Kubera ishyari n’imyumvire igayitse, ikipe ya Dynamo Basketball Club y’i Burundi yanze kwambara “Visit Rwanda” yirukanwa muri BAL
Guhera tariki ya 9 Werurwe 2024, mu gihugu cya Afurika y’Epfo hatangiye amarushanwa ya Basketball ahuza amakipe aba yabonye itike yo gukina imikino y’amajonjora ya Basketball Africa League 2024.
Ni irushanwa ryatangiye gukinwa n’amakipe 12 agabanyije mu matsinda 3, buri tsinda rikaba ririmo amakipe ane ane, muri ayo makipe agabanyijwe muri ayo matsinda harimo n’ikipe ya Dynamo Basketball Club yo mu gihugu cy’i Burundi.
Iyi kipe yari mu itsinda rya mbere hamwe na Cape Town Tigers iri murugo muri Afurika y’Epfo, FUS Rabat yo muri Morocco na Petro de Luanda yo muri Angola.
Basketball Africa League (BAL) ni irushanwa rigamije guteza imbere umukino w’intoki muri Afurika rikaba riterwa inkunga na Shampiyona y’Umukino wa Basketball yo muri Leta z’Unze ubumwe z’Amaerika (NBA).
Usibye NBA nk’umuterankunga mukuru wa BAL, hari abandi baterankunga batanu batera inkunga iri rushanwa harimo ubukangurambaga bwo kumenyekanisha u Rwanda buzwi nka Visit Rwanda.
Bitewe n’uko igihugu cy’i Burundi binyuze kuri Perezida wacyo, Evariste Ndayishimiye ubwo yatangaga ijambo risoza umwaka wa 2023 yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara.
Ni ibirego u Rwanda rwateye utwatsi, rugaragaza ko nta shingiro bifite, dore ko n’ibice RED Tabara yanyuzemo itera u Burundi, ntaho bihuriye n’u Rwanda.
Ibi byageze n’aho imipaka y’ibihugu byombi ifungwa bityo umubano uzamo agatotsi mu buryo bw’imigenderanire.
Ntibyagumye muri Politiki gusa ahubwo byakomereje mu siporo cyane muri Basketball kuri iri rushanwa ririmo kubera muri Afurika y’Epfo.
Ubwo iri rushanwa ryari ryatangiye, umukino wa mbere Dynamo BBC yawukinnye yambaye imyambaro iriho Visit Rwanda ariko yahishwe ku buryo utamenyako iriho.
Mu mukino wa mbere Dynamo yo mu Burundi yatsinze Capetown Tigers yo muri Afrika y’Epfo amanota 86 kuri 73.
Nyuma y’uwo mukino, ubuyobozi bw’igihugu cy’u Burundi bwanditse ko iyi kipe idashobora gukomeza iri rushanwa mu gihe cyose hariho ibirango bya Visit Rwanda.
Nubwo batsinzw umukino ubanza, Ubuyobozi bwa BAL bwasabye ko iyi kipe idapfuka ibirango bya Visit Rwanda, aha banaciwe n’amande y’ibihumbi 50 by’Amadorali y’Amerika.
Ntibanyuzwe n’ibyabaye, ahubwo iyi kipe yahisemo ko yaterwa mpanga ku mukino bagombaga gukina w’umunsi wa Kabiri w’irushanwa rya BAL, yatewe mpaga na Fuss Rabat BBC.
Ntibanyuzwe n’ibyo ahubwo bongeye kwanga gukina umukino w’umunsi wa Gatatu w’iri rushanwa wagombaga gukinwa kuri uyu wa Kabiri, bityo ihita isezererwa kuko ikipe yatewe mpaga ebyiri ihita ikurwa mu marushanwa nk’uko bigenwa n’amategeko y’Ishyirahamwe rya Basketball ku Isi, FIBA.
“Kutumvikana kw’ubuyobozi bw’igihugu n’ikipe byatumye Dynamo BBC iterwa mpaga ebyri, intandaro yo gusezerwa”
Perezida Ndayishimiye yabanje gushima iyi kipe kukuba yatsinze umukino ubanza, abakinnyi n’abayoboye ikipe baryoherwa n’ubutumwa yabageneye, ibi byabahumye amaso ku kwifatira ibyemezo muri iri rushanwa.
BAL yabwiye iyi kipe itakongera gukina indi mikino batambaye imyenda yemewe mu irushanwa iriho Visit Rwanda nk’umwe mu baterankunga bayo, gusa ikipe yahise itinya ibihano yagombaga gufatirwa yemera gukina umukino ukurikiyeho.
