubunyamaswa.
Kimwe na Kabuga Felisiyani, amafaranga niyo yafashije Fulgence Kayishema kwihisha ubutabera imyaka ingana gutya. Ni amafaranga n’imitungo yasahuye Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Kivumu, ubu ni akarere ka Ngororero, ndetse n’ayo yambuye impunzi z’Abahutu zageze aho muri Kivumu zihunga intambara i Kigali no mu tundi duce.
Fulgence Kayishema n’interahamwe ze, yari yarashyize “nyirantarengwa” ku kiraro cya Nyabarongo, gitangukanya Kibuye na Gitarama z’icyo gihe, akahamburira umuhisi n’umugenzi, udafite icyo yigura, nk’amafaranga, imodoka, ipikipiki n’ibindi by’agaciro, akamutsinda aho.
Aha niho yakuye imodoka yo mu bwoko bwa Pajero itukura, yagendagamo mu gihe cya Jenoside, akaba yari yarayambuye uwitwa Ngagi, nk’uko bitangwamo ubuhamya n’abanyuze kuri icyo kiraro hagati ya Mata na Kamena 1994. Aba bakubwira ko kurokoka Kayishema Fulgence byabaga ari aha Nyagasani.
Ageze no muri Kongo yakomeje gusahura impunzi, utamuhaye akayabo akavuga ko ari Umututsi ubihishemo, akicwa, dore ko yakomeje kuba igikomerezwa, ”umugenzacyaha IPJ” wica agakiza.
Abonye umutekano we ugenda ujya aharindimuka, kuko yari yaramenye ko ubutabera mpuzamahanga bumugera amajanja, Fulgence Kayishema yavuye muri Kongo ajya muri Swaziland(ubu ni Eswatini), aho yinjiye yiyita Umurundi, ku izina rya Fulgence Minani. Muri Eswatini yaje kuhava, ajya muri Malawi yitwa Positani Chikuse, ndetse ahashakira umugore witwa Musoweya Margret, ahabyarira n’abana 3.
Nk’uko byagendekeye Gahini amaze kwica Abeli, Kayishema nawe yahoraga abunza imitima, bigatuma adahama hamwe. Ni uko yagiye muri Afrika y’Epfo ataye wa mugore n’abana muri Malawi, noneho afata izina rishya rya Fulgence Dende.
Abifashijwemo na ya mafaranga yasahuye mu Rwanda no muri Kongo, ndetse n’ayo yibye wa mugore babyaranye wo muri Malawi, bamwe mu bantu bo mu nzego z’umutekano baje kumubonera ibyangombwa bimubesha aho muri Afrika y’Epfo, kuri rya zina yahoranye rya Positani Chikuse , ari naryo yafashwe yiyita.
Akimara gutabwa muri yombi, Fulgence Kayishema yihakanye ubunyarwanda, nk’uko Paul Rusesabagina yabigenje ubwo yavugaga ko ari Umubiligi utavangiye, ndetse abwira abari bamufashe ko bamwibeshyeho, kuko ntaho ahuriye na Fulgence Kayishema bashaka. Erega byasabye kwifashisha bwa buryo bwa gihanga bwo gupima uturemangingo twe(DNA), babona kwemera ko bafashe ruharwa Kayishema koko. Mbere yo gufatwa wa” munyacyubahiro IPJ” yarindaga imodoka z’abantu muri parking.
Nubwo yahindutse mu gihagararo ,kuko ubundi yari umuntu w’amagara make, ubu akaba yarazanye amatama na nyakubahwa (inda nini), kwiyoberanya kwa Fulgence Kayishema biratangaje ku muntu wese ukomoka i Nyange mu yahoze ari Komini Kivumu, uzi neza ko akomoka mu kagari ka Coko, umurenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero (yahavuye hakitwa Komini Kivumu nk’uko twabivuze haruguru).
Ntawe utamwibuka ari umugenzacyaha, Interahamwe-mpuzamugambi ikomeye cyane, umugome w’umwirasi.Tugarutse ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu barokokeye aho i Nyange babwiye Rushyashya ko bafite amatsiko yo kuzumva ukuntu Kayishema ahakana uburyo yahigaga Abatutsi abavana aho batuye, akabatunda abageza muri Kiliziya ya Nyange, kugirango bazabicire hamwe. Ni nako byaje kugenda.
Afatanyije na Padiri Athanase Seromba, umunyemari Gaspard Kanyarukiga, Burugumesitiri Grégoire Ndahimana, n’abandi bicanyi bavugaga rikijyana aho muri Kivumu, bategetse ikimodoka giharura imihanda, maze gisenya iyo kiliziya, igwa ku Batutsi basaga 2.000 bapfuye urw’agashinyaguro.
Ntawe uzibagirwa kandi abana, bari bashoboye kuva muri ibyo bisigazwa bya kiliziya, barimo uwitwaga Muganwa Modeste, bakajyanwa ku ivuriro rya Nyange ngo bavurwe ibikomwere, nyamara Fulgence Kayishema na Grégoire Ndahimana bakoherezayo abicanyi bahabatsinze. Kuri uyu wa gatanu nibwo Fulgence Kayishema yagejejwe imbere y’umucamanza mu rukiko rwa Cape Town, aho yasobanuriwe ibyaha aregwa.
Yahise agezwa imbere y’Urukiko maze arira amarira y’ingona ahakana ibyaha byose yabajijwe
Amakuru avuga ko Fulgence Kayishema ashobora koherezwa mu Rwanda cyangwa muri Arusha. Bigenze bityo akaza mu Rwanda byaba ari byiza ko aburanishirizwa aho yakoreye ibyaha.
N’ubwo imitima y’abo yahemukiye yashengutse, nibura bamwirebeye, bakamushinja imbonankubone, hari icyomoro baba babonye, uko cyaba kingana kose.