Nyuma yaho u Rwanda na Mexique byahawe kwakira imikino y’ijonjora ry’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments), kuri uyu wa Kane habaye tombola y’uko amakipe azagura.
Ni Tombola yabereye mu gihugu cy’u Busuwusi kuri uyu wa kane tariki ya 24 Mata 2026, iyoborwa na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa.
Ni imikino iteganyijwe gukinwa guhera tariki ya 19 kugeza 25 Kanama 2024, izitabirwa n’ibihugu 16 bigabanyije mu marushanwa abiri, agabanyijemo amakipe umunani aho rimwe rizabera i Kigali irindi muri Mexique.
Ibihugu bizitabira aya marushanwa ku Mugabane wa Afurika ni u Rwanda, Mali, Mozambique na Sénégal. Ibyo ku Mugabane wa Amerika ni Brésil, Mexique, Venezuela na Argentine.
Ni mu gihe ku Mugabane wa Aziya na Oceania ari Nouvelle-Zélande, Koreya, Philippines na Lebanon. I Burayi akaba ari Hongrie, Tchèque, Montenegro n’u Bwongereza.
Nyuma ya Tombola yasize itsinda rya A ndetse n’irya B, amakipe arimo azakinira muri Mexico mu mujyi wa Mexique, naho itsinda B na D bazakinira i Kigali mu Rwanda.
Buri tsinda rigizwe n’amakipe ane ane, ibi bivuze ko i Kigali muri BK Arena hazateranira ibihigu 7 ndetse n’u Rwanda ruzaba rwakiriye iyi mikino.
Tombola yasize itsinda A rigizwe na Korea, Mali, Czechia na Venezuella.
Itsinda B rigizwe na Mexico, Montenegro, New Zealand na Mozambique.
Itsinda C: Brazil, Hungary, Senegal na Philipines.
Itsinda B: Rwanda, Great Britain, Argentina na Lebanon.
Biteganyikwe ko amakipe abiri ya mbere azakomeza muri ½ mu gihe azaryegukana azerekeza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi iteganyijwe muri Werurwe 2026.