Ab’i Burundi bo bababwiye ko batakina uyu mukino mugihe cyose imyambaro yabo ikriho visit Rwanda nk’uko byagaragate mu imeri ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Burundi bandikiye umuyobozi w’Ikipe.
Ntibyatinze ku cyumweru banze gukina bahita baterwa mpanga ya mbere , ndetse ibi byakomeje kubaherekeza kugeza kuri uyu munsi ubwo banze gukina umukino wa Gatatu wabo.
Ubuyobozi bwa FEBABU, bwakomeje gutsimbarara ku cyemezo cyo kudakina bambaye iyo myambaro bibaviramo gusezererwa, ni ibintu bamwe mu bakinnyi ba Dynamo batashimye habe namba.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, binyuze kuri Instagram ya Kinyon Williams ukinira Dynamo yagize ati “Kubatubaza uko bimeze hano (Afurika y’Epfo), irushanwa rya BAL kuri twe ryasojwe”.
Yunganiwe na Derrick Lewis, ati “ iki cyemezo (cyo kwanga gukomeza mu irushanwa) kirateza ibibazo ikiragano cy’Abakinnyi, ntabwo bazi ibyari bigiye kuba ntibazi n’ingaruka zizabaho”.
“Ku bakiri bato muri hariya (i Burundi) ntimucike intege, mukomeze murwane urwo rugamba mwese, Imana irumva kandi irimo irabona agahinda kacu”.
“Byasubiye irudubi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu”
Nyuma y’ibi byose muri iki gitondo nibwo ubuyobozi bwa Dynamo bwandikiye BAL buvuga ko nk’ikipe babwiwe ko badakomeza irushanwa banbaye iyo myambaro.
Banditse bavuga bagishije inama i Burundi, babwirwa ko badakomeza kwambara umwenda uriho ikirango cya Visit Rwanda, cyangwa bakagihisha; ibyo byose byakwanga bagakina bambaye imyenda yabo isanzwe.
Bati bashingiye ku mwanzuro wafashwe n’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu gihugu cy’i Burundi, bahise bafata umwanzuro wo kudakina umukino wa Gatatu bityo ukaba uwabiri baterewemo mpaga.
Amategeko ya BAL yifashishije ay’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball avuga ko iyi ikipe iteww mpanga mu mikino ibiri, ikipe ihita ikurwa mu irushanwa.
Ntibyatinze ahagana ku isaha ya Saa sita za hano mu Rwanda, BAL yahise isohora itangazo rivuga ko iyi kipe isezerewe muri BAL 2024.
“Ni imyumvire iciriritse, Nta gihombo kirimo ku ku gusererwa kwa Dynamo BBC y’i Burundi kuri Visit Rwanda na BAL”
Kuva mu iri rushanwa kwa Dynamo BBC birerekana ko imyumvire yabo iciriritse, kuko igihugu cy’ U Rwanda gifite amasezerano n’ibigo bikomeye ndetse n’amakipe akomeye arimo nka Bayern, Arsenal na PSG.
Aya masezerano yazamuye cyane Visit Rwanda kuko ni amakipe akomeye kandi yinjiriza igihugu Amadevize, ibi bigaragaza ko kuba Dynamo itambaye Visit Rwanda hari igihombo kirimo.
Ahubwo ku rundi rwego bakoze kandi igikorwa kindi gikomeye kuko ubu izina rya Visit Rwanda yamamajwe cyane kurushaho uko yamamazwaga, ibi kandi binagaragariza Isi yose ko bahanwe bazira imyumvire idahwitse.
Ibi usanga ari Politiki y’ubuhumyi kuko bariya bakinnyi babonye ikipe mu Rwanda, cyangwa imwe muri ziriya zambaye Visit Rwanda ntibyababuza kuyikinira batitaye ku myumvire ipfuye ya Perezida Ndayishimiye.
Aha kuri iyo Politiki ipfuye wakwibaza icyatumye batareka kwitabira irushanwa s mbere hose, Ese ntibazi ko BAL AFRICA iyoborwa n’Umunyarwandakazi, Clare Akamanzi?
Noneze Iyo batsindira itike yo gukina imikino ya nyuma ntibari kuzaza gukinira mu Rwanda ngo bititwa “Visit Rwanda”?
Nonese, Amaherezo bazabuza Abarundi kureba no gufana Arsenal, PSG na Bayern kuko zambara ndetse zikanamamaza Visit Rwanda?