Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, Amavubi, Torsten Frank Spittler, yiniguye aravuga, atangaza ko ibyo amaze iminsi yumva byo kongera abanyamahanga muri Shampiyona y’u Rwanda nta shingiro bifite kuko iyi Shampiyona itari ku rwego rwo gukurura abakinnyi beza bo muri Afurika, kandi ibi bikazanagira ingaruka mbi ku Ikipe y’Igihugu.
Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kijyanye n’imyiteguro y’Amavubi agiye guhatanira kujya mu Gikombe cya Afurika mu mikino ibiri izayahuza na Libya tariki ya 5 Nzeri na Nigeria tariki ya 10 Nzeri 2024.
Mbere yo kugira byinshi atangaza kuri iyi mikino yombi, Torsten Frank Spittler yasabye ko yabanza akavuga ikimuri ku mutima ku byo amaze iminsi yumva.
Ati “Ejo bundi ngarutse mvuye mu Budage, numvise ko abaperezida b’amakipe mu gihugu cyanyu barimo basaba ko umubare w’abanyamahanga wazamurwa ukagera kuri 12 kuri buri kipe.”
“Icya mbere naketse bari gukina. Ndamutse mbibwiye bagenzi banjye mu Budage bavuga bati ’ndi kubabeshya ntibishoboka’. Rero icya mbere mugomba kumva, imwe mu nshingano z’ingenzi z’abayobozi b’amakipe mu gihugu ndetse n’ahandi hose ku Isi ni uguteza imbere umupira ntabwo ari ukuwusenya.”
Uyu mutoza yavuze ko bitumvikana uburyo amakipe yo mu Rwanda ari gushaka kongera abanyamhanga aho gutekereza ku nkingi zisanzwe zizwi z’umupira w’amaguru zirimo ibibuga by’imyitozo hamwe n’amakipe y’abakiri bato.
Ati: “Nasuye ibibuga by’amakipe yanyu yose, ni ahantu ukinira ukaba ushobora kuvunika kubera ko ibibuga ari bibi, ibikoresho ni bibi. Nta mukinnyi utekereza neza wajya muri iyo kipe atekereza ko afite ibyago byinshi byo kuvunika naba ari gukora imyitozo. Icya mbere bakabanje bagatunganya ibibuga byabo by’imyitozo hanyuma bakanategura abakiri bato.”
Umutoza w’Amavubi yatangaje ko yakurikiranye Shampiyona umwaka ushize aho abanyamahanga yasanze hafi 90% bari munsi y’Abanyarwanda. Yavuze ko baramutse bazamuwe bakagirwa 12 byatuma abatoza bajya ku gitutu cyo kubakinisha, bakicaza Abanyarwanda batarusha.
Yavuze ko urwego rwa Shampiyona y’u Rwanda rutayemerera kubona abanyamahanga beza, bituma amakipe agura nk’abakinnyi bo ku rwego rwa kane kuri uyu Mugabane badashobora kugira icyo bigisha abakinnyi b’Abanyarwanda.
Ati “Abakinnyi beza ba mbere muri Afurika bajya gukina i Burayi. Aba kabiri beza, bajya gukina ahari muri Aziya, ubwo aba kabiri beza na bo bagiye. Aba gatatu beza, bajya gukina muri za Shampiyona nziza muri Afurika, ni nde uzaza mu Rwanda kuri ubu? Ntabwo ari Shampiyona ikomeye.”
Umutoza w’Amavubi yasoje agira inama amakipe ko aho kongera umubare w’abanyamahanga ahubwo babagabanya bakaba batatu, kuko bagura bake beza, batangaho amafaranga menshi hanyuma abakinnyi b’Abanyarwanda bakabigiraho.
Yavuze ko kongera umubare w’abanyamahanga biramutse bikozwe, byaba ari ugusenya umupira w’amaguru w’u Rwanda ndetse no kuwica.