• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Ubwanditsi 12 Feb 2024 Amakuru, HIRYA NO HINO, IMIKINO, Mu Mahanga

Guhera tariki ya 13 Mutarama kugeza kuya 11 Gashyantare 2024 mu gihugu cya Cote d’Ivoire haberaga imikino y’igikombe cya Afurika cyaraye gisojwe ikipe yakiriye iri rushanwa iryegukanye.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 24 yari agabanyijwe mu matsinda ane, kuri iki cyumweru iyi mikino ikaba yasojwe Ivory Coast itwaye igikombe itsinze Nigeria 2-1 bityo igeza igikombe cya gatatu.

Uyu mukino wa nyuma wakiniwe kuri Olympic Stadium of Embipé watangiye neza ku rubande rwa Nigeria aho kapiteni wayo Troost Ekong yafunguye amazamu ku munota wa 38, amakipe ajya kuruhuka ari uko bihagaze.

Mu gice cya kabiri cy’uyu mukino, Ivory Coast yakinjiyemo neza yishyura Igitego kimwe cyatsinzwe na Frank Kessie ku munota wa 62.

Igitego cy’intsinzi ku ikipe yari mu rugo cyatsinzwe na Rutahizamu Sebastian Haller ubwo hari ku munota wa 81 w’umukino, iki gitego kikaba ari nacyo cyasoje iri rushanwa ryakinwaga ku ncuro ya 32.

Uyu mukino wa nyuma witabiriwe na Perezida w’igihugu cya Cote d’Ivoire, Alassane Outtara n’Umufasha we, hari kandi na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, uwa CAF Patrice Motsepe n’abandi.

Umukino wa nyuma warebwe n’abantu 57,094 bicaye neza muri Alassane Ouattara Stadium yakira abantu 60,000.

Usibye uyu mukino wa nyuma wakinwe kuri iki cyumweru, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo yegukanye umwanya wa Gatatu itsinze DRC kuri penali 6-5 nyuma yaho amakipe yombi yanganyije 0-0.

Uko ibihembo byatanzwe n’ababyegukanye:

Fair Play Team: South Africa

Silver Boot: Dala Gelson

Bronze Boot: Mostafa Mohamed

Best Coach: Emerse Faé

William Troost-Ekong, best AFCON2023 Player

Ronwen Williams, best AFCON2023 Goalkeeper

Emilio Nsue, best AFCON2023 Goalscorer

Simon Adingra, Best AFCON2023 Young player


2024-02-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda

REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda

Ubwanditsi 16 Dec 2021
Uban Boys ikoze amateka yo kuba itsinda ryambere ryegukanye Guma Guma kunshuro yayo ya 6 ibera hano mu Rwanda

Uban Boys ikoze amateka yo kuba itsinda ryambere ryegukanye Guma Guma kunshuro yayo ya 6 ibera hano mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Aug 2016
Umubiligi yangiwe kuba intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri aka karere kubera politiki mbi y’igihugu cye

Umubiligi yangiwe kuba intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri aka karere kubera politiki mbi y’igihugu cye

Ubwanditsi 24 Jun 2024
MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

Ubwanditsi 13 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Inyeshyamba za FDLR zirashinjwa gushimuta abaturage 13 zibasanze mu mirima
INKURU NYAMUKURU

RDC: Inyeshyamba za FDLR zirashinjwa gushimuta abaturage 13 zibasanze mu mirima

Ubwanditsi 15 Jun 2018
Abakinnyi basaga 1200 bagiye guhurira mu Rwanda mu mikino ya EAPCCO ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba
Amakuru

Abakinnyi basaga 1200 bagiye guhurira mu Rwanda mu mikino ya EAPCCO ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba

Ubwanditsi 18 Mar 2023
Abagore babiri barimo Umunyarwandakazi bashimutiwe i Burundi
INKURU NYAMUKURU

Abagore babiri barimo Umunyarwandakazi bashimutiwe i Burundi

Ubwanditsi 19 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru