• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Imikorere y’amwe mu madini n’amatorero idakurikiraniwe hafi, yaha umwanzi icyuho.

Imikorere y’amwe mu madini n’amatorero idakurikiraniwe hafi, yaha umwanzi icyuho.

Ubwanditsi 16 Aug 2024 Amakuru, Mu Rwanda, POLITIKI

Ubwo tariki 14 Kanama 2024 yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe n’abadepite, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yanagarutse ku mikorere mibi y’amwe mu madini n’amatorero mu Rwanda, ndetse yanaviriyemo insengero hafi 6.000 hirya no hino mu Rwanda, gufungwa.

Iri fungwa ryakuruye impaka ndende, ariko zishingiye gusa ku marangamutima, kuko buri rusengero rwafunzwe rweretswe ibyo rutujuje kandi biteganywa n’amategeko, ariko kubera ko ariho benshi bahahira, bavuza induru biratinda.

Hari na bamwe muri abo” bakozi b’Imana” bumvikanye bavuga ko bafungiwe ” Muzehe atabizi”, ko aho azabimenyera azabakomorera!

Abibwiraga ko inzego zabafungiye zaba zaramuciye mu rihumye, Perezida Kagame yababwiye ko rwose azi neza imiterere y’ikibazo, akibaza ahubwo uko zari na mbere yo gufungwa zari zaremerewe gukora, kugeza ubwo zirusha ubwinshi amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwaremezo nkenerwa mu buzima bwa buri munsi bw’Igihugu.

Nk’uko umukuru w’Igihugu yabisobanuye, biratangaje kubona mu gihe uRwamda rugezemo, tugifiye amamiliyoni y’abaturage bari mu buyobe bwo gushingira ubuzima ku buhanuzi bw’ikinyoma, aho kubushingira ku murimo no kubyaza umusaruro gahunda z’itetambere Leta igenda ishyiraho.

Perezida Kagame yagaragaje ko bibabaje gufatirana umuturage mu myumvire iri hasi, ukamubuza gukora umwizeza ko azatungwa n’ibitangaza bivuye mu ijuru, kandi ikibabaje kurushaho, warangiza ukamucuza na duke yari afite, umwaka amaturo.

Kuri ubwo bumamyi bukorerwa abaturage, niho Perezida wa Repubulika yasabye abadepite gutora itegeko rishyiraho umusoro ku madini n’amatorero, ati:”Nibura iyo misoro izajya idufasha mu kugoboka abasizwe iheruheru n’ubwo bushukanyi”.

Koko rero iyo usesenguye imikorere y’ayo madini n’amatorero benshi bita “ay’inzaduka”, usanga bikwiye kwitwa “ubwambuzi bushukana”, ababufatiwemo bagahanwa nk’uko biteganywa n’amategeko.

Uretse ubukene, ubwo bushukanyi bunakurura amakimbirane mu miryango, aho usanga umugore, umugabo n’abana bashyamirana kubera ko umwe muri bo yasesaguye umutungo ngo aratura, maze umushumba, ” Apotre” cyangwa “Bishop” akigwizaho imiturirwa n’amamodoka ahenze, “benedata” bicira isazi mu jisho.

Hamwe no guhangana n’ingaruka z’ayo makimbirane, abo bakene nibo bahindukira bakabera Leta umutwaro. Kuki se hari abumva Leta yakomeza kurebera ba nyirabayazana b’ibibazo muri rubanda?

Uretse kugandisha abaturage bababuza gukora ngo imperuka yageze, hari n’aho bashishikariza abaturage kwigomeka ku butegetsi, bababuza gutora no kwiyamamaza, gukora umuganda, kohereza abana ku ishuri, guterwa no gutanga amaraso agenerwa indembe kwa muganga, kuboneza urubyaro, n’izindi gahunda za Leta.

Hari umusomyi wa Rushyashya wagize ati:” Hari urusengero wageragamo ukaba wakwikanga ko ugeze muri mitingi ya Ingabire Victoire cyangwa iya FDLR”.

Aha rero niho Perezida Kagame afitiye impungenge ko abagizi ba nabi bashobora kwinjirira muri iyo mikorere, bagasenya ibyo Igihugu cyagezeho. Yagaragaje ko nyuma y’aho umwanzi ananiriwe guhungabanya umutekano w’uRwanda abinyujije mu nzira y’intambara, aramutse ahawe urwaho yanyura muri ayo madini n’amatorero, akadutobera.

Ikindi kigaragaza ko amwe muri ayo madini n’amatorero ari umuyoboro w’ibitekerezo bisenya, ni uko akimara gufungwa ibigarasha n’abajenosideri bari mu ba mbere bavugije induru, ngo ubuyobozi bw’uRwanda” bwakubaganiye Imana”.

Ese koko Ingabire Victoire, Nahimana Thomas, Musabyimana Gaspard, na bagenzi babo bo muri FDLR, nibo bakwiye gutanga isomo ry’iyobokamana?! Nibatuze, birazwi ko icyabababaje ari ugutakaza umuyoboro bacengerezagamo amatwara y’ubugambanyi.

Aganira n’ umwe mu miyoboro ya YouTube ikorera mu Rwanda, umwe mu barebwa n’icyo kibazo,” Apotre” Yongwe, nawe asanga hari hageze ngo Leta ihagurukire abo yise “abahanuzi b’ibinyoma”, kimwe n’abishushanya muri rubanda, bigira abakozi b’Imana kandi ari amashitani yigendera.

Mu by’ukuri, ntawe utazi akamaro ko gusenga, yewe nta n’ukwiye kwirengagiza akamaro gakomeye k’amwe mu madini n’amatorero mu iterambere ry’ uRwanda. Ariko nta n’ukwiye kwihanganira akajagari mu gihugu nk’uRwanda, giharanira kugendera ku mategeko.

Erega twibuke ko na Yezu ubwe yigeze gufunga insengero zari zarahinduwe inzu z’ubucuruzi!

2024-08-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon  yarahiye itsemba isano ko  idahawe igikombe yatsindiye  ku mukino uzayihuza na APR ntacyo izafata kuwa Kiyovu

Rayon yarahiye itsemba isano ko idahawe igikombe yatsindiye ku mukino uzayihuza na APR ntacyo izafata kuwa Kiyovu

Ubwanditsi 26 May 2017
Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Ubwanditsi 29 Jun 2024
Leta ya Uganda yemeye ko hari Abanyarwanda iherutse kwirukana ku bw’impamvu zihariye idatangaza

Leta ya Uganda yemeye ko hari Abanyarwanda iherutse kwirukana ku bw’impamvu zihariye idatangaza

Ubwanditsi 14 Feb 2019
Hubert Védrine wari Umunyamabanga Mukuru mu biro bya Perezida François Mitterrand, yibukijwe uruhare rw’ u Bufaransa, n’urwe bwite, muri Jenoside yakorewe Abatutsi , anasabwa kureka kuyipfobya no kuyihakana.

Ubwanditsi 24 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AZAM Rwanda Premier League: Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatanu
IMIKINO

AZAM Rwanda Premier League: Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatanu

Ubwanditsi 12 Feb 2016
Tariki 12 Kamena 1994: Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Umujyi wa Gitarama
Mu Rwanda

Tariki 12 Kamena 1994: Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Umujyi wa Gitarama

Ubwanditsi 12 Jun 2018
Arusha: urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe
ITOHOZA

Arusha: urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

Ubwanditsi 28 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru