• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Ubwanditsi 08 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Iyo usesenguye iby’intambara ya Kongo, usanga ibyo Perezida Tshisekedi arimo ari nk’amatakaragasi, y’umuntu ubona ko ari mu minsi ye ya nyuma.

Arahihibikana ashakisha abarwanyi, nyamara abasesenguzi bemeza ko ikibazo afite atari umubare w’abasirikari cyangwa ibikoresho, ahubwo ari uko batagira urukundo rwo kwimana Kongo.

Dore nk’ubu, nk’uko tubikesha ” The Great Lakes Eye”, Tshisekedi akomeje gukusanya udukambwe twahoze mu gisirikari cya Habyarimana, ngo tumufashe kurwana na M23, ariko intego nyamukuru ari ukumufasha kugaba igitero ku Rwanda. Intambara bananiwe bakiri abasore se, bazayishobora ubu bagenza umutwe nk’uruyuzi?

Ibyo kuba badashoboye Tshisekedi ntabyo abona. Ubu ahubwo amaze no kubonera bamwe muri abo bajenosideri impapuro z’inzira zizabafasha kugera muri Kongo.

The Great Lakes Eye iravuga ko mu bamaze kuzibona, harimo Major BEM Faustin Ntilikina wahawe pasiporo ya Kongo-Kinshasa, akaba atuye ahitwa Strasbourg mu Bufaransa. Ni umujenosideri ruharwa, wishe Abatutsi muri Nyamirambo n’ahandi, akaba asanzwe anakorana na FDLR, yamuhaye ipeti rya “Général de brigade”.

Hari kandi Capitaine Innocent Sagahutu, umujenosideri wanabihamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rw”Arusha. Ni umwe mu barangije igihano bakaba bakibunga nka Gahini amaze kwica Abeli. Ari mu bacyangara muri Niger, yanabasabye kuva ku butaka bwayo. Sagahutu yamaze kubona pasiporo ya Burkina Fasso, akaba yitegura kwerekeza ku rugamba muri Kongo.

Muri kwa gupfunda imitwe aho ubonye nk’umuntu uhiriye mu nzu, ubutegetsi bwa Tshisekedi n’abamukurikira buhumyi barikomanga ku gatuza ngo Uburusiya bwabemereye ubufatanye mu bya gisirikari. Iyi nkunga se izazana n’umutima ukunda igihugu, ku buryo wanacyitangira bibaye ngombwa?

Iyo nkunga y’Abarusiya ije isanga iy’u Burundi n”iy’ibihugu bya SADC, byohereje imburamumaro z’abasirikari mu burasirazuba bwa Kongo, gufasha igisirikari cya leta , FARDC, kurwanya umutwe wa M23. Aba bose baza bikoreye ibibunda bya rutura n’indege z’intambara zihambaye, zirimo n’izitagira abapilote bita”drones”, ubundi zimenyerewe mu ntambara mpuzamahanga, nko muri Ukraine no mu Burasirazuba bwo hagati.

Uretse ingabo za SADC n’iz’uBurundi kandi, FARDC inifashisha ibihumbi by’abajenosideri ba FDLR basanzwe mu mashyamba ya Kongo, abava buri munsi mu Burundi, muri za Malawi, Zambiya, Mozambique, Kongo Brazzaville n’ahandi hanyanyagiye Interamwe.

Mu burasirazuba bwa Kongo kandi, Leta inafashwa n’abacancuro bakomoka mu burasirazuba bw’uburayi, ndetse ubu haranavugwa abo muri Amerika bazwi nka” black water”, hakaba n”indi mitwe yitwaje intwaro isaga 200, yibumbiye mu cyo bise”Wazalendo”.

Kuva aba bose batangira kurwanya M23, ntisiba kubicamo benshi, ikanabambura bya bitwaro, ari nako yigarurira ubutitsa uduce tunyuranye kandi dukomeye.

Twanzura rero: Baba abarwanyi ba SADC n’Abarundi, zaba inkunga Uburusiya, Loni n’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe ngo bagiye guha abarwanirira Kongo barimo n’abajenosideri ba FDLR, byose bizaba imfabusa. Kwibwira ko iki kibazo cyarangizwa n’intambara ni ubuswa bukabije.

Niba abo bafatanyabikorwa batagenzwa no gusahura gusa ahubwo bakunda Tshisekedi koko, nibamugire inama ayoboke ameza y’ibiganiro, kuko nibyo byonyine bizazanira Kongo amahoro arambye.

Niba bitabaye ibyo rero, bazakomeza bazanire M23 ibyo bitwaro, kandi amaherezo Tshisekedi azabona urwo Mobutu yabonye muw’1996!

2024-03-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibihugu by’u Rwanda na Benin bishyigikiye kandidatire ya Dr. Kim

Ibihugu by’u Rwanda na Benin bishyigikiye kandidatire ya Dr. Kim

Ubwanditsi 02 Sep 2016
Nyuma y’amezi 3, Kapiteni wa APR FC Tuyisenge Jacques avunitse yatangaje ko  ameze neza ndetse yiteguye gufasha ikipe ye ubwo amarushanwa izaba isubukuwe 

Nyuma y’amezi 3, Kapiteni wa APR FC Tuyisenge Jacques avunitse yatangaje ko  ameze neza ndetse yiteguye gufasha ikipe ye ubwo amarushanwa izaba isubukuwe 

Ubwanditsi 08 Jan 2022
Burundi:  Ibikorwa bya  Kinyamanswa bikorwa n’” Imbonerakure “ mugihe Nkurunziza azigereranya n’Imana ye

Burundi: Ibikorwa bya  Kinyamanswa bikorwa n’” Imbonerakure “ mugihe Nkurunziza azigereranya n’Imana ye

Ubwanditsi 25 Nov 2017
Itangazo ku bakeneye kugana Kigali Convention Centre

Itangazo ku bakeneye kugana Kigali Convention Centre

Ubwanditsi 24 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uyu wa Gatanu usize ba Mayor bashya uwa Rubavu na Kamonyi bimitswe
Mu Rwanda

Uyu wa Gatanu usize ba Mayor bashya uwa Rubavu na Kamonyi bimitswe

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Ntabwo Perezida Nkurunziza azongera gukandagiza ikirenge mu kibuga cy’umupira w’amaguru
Mu Mahanga

Ntabwo Perezida Nkurunziza azongera gukandagiza ikirenge mu kibuga cy’umupira w’amaguru

Ubwanditsi 22 Jun 2018
APR FC yerekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramid mu irushanwa rya CAF Champions League
Amakuru

APR FC yerekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramid mu irushanwa rya CAF Champions League

Ubwanditsi 26 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru