Amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 18 muri Basketball yasezerewe atarenze kimwe cya kane.
Iyi mikino iri kubera mu gihugu cya Afurika y’Epfo iragana ku musozo kuko igeze mu mikino ibanziriza imikino ya nyuma, ubu bageze muri kimwe cya kabiri aho amakipe yombi mu byiciro bitandukanye aribyo ingimbi n’abangavu b’u Rwanda basezerewe.
U Rwanda mu bakobwa batarengeje imyaka 18, mu mikino ine yakinnye muri iri rushanwa yatsinzemo umukino umwe itsindwamo imikino 3, igarukira mu mikino ya kimwe cya Kane isezerewe Mali kumanota 86- 57.
Mu bahungu, kuri uyu wa kane batari bagatsinzwe umukino n’umwe, batsinzwe na Cameroon amanota 67-53 bityo basezererwa batageze muri kimwe cya kabiri.
Afro Basket irakomeza kuri uyu wa Gatanu aho mu bahungu u Rwanda rukina na Angola hahatanirwa umwanya wa 7 ndetse n’uwa Munani.