Nyuma y’iperereza bivugwa ko ryamaze umwaka wose, ibitangazamakuru the Guardian-Australia na ABC ibinyujije mu kiganiro cyayo “Four Corners”, bimaze gushyira ahagaragara inkuru icukumbuye, igaragaza ko muri Australia hari Abanyarwanda 2 bashakishwa kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abo ni Froduald Rukeshangabo wahoze ari umugenzuzi w’amashuri mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba, na Céléstin Munyaburanga wari umuyobozi w’ishuri rya Hanika mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo.
Ubu bibereye ahitwa Brisbane, aho Rukeshangabo yigisha gutwara imodoka, naho mugenzi we icyo akora kikaba kitazwi neza.
Ubwo abanyamakuru ba Four Corners na the Guardian bamubazaga icyo avuga ku byaha aregwa, Froduald Rukeshangabo yarabihakanye, yemeza ko ngo azira”kutavuga rumwe”n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Céléstin Munyaburanga we yayabangiye ingata, yanga kuvugisha abo banyamakuru.
Abo bicanyi bombi baciriwe imanza mu nkiko Gacaca badahari, maze mu mwaka wa 2007 Rukeshangabo akatirwa gufungwa imyaka 30, naho Munyaburanga ahanishwa gufungwa burundu mu w’2008.
Mu iperereza ryabyo, ibyo bitangazamakuru byohereje intumwa no mu Rwanda, maze zigerera aho bivugwa ko Rukeshangabo na Munyaburanga bakoreye ibyaha. Zaganiriye n’abo mu miryango yiciwe n’abo bajenosideri, ndetse n’abo bafatanyije mu gutsemba Abatutsi ndetse banemera ibyaha. Abo bose bashinje Rukeshangabo na Munyaburanga uruhare rutaziguye muri Jenoside, aho batangaga amabwiriza yo kwica Abatutsi, abandi bakabiyicira ubwabo, haba mu bitero, ndetse no kuri za bariyeri bayoboraga.
Ibi bitangazamakuru rero byanzura byibaza impamvu Froduald Rukeshangabo na Céléstin Munyaburanga badatabwa muri yombi, kandi Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze imyaka myinshi bwarashyikirije ubwa Australia impapuro zikubiyemo ibyo baregwa, zikanasaba ko boherezwa mu Rwanda ngo bakurikiranwe.
Muri Australia havugwa Abanyarwanda b’abajenosideri benshi, bakaba ndetse barashinze ishyirahamwe Rwandan Association of Queensland (RAQ), rishinzwe guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri bo twavuga Théogène Rukundo unayobora RAQ, Amiel Nubaha( umuhungu wa ruharwa Rukeshangabo twavuze haruguru) n’abandi benshi.
Uretse no kwanga kubashyikiriza ubutabera kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverinoma ya Australia iranabarebera mu bikorwa byo guhakana no gupfobya iyo Jenoside, ahanini bagakingirwa ikibaba na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu nabo bari muri uwo mugambi.