• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

Editorial 05 Nov 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Nyuma y’uko muri Kamena 2023 ahanishijwe gufungwa burundu amaze guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa mbere tariki 04 Ukwakira 2024, mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa hatangiye kumvwa ubujurire bwa Hategekimana Biguma Philippe wiyise” Manier”.

Hagamijwe guha gasopo abunganizi n’abatangabuhamya b’ uregwa, Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Bwana Rodolphe Juy-Birmann, yavugiye mu rubanza rwa Hategekimana Manier ko kuva ubu urukiko rutazongera kwihanganira umuntu wese uzagaragaraho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byari bimaze kuba umuco ko abanyamategeko b’abakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abaza kubashinjura, bahitamo kwemeza ko iyo jenoside ntayabaye mu Rwanda, ndetse kenshi abahohotewe muri iyo jenoside bakaba aribo bahindurwa abicanyi.

Ako gashinyaguro kagaragaye mu manza zose za jenoside zaburanishirijwe mu bihugu binyuranye, urugero ruheruka rukaba ari urubanza rwa Eugène Rwamucyo waburanishijwe i Paris mu Bafaransa mu kwezi gushize k’Ukwakira, ubwo ubwunganizi n’abatangabuhamya nka Yohani Kambanda na Augustin Ndindiriyimana birengaga bakarrahira ko nta mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi wigeze ubaho mu Rwanda.

Iyi mvugo iyobya uburari yanumvikanye cyane mu rubanza rwa Charles Onana narwo rwabaye mu kwezi gushize, uyu Mufaransa ufite inkomoko muri Kameruni nawe ubwe akaba aregwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi gasopo yatanzwe n’ Umushinjacyaha Mukuru Wungirije rero, irakoma mu nkokora abajenosideri n’ababashyigikiye, bahisemo kugoreka amateka no gutoneka ibikomere by’abo bagize imfubyi n”abapfakazi.

Uwashaka yavuga ko agahuru k’imbwa kagurumanye, kuko hari abibwiraga ko guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byabafasha kutazigera bakurikiranwa mu butabera, kuko nyine bavugaga ko batahanirwa icyaha kitigeze kibaho.

Tugarutse kuri Hategekimana Biguma Philippe” Manier”, twibutse ko yahamwe n’uruhare rutaziguye mu iyicwa ry’Abatutsi batabarika i Nyanza mu ntara y”Amajyepfo, no mu duce tuhegereye. By’umwihariko yahamwe no kwica Narcisse Nyagasaza wari Burugumesitiri wa Ntyazo, kimwe n’abandi benshi cyane, nk’abari bahungiye ku musozi wa Kabuye n’ahandi.

Hategekimana Biguma w’imyaka 67 y’amavuko, yahoze ari umujandarume ku gihe cya Leta y’abajenosideri, aho yari afite ipeti rya ” adjudant-chef”, ryanamufashije gutanga amabwiriza ndakuka muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yafatiwe muri Kameruni muw’2018, ajyanwa kuburanishirizwa mu Bufaransa kuko yari yaramaze guhabwa ubwenegihugu bw’icyo gihugu, ari nahonizina rya ” Manier” rikomoka.

2024-11-05
Editorial

IZINDI NKURU

Uko ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda rikora

Uko ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda rikora

Editorial 01 Feb 2017
Umuryango wa Rusesabagina n’abandi ba rusisibiranya mu kurya imitsi abantu ngo barashaka amafaranga yo kumufunguza

Umuryango wa Rusesabagina n’abandi ba rusisibiranya mu kurya imitsi abantu ngo barashaka amafaranga yo kumufunguza

Editorial 24 Nov 2021
Urubanza rwa Col Byabagamba na Gen Rusagara rwapfundikiwe batsemba ibyaha byose

Urubanza rwa Col Byabagamba na Gen Rusagara rwapfundikiwe batsemba ibyaha byose

Editorial 08 Mar 2016
Abanyeshuri barokotse Jenoside barasaba kurihirwa ‘Masters’

Abanyeshuri barokotse Jenoside barasaba kurihirwa ‘Masters’

Editorial 09 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa
Amakuru

Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa

Editorial 30 Mar 2023
Degaule mu baziyamamariza kuyobora FERWAFA
IMIKINO

Degaule mu baziyamamariza kuyobora FERWAFA

Editorial 12 Dec 2017
Ongera Umenye Abana b’Interahamwe mu Ihuriro ry’urwango JAMBO ASBL
Amakuru

Ongera Umenye Abana b’Interahamwe mu Ihuriro ry’urwango JAMBO ASBL

Editorial 21 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru