Kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye, aho Lambert Dushimimana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Tessi Rusagara agirwa Umuyobozi Mukuru w’Agaciro Development Fund.
Mu bandi bahawe imyanya harimo Armand Zingiro yagizwe Umuyobozi Mukuru wa REG, Dr Omar Munyaneza agirwa Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Umuhumuza Gisele agirwa Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi, Evariste Rugigana aba Umuyobozi Mukuru wa RURA naho Dr Carpophore Ntagungira agirwa Umuyobozi w’Inama Ngenzuramikorere wa RURA.
Dushimimana Lambert yavutse tariki ya 29 Kanama 1971, avukira mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba.
Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Shwemu, ayisumbuye ayiga mu rwunge rw’amashuri Indatwa n’Inkesha rwa Butare (GSO Butare).
Dushimimana yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza y’u Rwanda, icya gatatu acyiga muri kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo, aho yize amategeko mpuzamahanga (International Law).
Mu mirimo yakoze, Dushimimana yabaye umushinjacyaha ku rukiko rw’ibanze rwa Budaha mu karere ka Ngororero.
Yigishije muri kaminuza imyaka itanu, kugeza n’ubu akaba yigishaga mu ishuri ry’amategeko riherereye mu karere ka Nyanza (ILPD).
Yakoze muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), aho yari ashinzwe kwandika amategeko.
Kuva muri 2014, yatangiye gukora muri komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, kugeza n’ubu akaba yari akuriye ishami rishinzwe kwandika no guhindura amategeko muri iyo komisiyo.
Mu mirimo ya politiki, Dushimimana yabaye perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu, akaba kandi yaranabaye mu nama y’ubutegetsi y’icyahoze ari ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC).
Dushimimana kandi yigeze no kuba mu nama y’igihugu ishinzwe gutanga ubuhungiro (CNR).
Arubatse afite abana bane.