• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo

Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 28 Jul 2024 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Nyuma yaho Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Ntwari Fiacre, asinyiye ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri muri Afirika y’Epfo yerekanywe nk’umukinnyi wayo mushya.

Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko Ntwari Fiacre wakiniraga TS Galaxy FC yamaze gusinyira Kaizer Chiefs na yo ikina shampiyona ya Afurika y’Epfo.

Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Nyakanga 2024 nibwo ikipe ya Kaizer Chiefs yahamije amakuru y’uko yasinyishije Ntwari Fiacre, iyi kipe yabihamije ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Instagram na X yahoze izwi nka Twitter.

Iyi Kipe ya Kaizer Chiefs iri mu zikomeye muri Afurika y’Epfo no muri Afurika muri rusange, yatangaje ko Ntwari yasinye amasezerano y’imyaka 4 ishobora kongerwaho undi umwe.

Amakuru ava muri kiriya Gihugu avuga ko aya masezerano yasinye? ntwari yaba yatanzweho ari hagati y’ibihumbi 300$ na 400$.

Ntwari kandi aherutse gusezera ikipe ya TS Galaxy yari amazemo umwaka umwe ayikinira.

Fiacre yagize ati “Ndashaka gushimira Chairman Tim Sukazi n’itsinda ry’abatoza bayobowe na Sead Ramović ndetse n’umutoza w’abanyezamu, Greg Etafia ku bw’amahirwe bampaye yo gukinira ikipe nziza.”

Yakomeje ashimira abakinnyi bagenzi be ku bwo kumwakirana urugwiro.

Ati” Ndashimira kandi bagenzi banjye, mwanyakiranye yombi. Ndabashimira ku bw’urukundo rwanyu mwanyeretse.”

Fiacre ati “Abafana badasanzwe, ndabashimira ku bw’urukundo mwanyeretse. Mwarakoze. Ndifuriza amahirwe masa TS Galaxy FC. Nzahora mbitse kure umwambaro wa TS Galaxy.”

Mbere y’uko ava mu Rwanda, Fiacre yazamukiye mu Intare FC, akinira APR FC, Marines FC na AS Kigali yavuyemo ajya muri TS Galaxy FC.

2024-07-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’imvune yagiriye muri CHAN, Tuyisenge Jacques yavuze ko ubu ameze neza, ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe ya APR FC.

Nyuma y’imvune yagiriye muri CHAN, Tuyisenge Jacques yavuze ko ubu ameze neza, ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe ya APR FC.

Ubwanditsi 10 May 2021
Police Handball Club yatsinze APR HBC ikomeza kuba iya mbere

Police Handball Club yatsinze APR HBC ikomeza kuba iya mbere

Ubwanditsi 08 May 2016
Kanimba, Tugireyezu na Stella Ford ntibagaragara mu ikipe nshya ya Kagame

Kanimba, Tugireyezu na Stella Ford ntibagaragara mu ikipe nshya ya Kagame

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Mukaruliza wayoboraga Umujyi wa Kigali yagizwe ambasaderi

Mukaruliza wayoboraga Umujyi wa Kigali yagizwe ambasaderi

Ubwanditsi 04 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Misiri: Perezida Kagame mu bazayobora inama ku kwihangira imirimo mu rubyiruko
INKURU NYAMUKURU

Misiri: Perezida Kagame mu bazayobora inama ku kwihangira imirimo mu rubyiruko

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Ubutumwa AREF yageneye Abarimu bose bakoresha ururimi rw’igifaransa mu Rwanda.
INKURU NYAMUKURU

Ubutumwa AREF yageneye Abarimu bose bakoresha ururimi rw’igifaransa mu Rwanda.

Ubwanditsi 31 Mar 2019
Amafoto – Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo 2-0 ayobora itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026
Amakuru

Amafoto – Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo 2-0 ayobora itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 21 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru