Mu magambo adatunguranye, Ingabire Victoire yumvikanye ashimagiza umutwe wa Wazalendo wo mu gihugu cya Congo-Kinshasa uri inyuma y’ibikorwa byo guhohotera Abatutsi b’abakongomani.
Ingabire Victoire ni umugore warekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2018 ariko mu mwaka wa 2019 yasanzwe ariho ashishikariza urubyiruko rw’abahutu batarengeje imyaka 25, akaba ari nayo myaka abavutse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafite kugirango bishyire hamwe bayoboke ishyaka rye.
Ntabwo ushobora kuvuga FDLR utavuze Ingabire Victoire kuko yabaye umukuru wa RDR (Rassemblement pour le Retour des Refugiés’,) yaje kubyara FDLR. Gushimagiza Wazalendo ni ugushimagiza FDLR ndetse no gushyigikira ibikorwa byayo byo guhungubanya umutekano w’u Rwanda ndetse no gukomeza umugambi wayo wa Jenoside. Hari hashize igihe Ingabire acecetse ariko gushimagiza FDLR anasaba ko Perezida Kagame atagomba kwiyamamaza ni ibintu bibiri bifite aho bihuriye kugirango yongere yimike ingoma ya Hutu Power. Ingabire yabigerageje kenshi.
Hari tariki ya 11 Gicurasi 2019, ubwo Ingabire yatwaraga imodoka ye yerekeza Kirehe, mu murenge wa Kigina, akagari ka Ruhanga umudugudu wa Nyakarambi ahitwa Sun City Hotel, aho yakoresheje inama y’ishyaka rye ritemewe rya FDU Inkingi aho abagera kuri 22 bitabiriye iyo nama.
Iyi ni inshuro ya kenshi Ingabire yari agerageje gushyiraho umutwe w’insoresore uhungabanya umutekano w’u Rwanda dore ko mu byo yafungiwe harimo no gushyiraho umutwe witwara gisirikari nkuko inyandiko zakuwe murugo rwe mu Buholandi zibigaragaza.
Kuba Ingabire Victoire yashyigikira umutwe wa Wazalendo wo mu gihugu cya Congo-Kinshasa, ntibitangaje kuko uwo mutwe uhuje abitwa Nyatura, Mai Mai na FDLR bose bahuje intego n’Interahamwe bakaba ingengabitekerezo yayo ari imwe niy’interahamwe akaba ari ukwirukana no kwica Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu mutwe wa Wazalendo, Ingabire ashimagiza wakoze ibyaha bitandukanye gushyira abana mu gisirikari, gufata abagore ku ngufu, kwica abo mu bwoko bw’Abatutsi n’ibindi.
Akabaye icwende ntikoga ngo gashire umunuko, Ingabire arishimira ibikorwa bya Wazalendo akemeza no kubishyigikira kuko n’umutwe wa FDLR urimo.
Mu mwaka wa 2010 nibwo ubushinjacyaha bw’u Rwanda rwagaragaje abasirikari batatu bakuru barimo gukorana na Victoire Ingabire gushyiraho umutwe wa gisirikari abo ni Lt. Col. Mbiturende Tharcisse; Lt. Col. Habiyambere Noel and Lt. Karuta Jean-Marie. Bamwe muri aba basirikari bafatiwe mu Burundi baje gufata amafaranga
Tariki ya 14 Nzeli 2018, nibwo Perezida Kagame yababariye Ingabire Victoire wari wakatiwe imyaka 15 hizewe ko yahindutse nyuma yo gusaba imbabazi. Mu nama ye yabereye Kirehe, Ingabire yashakaga urubyiruko rwakora impinduramatwara nkiyabaye mu bihugu by’abarabu mu majyaruguru y’Afurika
Icyo Ingabire yamenya ni uko atari hejuru y’amategeko, n’akomeza ibikorwa bye byo gucamo Abanyarwanda amacakubiri azagezwa imbere y’amategeko. Naho ibyo kujya mu buyobozi abyibagirwe kuko kumubabarira imyaka yari asigaje gufungwa ntabwo bimukuraho icyasha cyo gutandukanya Abanyarwanda. Bityo ntiyemerewe kwiyamamaza.