Kuri uyu wa Kabiri nibwo uwahoze ari Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Haruna Niyonzima yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports.
Haruna bakunze kwita Baba Mzazi, Fundi wa Soccer n’andi mazina atandukanye yaraye yemejwe n’ubuyobozi bwa Gikundiro ko yasinye amasezerano y’umwaka umwe.
Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, Ikipe ya Rayon Sports yemeye aya makuru igira iti “Rayon Sports yishimiye guha ikaze Haruna NIYONZIMA (Baba Mzazi wa Soka, Fundi 8), Uyu mugabo wicisha bugufi azanye ubuhanga n’uburambe! Turi Gikundiro”.
Haruna agarutse muri Rayon Sports yakiniyr umwaka umwe hagati ya 2006 na 2007 akabona guhita yerekeza muri APR FC mbere yo kwerekeza hanze y’u Rwanda.
Ari mu Rwanda, Haruna Niyonzima yakiniye andi makipe arimo Etincelles na AS Kigali, hanze yanyuze muri Yanga SC na Simba zo muri Tanzania na Al Ta’awon yo muri Libya yaherukagamo.
Haruna aje muri Rayon Sports yiyubatse ku bakinnyi bandi batandukanye barimo Niyonzima Olivier Seif, Fitina Omborenga, Rukundo Abdoul n’abandi.
Ikipe ya Rayon Sports iratangira kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-2025 kuri uyu wa Gatandatu aho izakina umukino wa Gishuti na Gorilla FC, ni umukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa cyenda.