• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyabihu: Abakobwa babyariye iwabo basabwe kuba abafatanyabikorwa mu kurengera umwana

Nyabihu: Abakobwa babyariye iwabo basabwe kuba abafatanyabikorwa mu kurengera umwana

Ubwanditsi 06 Jan 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yakanguriye abakobwa babyariye iwabo bagera kuri 20 bo mu murenge wa Mukamira, muri aka karere , kuba abafatanyabikorwa bayo mu guharanira uburenganzira bw’umwana.

Ibyo babikanguriwe ku itariki 5 Mutarama 2016 mu kiganiro bahawe na Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Rose Uwizera, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

AIP Uwizera yabasobanuriye ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwiga, kwandikishwa igihe avutse, kuvuzwa, n’uburenganzira bwo kumenya ababyeyi be.
Yongeyeho ko bagomba kurindwa ivangurwa, gushimutwa, no gucuruzwa, kandi ko bafite uburenganzira bwo kugaragaza igitekerezo, kuruhuka , n’ubwo kwidagadura.
Yagize ati:”Hari abantu babangamira uburenganzira bw’abana nkana bazi neza ko ariko ari icyaha, abandi bakaba babubangamira batazi ko ari cyo.”

Yababwiye ko guhohotera umwana harimo kumukubita, kumukoresha imirimo ivunanye, kumuha ibihano bikomeye, kumusambanya, kumuta, kutamwandikisha cyangwa gutinda kubikora igihe avutse, kwihekura, no kuvanamo inda.

Na none AIP Uwizera yabasabye kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose.

Yababwiye ati:”Nk’uko bivugitse, ibiyobyabwenge nk’urumogi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye. Ni na yo mpamvu akora ibyaha bitandukanye kuko nta mutimanama aba afite.”

Yabasobanuriye ko uretse gutuma bakora ibyaha, ibiyobyabwenge bishobora kandi gushora uwabinyoye mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe.

AIP Uwizera yabasabye kujya bakangurira abandi baturage kutabinywa, kutabicuruza, no kutabikwirakwiza, kandi bagaha amakuru Polisi y’u Rwanda y’ababikora.
Yasabye buri wese umenye amakuru y’ihohoterwa ryakorewe umwana kuyamenyesha Polisi y’u Rwanda ayihamagara kuri nomero ya terefore 116, iyi ikaba itishyurwa .

Umwe muri abo bakobwa babyariye iwabo witwa Nyiramahirwe Confiance yagize ati:”Ikiganiro twahawe na Polisi y’u Rwanda ni ingirakamaro kuko cyatumye ndushaho gusobanukirwa uburenganzira bw’umwana. Niyemeje kuba umufatanyabikorwa wayo mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.”

Yifuje ko kurengera uburenganzira bw’umwana byakwigishwa ibyiciro by’abantu bose, kandi abasa bagenzi be kuzasangiza abandi ubumenyi bungutse.

RNP

2016-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ku mva ya Radio Mowzey Hubatswe inzu izajya ikorerwamo amasengesho

Ku mva ya Radio Mowzey Hubatswe inzu izajya ikorerwamo amasengesho

Ubwanditsi 05 May 2018
Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda bajyanwa ahatazwi

Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda bajyanwa ahatazwi

Ubwanditsi 02 Apr 2019
Abadepite bo muri Guinée bashimye Serivisi za Isange One Stop Center

Abadepite bo muri Guinée bashimye Serivisi za Isange One Stop Center

Ubwanditsi 16 Nov 2016
Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama.

Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama.

Ubwanditsi 08 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CNLG irasaba u Buholandi kuburanisha Ndereyehe cyangwa akoherezwa mu Rwanda
INKURU ZAKUNZWE CYANE

CNLG irasaba u Buholandi kuburanisha Ndereyehe cyangwa akoherezwa mu Rwanda

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Uganda: Abahungu ba Gen Tumukunde batawe muri yombi
HIRYA NO HINO

Uganda: Abahungu ba Gen Tumukunde batawe muri yombi

Ubwanditsi 15 Mar 2020
Twitege iki kuri guverinoma nshya ya Perezida Tshisekedi yuzuyemo abanyabyaha ruharwa?
Amakuru

Twitege iki kuri guverinoma nshya ya Perezida Tshisekedi yuzuyemo abanyabyaha ruharwa?

Ubwanditsi 24 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru