• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?

Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?

Ubwanditsi 07 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30 mu ijambo rye Perezida Kagame yagarutse kugushima abantu n’ibihugu bitandukanye byagize uruhare mu rugendo rwo kubohora no kwiyubaka k’u Rwanda mu myaka 30; Muri abo harimo Prof Ibrahim Gambari ukomoka mu gihugu cya Nigeria.

Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yatangiraga, isi yose yabaye ntibindeba ndetse Umuryango w’Abibumbye wemeza kugabanya ingabo zabo zari mu Rwanda, Prof Ibrahim Gambari wari uhagarariye igihugu cye cya Nigeria yibukije abagize akanama k’Umuryango w’Abibumbye ko kugabanya ingabo za LONI ari agahomamunwa ko ibizavamo bizaba amateka mabi isi yose izahora yibuka. Niko byagenze.

Prof. Gambari wasimbuye Keating wa New Zealand ku buyobozi bw’akanama ka LONI gashinzwe umutekano, yibukwa nk’umuntu wasabye LONI kuba yagira icyo ikora ku byaberaga mu Rwanda.

Gambari na Keating bari bahuriye ku kibazo cyo kubabazwa no kubona nta cyo LONI ikora, nk’uko Keating yabivuze tariki 20 Mata 1994, mu gihe ubwicanyi bwari bukabije, ati “Birakomeye gusobanura uguceceka kw’akanama gashinzwe umutekano”.

Gambari, Keating n’abandi bifuzaga ko LONI yatabara mu Rwanda, bisanze bahanganye n’abagize ako kanama k’umutekano bahoraho kandi abo ni bo bafataga ibyemezo. Uwari uhagarariye u Bwongereza muri LONI ku buryo buhoraho, Sir David Hannay yavuze ko kurinda Abasivili mu Rwanda “bidashobora kugerwaho gusa.” Uwo mudipolomate w’u Bwongereza, yavuze ko LONI idafite ubushobozi bwo gutabara mu Rwanda.

Mu kiganiro Prof.Gambari yatanze mu 2004, ubwo yari Umunyamabanga wungirije, akaba n’umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa LONI ku bijyanye na Afurika, Prof. Gambari yavuze ko icyo gihe, abagize akanama ka LONI ku buryo budahoraho (non-permanent members) akenshi bafatwaga nk’abashyitsi, ku buryo n’ibitekerezo batangaga bitahabwaga agaciro nk’ibya ba bandi batanu bahoraho mu kanama ka LONI gashinzwe umutekano.

N’ubwo abagize akanama ka LONI gashinzwe umutekano ku buryo budahoraho nta jambo rikomeye babaga bafite, ariko Prof. Gambari yasobanuye ko ibimenyetso bihari ndetse n’ubutumwa (Fax) bwoherejwe n’uwari uyoboye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda (UNAMIR) General Dallaire, bigaragaza ko hari ubwoko burimo kwicwa kandi ku buryo bwateguwe.

Byafashe ibyumweru ndetse n’amezi kugira ngo ibyo bihugu bikomeye, byicare byige uko ibyaberaga mu Rwanda bikwiye kwitwa, niba byakwitwa Jenoside cyangwa se bitakwitwa gutyo, ariko n’ubwo byari bimeze nabi ubwicanyi bukomeje, ntibashatse kugira icyo bakora ngo bahagarike ubwicanyi.

Prof. Gambari abajijwe impamvu igihugu cye kitatabaye mu Rwanda n’ubwo ibindi bihugu byari byanze, yavuze ko nta bushobozi igihugu cye cyari gifite bwo gutabara ku buryo bwihuse nk’uko byari bikenewe.

Gusa ubu ngo iyo asubije amaso inyuma asanga Afurika hari icyo yari gukora mu guhagarika Jenoside, itanagombye gutegereza LONI cyangwa ibihugu bikomeye.

2024-04-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yagaruye Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia, uyu aje gukorana na Ben Moussa wasigaranye ikipe nyuma yo kugenda kwa Adil Erradi

APR FC yagaruye Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia, uyu aje gukorana na Ben Moussa wasigaranye ikipe nyuma yo kugenda kwa Adil Erradi

Ubwanditsi 06 Jan 2023
Urukiko rwatesheje agaciro ikirego Umuryango wa Rwigara uregamo RRA

Urukiko rwatesheje agaciro ikirego Umuryango wa Rwigara uregamo RRA

Ubwanditsi 06 Feb 2018
Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Ubwanditsi 23 Aug 2023
Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wisubiyeho, wanga kohereza indorerezi mu matora yo muri Kongo-Kinshasa

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wisubiyeho, wanga kohereza indorerezi mu matora yo muri Kongo-Kinshasa

Ubwanditsi 28 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa
IMIKINO

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Ubwanditsi 11 Feb 2017
Nyuma y’ibikorwa by’urugomo byabereye mu Nteko, umutwe wa Sena, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, wa Musenateri Carolyn Maloney uherutse gusaba ko umugizi wa nabi Rusesabagina arekurwa, ubu yakongera gutanga amasomo ya demokarasi?
Amakuru

Ubwanditsi 08 Jan 2021
General Kazura yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

General Kazura yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

Ubwanditsi 05 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru