Mu ntangiriro y’uku kwezi, Perezida wa Tchad Mahamat Idriss Déby yasuye u Burundi anifatanya n’Abarundi kwishimira “ubwigenge” ngo bamaranye imyaka 62.
Biratangaje rero kubona abantu bavuga ko”bikukiye”( bigenga), batinyuka gusaba umushyitsi icyo kurya, kandi aribo bakamuganuje, ndetse bakanamuha impamba ku musaruro bakesha uko “kwikukira”.
Babivuze ukuri koko ikimwaro ntikica. Iyo kiza kuba kica benshi mu basirikari barinda Perezida Evariste Ndayishimiye bari kuba barapfuye, nyuma y’aho basukiye amarira imbere y’umushyitsi, Perezida Mahamat Idriss Déby, bamubwira ko inzara n’inyota bibageze ahaga!
Perezida Déby yahamagaje uruhago rwe, maze ahereza aba ofisiye b’Abarundi bayoboraga itsinda rimurinda, miliyoni 42 z’amafaranga y’uBurundi( ni nka miliyoni 19 uvunje mu manyarwanda), abyita”agafanta” ko kubahembura.
Izo “ntwazangabo” zagombaga kugabanya ayo mafaranga abasirikari bose barindiye Perezida Déby umutekano mu minsi 2 yamaze mu Burundi.
Aho kuyabaha abo bagabo barya utwabo bakarya n’utwabandi bayashinze iryinyo, ba nyagupfa b’abasirikari bato bakomeza kwicira isazi mu jisho nk’uko babimenyereye.
Magingo aya abo ba ofisiye bakuru bari ku munigo baryozwa kuba barimye abasirikari bato igeno ryabo. Mu bamaze kugera mu ibohero rikuru rya Mpimba, harimo Col. Eric Ndikumagenge, Maj. Barthélemy Sindaye, n’abandi benshi basanzwe mu ngabo zirinda Perezida NEVA. Haravugwa kandi Maj. Alexis Hakizimana, we ngo waba yaramaze kwicwa.
Igisekeje ariko, nk’uko abantu bakomeje kubyibazaho ku mbuga zibanda ku bivugwa mu Burundi, ni uko mu byaha abo basirikari bakuru bakurikiranyweho hatarimo gusuzuguza igihugu, basaba ruswa Perezida w’ikindi gihugu wabasuye!
Nubwo abazi imitegekere ya Perezida NEVA na CNDD-FDD ye, bemeza ko kwaka ruswa no gutesha igihugu agaciro bifatwa nk’ibisanzwe, ariko burya umuntu utagitinya igisebo aba yatakaje n’ubumuntu.
Gufunga abo basirikari bakuru, abandi bakaburirwa irengero, byongereye icyuka kibi kimaze iminsi mu Burundi, dore ko hanavugwa umugambi wo gihirika ubutegetsi bwa Perezida NEVA, waba ucurwa n’ abarimo Umugaba Mukuru w’Intwaramuheto, Gen. Prime Niyongabo, Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca alias Ndakugarika, ndetse n’umukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, Révérien Ndikuriyo.
Urwo rwikekwe rero nirwo ngo rwaba rutuma “Sebarundi” yikiza abo akeka muri uwo mugambi, naho ruswa yo ntawe ukiyizira mu Burundi, cyane cyane kuva Perezida Ndayishimiye ubwe n’umuryango we, batahurwaho ubusahuzi buhambaye bw’umutungo w’igihugu.
Icyoba mu bategetsi, cyiyongera ku bukene bukabije mu baturage, tutirengagije umubare munini w’abasirikari b’Abarundi bagwa mu ntambara boherejwemo muri Kongo, ibyo byose birarushaho gushyira uBurundi mu ihurizo rikomeye.