• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Editorial 23 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Twabwiye kenshi abasomyi bacu ko abayoboke ba FDU-INKINGI na JAMBO ASBL bakorana bitaziguye n’ n’abajenosideri ba FDLR, ariko abo bana n’abuzukuru b’abahekuye u Rwanda bakabihakana, kuko bazi ko nta shema riri mu gukorana n’inkoramaraso, kabone n’iyo zaba ari ababyeyi cyangwa abavandimwe bawe.

Babihakanaga batinya kandi ko imikoranire yabo n’ibyihebe iramutse imenyekana ku isi yose, bitabagwa amahoro, cyane cyane ko iyo FDLR iri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, ubundi amahanga yose ategetswe kurwanya.

Amakuru y’imvaho, Rushyashya iyashingira ku misanzu FDU-INKINGI na Jambo Asbl bikusanya buri kwezi, maze igice kiswe”ingemu” kikohererezwa Ingabire Victoire, ikindi kigashyikirizwa FDLR muri Kongo, aho ikomeje kwica Abakongomani, cyane cyane abavuga ikinyarwanda, kubasahura no gusambanya abagore ku ngufu.

Burya rero nyakibi ntirara bushyitsi koko. Abo bana b’abajenosideri bananiwe gukomeza guhisha ko bakorana na FDLR kuva kera, bivamo nk’inopfu, maze bavuga ko bagiye” kurushaho” gutera inkunga FDLR, ngo kugirango ibafashe gutaha mu Rwanda binyuze mu nzira y’intambara, ngo kuko basanga inzira y’imishyikirano na Leta y’u Rwanda itazashoboka.

Uyu ni umwe mu myanzuro y’inama yabereye i Buruseli mu Bubiligi, kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Kamena 2024, guhera saa 14h00, ikabera ahitwa” Rue Washington” .

Iyo nama yitabiriwe n’inkorabusa 86, nk’uko bisanzwe zirimo ibigarasha byataye umutwe, interahamwe zikirota kugarura mu Rwanda ingoma ya Hutu-pawa, n’abanyamahanga babashyigikiye.

Ni inama yayobowe na Placide Kayumba, uhagarariye Ingabire Victoire mu buyobozi bwa FDU-INKINGI. Uyu Kayumba Placide kandi ni umuhungu wa Ntawukuriryayo Dominique, umujenosideri watsembye Abatutsi ku musozi wa Kabuye muri Gisagara, akanabihanirwa mu Rukiko Mpuzamahanga rwa Arusha.

Mu bafashe ijambo rirerire muri iyi nama kandi, harimo Norman ISHIMWE SINAYOBYE utegeka JAMBO Asbl, rya shyirahamwe ryiganjemo abakomoka ku bajenosderi, ryashyiriweho gutagatifuza ababyeyi babo, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abari muri iyo nama rero bemeje ko ngo bagiye kongera inkunga basanzwe bagenera FDLR, kugirango intambara yayo yihute, kandi bakishakamo ushinzwe imyitozo n’ibindi bikorwa bya gisirikari, ugomba gukorana bya hafi na FDLR.

Ikindi cyihutirwa ngo uwo muntu azaba ashinzwe, ni ukugura ibikoresho bya gisirikari byinshi kandi bigezweho, dore ko ngo babonye n’abanyamahanga biyemeje kubafasha muri icyo gikorwa cyo kuzigura no kuzigeza mu birindiro bya FDLR.

Hari abavuga ko bahagarariye impunzi muri Kongo-Kinshasa, Zambiya na Australia, nabo bahawe ijambo kuri”zoom”, bemeza ko izo mpunzi ngo nazo zigiye “kwitanga kurushaho” mu gukorana na FDLR, ngo kuko ari yo mizero yo gutaha mu Rwanda “bemye”.

Ikindi, nk’uko tubikesha uwari muri iyo nama, ngo FDU-INKINGI na Jambo Asbl bigiye gufasha FDLR gushaka ibindi bihugu nibura bibiri(2) byiyongera kuri Kongo-Kinshasa, byababera”base arrière”, ni ukuvuga aho FDLR izajya itera iturutse, ikanahahungira igihe biyisaba gusubira inyuma.

Nubwo ariko bigamba ibikorwa by’ubugambanyi ndetse bakanahishura ko hari abayibashyigikiyemo, ntibabuze no kugaragaza impungenge z’uko ngo” ubutegetsi bwa FPR-INKOTANYI” bufite amaboko akomeye hirya no hino ku isi, dore ko ngo hari aho bajya gutakamba ariko ijwi ryabo ntiryumvikane, ahubwo bagashishikariza impunzi z’Abanyarwanda gutaha ku neza.

Ntawe unanira umushuka, ahubwo ananira umuhana koko! Izi ngumba z’amatwi ntizishaka kumva inama zigirwa yo gusubira mu gihugu ku neza, mu gihe nyamara hari bagenzi babo ibihumbi n’ibihumbi bahisemo kwitahira mu mahoro, kuko babonaga ko imyaka ibaye myinshi cyane iby’intambara byaraheze mu nzozi.

Nyamwanga kumva nyiyanze no kubona ariko. Ngaho Ingabire Victoire nakomeze abashore mu ntambara muzashiriramo, we yirira ifiriti na mayoneze i Kigali.

Ngaho nimwiyahure, kuko uwabatsinze na mbere hose ntaho yagiye, ahubwo imbaraga yazikubye kenshi mu buryo mutatekereza.

Mwatsinzwe mugifite igihugu n’ubutegetsi, ubu mukerakera rero sibwo mwagira icyo mwigezaho.

Ikindi, ubumwe bw’Abanyarwanda bumaze gushinga imizi. Ntibuzaha icyuho rero inyangabirama za Jambo/FDU/FDLR n’undi wese uwashaka kubuhungabanya.

2024-06-23
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo kuzengereza Kayumba Nyamwasa amukuraho n’abayoboke, Jean Paul Turayishimye yirukanwe burundu muri RNC; Benjamin Rutabana ku isonga ry’ibibazo

Nyuma yo kuzengereza Kayumba Nyamwasa amukuraho n’abayoboke, Jean Paul Turayishimye yirukanwe burundu muri RNC; Benjamin Rutabana ku isonga ry’ibibazo

Editorial 19 Jun 2020
Ibitaro bya Gisilikare Kanombe byasangiye Noheli n’Abana babirwariyemo

Ibitaro bya Gisilikare Kanombe byasangiye Noheli n’Abana babirwariyemo

Editorial 22 Dec 2016
Bane batawe muri yombi mu mukwabu wakozwe ku benga inzoga zitemewe muri Nyanza

Bane batawe muri yombi mu mukwabu wakozwe ku benga inzoga zitemewe muri Nyanza

Editorial 17 Oct 2016
SADC yahururiye gusahura muri Kongo, none ibirindiro byayo muri Mozambique byigaruriwe n’ibyihebe

SADC yahururiye gusahura muri Kongo, none ibirindiro byayo muri Mozambique byigaruriwe n’ibyihebe

Editorial 01 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyo Minisitiri w’Intebe yaganiriye n’Umuyobozi wa IMF muri Afurika ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda
UBUKUNGU

Icyo Minisitiri w’Intebe yaganiriye n’Umuyobozi wa IMF muri Afurika ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda

Editorial 23 Jul 2019
Uganda: AIGP Kasingye wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda yasimbujwe
Amakuru

Uganda: AIGP Kasingye wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda yasimbujwe

Editorial 15 Nov 2017
Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali yeguye
Mu Rwanda

Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali yeguye

Editorial 16 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru