• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ni bande bakunzi b’ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi? 

Ni bande bakunzi b’ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi? 

Ubwanditsi 30 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nk’uko twabibamenyesheje mu.minsi.itambutse, guhera tariki ya 7 kugeza kuya 10 Ukwakira 2024, mu rukiko rw’I Paris mu Bufaransa hazatangira urubanza ruregwamo Charles Augustus Onana , Umufaransa ariko ukomoka muri Cameroun, akaba aregwa ibyaha byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu mu nyandiko ze zitandukanye cyane cyane mu gitabo” Rwanda: Le vérité sur l’Operation Turquoise, quand les archives parlent.”

Ni ibirego byatanzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu Bufaransa, nka LDH, FIDH na Survie/France, hakiyongeraho abaregera indishyi, barimo Ibuka/ Ishami ryo mu Bufaransa n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa.

Abiyemeje gushyigikiira Charles Onana bose bafite icyo bahuriyeho: Ni interahamwe, abagore n’abana bazo, ndetse n’abiyemeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, baba Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga cyane cyane Abakongomani

Ku ikubitiro, mu biyemeje kumushyigikira harimo “Réseau International pour la Paix et la Démocratie” ritegura igihembo gihabwa abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyitiriwe Victoire Ingabire, kizwi nka “Prix Ingabire”. Charles Onana yahawe icyo gihembo mu mwaka wa 2018. Iri shyirahamwe rigizwe n’abagore bafite abagabo bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abashinzwe kuyihakana abenshi bakaba bari mu ishyaka FDU Inkingi ryashinzwe na Victoire Ingabire.

Iri shyirahamwe ry’abagore ryakusanyije amafaranga ku rubuga “GoFundMe”,  bakaba bamaze kubona arenga amayero ibihumbi 11, arakabakaba miliyoni nka 15 uvunje mu manyarwanda.

Abandi bazitabira urubanza barimo abagize Jambo asbl, rya shyirahamwe ry’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi, rikaba rigizwe n’abakomoka ku bateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba bafata Charles Onana nk’icyitegererezo, ndetse inyandiko ze bakazifata nka Bibiliya yabo.

Abandi biyemeje gushyigikira umugome Charles Onana, ni abagize ishyaka FDU Inkingi rya Victoire Ingabire. Iri shyaka rigizwe ahanini n’abasize bahekuye u Rwanda, bakaba bikingira iri shyaka kugirango batazabazwa n’ubutabera ibyo bakoze muri Jenoside, bitwaje ko ari abanyepolitiki. Abenshi mu bamaze gufatwa no gukatirwa n’inkiko zo mu Burayi ndetse n’aboherejwe mu Rwanda ni abambari ba FDU Inkingi. Harimo n’abatarafatwa, nka Joseph Mugenzi, Rutunga Venant, Major Karangwa, Jean Baptiste Nyabusore, Charles Ndereyehe, Jean Paul Micomyiza, ndetse n’abandi.

Mu bashyigikiye Onana kandi ntihaburamo “Groupe Marianne” yashinzwe na Baziruwiha Marriane, wakoreye amabasade y’u Rwanda nyuma yo kiyiba amafaranga akifatanya n’abarwanya ubutegetsi. Uwo Baziruwiha yashinze urubuga rushinzwe guhakana no gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarugomo b’Abakongomani kandi nabo ntibatanzwe. Freddy Mulumba wahoze ayobora Radiyo Televiziyo y’igihugu cya Congo (RTNC)mu izina ry’ubutegetsi bwa Tshisekedi, kuri uyu munsi yateguye ikiganiro n’itangazamakuru aho yababwiye ko ngo Charles Onana atariwe uregwa ahubwo ko haregwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Uku kuyobya uburari ku bushake, ni ni amayeri yafashwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu rwego rwo kujijisha abaturage n’amahanga ngo batabazwa ibitagenda neza imbere mu gihugu, ahubwo ibyago n’imiruho bafite byose bakabyegeka ku Rw Rwanda. Muri make umuntu wese usebya u Rwanda ni inshuti ya Tshisekedi.

Mu banyamakuru harimo Judi Rever wanditse igitabo gisebya u Rwanda akaba yari inshoreke ya Patrick Karegeya, dore ko na Kayumba  Nyamwasa bashinganye ishyaka RNC, amaze iminsi i Kinshasa ku butumire bwa Tshisekedi, bashaka uko yifatanya n’umutwe wa FDLR. Ntihaburamo kandi Michella Wrong bafatanyije umuruho wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umutekamutwe Patrick Mbeko, w’umukongomani nawe wahawe igihembo PrIx ingabire kubera inyandiko ze zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi nawe ntiyahatangwa. Uyu Patrick Mbeko (umwe mu Banyekongo  bigize nyirandabizi ku bibazo byo muri aka karere), nawe akaba yarahawe igihembo cyitiriwe Victore Ingabire Umuhoza, kubera ubugome bukabije akoresha mu guhakana no gupfobya Jnocide yakorewe abatutsi, birumvikana ko atabura mu basangirangendo ba Charles Onana.

Urubanza rwa Charles Onana, nyuma y’imyaka 30, Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ni igipimo cyiza mu gusobanura imbibi z’amategeko ku bijyanye n’ibivugwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko uru arirwo rubanza rwa mbere rubaye kuri iki cyaha cyo kuyihakana no kuyipfobya.

Muri uru rubanza rw’amateka kandi, hitezwe ko hazanatangwa ibisobanuro ku mpamvu mu Bufaransa hari abagikomeza gukomeza guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu gifite uruhare muri iyo  Jenoside nk’uko  bikubiye muri Raporo ya Duclert, yabitangiye ibimenyetso simusiga.

2024-09-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda bajyanwa ahatazwi

Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda bajyanwa ahatazwi

Ubwanditsi 02 Apr 2019
Polisi y’u Rwanda irimo gupima SIDA Abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo muri Karongi

Polisi y’u Rwanda irimo gupima SIDA Abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo muri Karongi

Ubwanditsi 14 Feb 2017
Perezida Kagame mu bayobozi bo muri Afurika bakurikirwa n’abantu benshi kuri instagram

Perezida Kagame mu bayobozi bo muri Afurika bakurikirwa n’abantu benshi kuri instagram

Ubwanditsi 11 Dec 2018
Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022, ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu SC 4-0, yuzuza ibitego bitandatu itsinze itaratsindwa na kimwe

Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022, ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu SC 4-0, yuzuza ibitego bitandatu itsinze itaratsindwa na kimwe

Ubwanditsi 03 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

M.I Entertainment yatandukanye n’itsinda rya Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana
Amakuru

M.I Entertainment yatandukanye n’itsinda rya Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana

Ubwanditsi 07 Jul 2021
Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech
IKORANABUHANGA

Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech

Ubwanditsi 17 May 2019
Amatiku, gutukana bya gishumba no gukorera mu dutsiko  nibyo byaranze  RNC muri 2016
ITOHOZA

Amatiku, gutukana bya gishumba no gukorera mu dutsiko nibyo byaranze RNC muri 2016

Ubwanditsi 25 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru