• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 

Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 

Editorial 25 Aug 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Mu minsi yashize, ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyiragaho abagize Guverinoma, ku mbuga nkoranyambaga hari benshi bibasiwe, nanjye ndimo, ngo twari tuzi ko ibyo dukora tuzabihererwa ingororano yo kwinjizwa muri guveninima. Ibi ni ibitekerezo ( biboze)byakwirakwijwe na ba bandi muzi[ndlr: Ibigarasha n’abajenosideri].

Hari n’abavuze ngo nirirwa nsakuza kuri Twitter, yewe ngo nanazengurutse Igihugu mbyinira umwanya muri Leta. Burya injiji zicwa no kutabimenya koko!

Reka mbabwire rero: 

1. Nabyiniye umukunzi wanjye Paul Kagame: RUDASUMBWA, RUDATSINDWA, UWIKIRENGA, uwarokoye uRwanda n’Abanyarwanda. Namubyiniye kuko mukunda, kandi nzamukundana n’abe bose, n’ibye byose. Ibyo ntunze byose ni ibye, nanjye ubwanjye ndi uwe.

2. Nabyiniye MPINGANZIMA, First Lady w’u Rwanda, akaba umubyeyi uhorana impuhwe, akarangwa n’ineza n’urugwiro, akaba UWIKIRENGA, ibi kandi mbimukundira bidasubirwaho. Uyu nzahora muhanze amaso, nzamukunda n’abe bose, icyo avuze cyose kizaba kibaye itegeko kuri njyewe ndetse n’umuryango wanjye, kuko muri we tubona ituze n’amahoro. Nizere ko “volume” ihagije, niba ari nkeya kandi mumbwire nzamure.

3. Nabyiniye RPF-INKOTANYI muri iyi myaka 30 ishize, nzanayibyinira indi myaka nsigaje kubaho, yo yandokoye , tugirana igihango uwampaye inka! Yabohoye u Rwanda, yimakaza ubumwe, igarura umutekano, byose bituganisha ku iterambere aka kanya rituryoheye.

4. Nabyiniye u Rwanda n’Abanyarwanda kuko ntewe ishema no kwitwa Umunyarwanda, kandi nzahora mbabyinira uwampaye inka!

Muvandimwe dusangiye u Rwanda na Paul Kagame, ibyo uzakora byose uzabikorere u Rwanda n’abanyarwanda. Ntuzabikorere imyanya y’ubuyobozi uharanira, kuko imyanya irashira ariko uRwanda n’Abanyarwanda bizahoraho.

Iyo uharanira imyanya y’ubuyobozi, ujye umenya ko uharanira inda yawe, kandi iyo uyobowe n’inda nta kibi itagukoresha. Birangira uguye mu mwanda, ukarangira utaye icyubahiro n’ikuzo, ukaba usuzuguritse, ugatera isoni abawe n’abari bakwizeye.

Iyo uharanira imyanya ugera aho ukarambirwa, umutima wawe ukuzura urwango, ugakoreshwa n’inda mbi nka Samuel Baker Byansi.

Ni mu gihe abaharanira Igihugu cyacu twe tudacogora, duhora mu b’imbere. Duhorana urukundo dukomora ku batubanjirije, tukaba abadahigwa n’abanyamurava, maze bikaduhesha icyubahiro, ku gihugu cyacu no ku bagituye.

Dukunde Igihugu cyacu. Tugikorere ibyiza byose bishoboka, uyu ube umurage no ku bazadukomokaho.

Iyo ukoze ibi, Igihugu nacyo kiguha n’ibirenze ibitekerezwa n’abana b’abantu.

2024-08-25
Editorial

IZINDI NKURU

Guverinoma y’u Rwanda iramagana umugambi wo gufungura Col Simba Aloys adasoje igihano

Guverinoma y’u Rwanda iramagana umugambi wo gufungura Col Simba Aloys adasoje igihano

Editorial 22 Dec 2018
Perezida Kagame ntakigiye i Kampala mu mwiherero w’abakuru bibihugu bya EAC

Perezida Kagame ntakigiye i Kampala mu mwiherero w’abakuru bibihugu bya EAC

Editorial 22 Feb 2018
Ikipe y’igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1

Ikipe y’igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1

Editorial 04 Feb 2022
RDC: Lambert Mende wari Umuvugizi wa Guverinoma ya Kabila yatangiye gukorwaho iperereza ku kwiba diyama

RDC: Lambert Mende wari Umuvugizi wa Guverinoma ya Kabila yatangiye gukorwaho iperereza ku kwiba diyama

Editorial 20 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023
Amakuru

Amafoto – Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023

Editorial 29 Aug 2022
Peter wahoze muri P Square yageze i Kigali (Amafoto na Video)
Mu Rwanda

Peter wahoze muri P Square yageze i Kigali (Amafoto na Video)

Editorial 29 Apr 2018
Uban Boys ikoze amateka yo kuba itsinda ryambere ryegukanye Guma Guma kunshuro yayo ya 6 ibera hano mu Rwanda
IMIKINO

Uban Boys ikoze amateka yo kuba itsinda ryambere ryegukanye Guma Guma kunshuro yayo ya 6 ibera hano mu Rwanda

Editorial 13 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru