• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Perezida Trump yahuriye na Kim Jong-un muri Singapore

Perezida Trump yahuriye na Kim Jong-un muri Singapore

Ubwanditsi 12 Jun 2018 HIRYA NO HINO

Ku nshuro ya mbere Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, bahuriye muri Singapore mu biganiro byitezweho kurangiza amakimbirane amaze igihe hagati y’ibihugu byombi kubera intwaro za kirimbuzi.

Nyuma yo gusuhuzanya mu kiganza byamaze amasegonda nka 12, Trump na Kim, bahise bajya kugirana inama yihariye yitabiriwe n’abasemuzi gusa yamaze iminota nka 40. Aba bayobozi bongeye guhurira ku meza basangira bari kumwe n’ababaherekeje.

Ibiganiro byaranzwe no kutumvikana ku mpande zombi. Trump yigeze gutangaza ko akuyeho ibi biganiro kubera uburakari bweruye bwumvikanye mu mvugo ziheruka za Kim Jong-un, avuga ko yumva bidakwiriye ko byaba muri iki gihe. Nyuma y’umunsi umwe yaje kwisubiraho yemeza ko bizaba kuko impande zombi zagaragaje inyota yo kuganira.

Mu ijambo Trump yavugiye kuri Capella Hotel yahuriyemo na Kim, yatangaje ko ibiganiro byagenze neza kurenza uko buri wese yabitekerezaga.

Umwe mu bayobozi ba Amerika yabwiye CNN ko Trump na Kim bari businye amasezerano y’ibyo bari bugereho mu biganiro byabo kugira ngo buri umwe asezeranye undi ko iyo ntambwe izakomeza.

Muri iyi nama Perezida Trump arashaka ko Koreya ya Ruguru ihagarika umugambi wayo w’intwaro za kirimbuzi, mu gihe Kim yifuza ko Amerika ikura intwaro zayo mu mwigimbakirwa wa Koreya kandi akagirirwa icyizere n’amahanga yose ko yashyize iherezo ku bushotoranyi bw’igihugu, bigatuma gikurwa mu kato n’ubukene kagiteye.

Ibiganiro bya Kim na Trump byari bimaze igihe kinini bitegerejwe

Kim na Trump mu biganiro n’ababaherekeje

2018-06-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amerika mu nzira yo gukura abasirikare bayo muri Afghanistani

Amerika mu nzira yo gukura abasirikare bayo muri Afghanistani

Ubwanditsi 05 Oct 2018
Masisi: Hagabwe igitero gihitana ubuzima bw’abantu 14

Masisi: Hagabwe igitero gihitana ubuzima bw’abantu 14

Ubwanditsi 09 Oct 2018
Abarwayi bane ba COVID-19 bagaragaye mu Rwanda, umubare w’abanduye ugera kuri 40

Abarwayi bane ba COVID-19 bagaragaye mu Rwanda, umubare w’abanduye ugera kuri 40

Ubwanditsi 26 Mar 2020
Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ubwanditsi 23 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazo ryo kubika ryasohowe na FDLR rijijisha urupfu rwa Ge. Mudacumura
HIRYA NO HINO

Itangazo ryo kubika ryasohowe na FDLR rijijisha urupfu rwa Ge. Mudacumura

Ubwanditsi 19 Sep 2019
Kuki Urupfu Rwa Karegeya  Rwakurikiwe N’umwijima Mu Mubano Wa Afurika Y’Epfo N’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Kuki Urupfu Rwa Karegeya Rwakurikiwe N’umwijima Mu Mubano Wa Afurika Y’Epfo N’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Jan 2019
Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama ya 28 ya AU  i Addis Ababa
Mu Rwanda

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama ya 28 ya AU i Addis Ababa

Ubwanditsi 28 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru