Nyuma y’igihuha cyari cyakwijwe isi yose n’abakoresha imbuga nkoranyambaga za Leta ya Kongo-Kinshasa, igihuha cyavugaga ko ngo indege ya Rwandair itwara imizigo yafatiwe ku kibuga cy’indege cya gisirikari i Cairo mu Misiri ipakiye amabuye y’agaciro acukurwa muri Kongo, Leta ya Kongo yokejwe igitutu gikomeye, maze ivuguza icyo kinyoma.
Amakuru yizewe Rushyashya yashoboye kumenya, ni uko Leta ya Misiri yarakajwe cyane n’icyo gihuha gisa n’igishinja Misiri ko u Rwanda rwaba runyuza muri icyo gihugu amabuye y’agaciro “rusahura muri Kongo” rugiye kuyagurisha mu Burayi, maze Misiri itegeka Kongo kuvuguruza ibyo binyoma.
Igitutu cya Misiri rero cyabaye cyinshi ku butegetsi bwa Kinshasa, maze mu kimwaro cyinshi Ambasade ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu Misiri, isohora itangazo risobanura ko “iperereza risesuye ryerekanye ko ibyakwijwe kuri murandasi ntaho bihuriye n’ukuri”.
Bimaze kuba nk’indirimbo yaharurutswe kuko ubutegetsi bwa Tshisekedi budasiba gushinja u Rwanda gusahura umutungo kamere wa Kongo, kandi nta kimenyetso na kimwe ubwo butegetsi bugaragaza.
Mu rwego rwo kwerekana ko ibivugwa na Kinshasa ari ibibapirano, uRwanda rweretse amahanga ibirombe byarwo bwite rucukiramo amabuye y’agaciro y’ubwoko bwinshi, ndetse abahanga bakemeza ko yuje ubuziranenge kurusha ayo muri Kongo acukurwa mu kajagari, akanacuruza mu buryo budakurikiza amahame ya kinyamwuga.
Amabuye y’agaciro u Rwanda rujyana ku isoko mpuzamahanga kandi yubahiriza amabwiriza ajyanye n’ubwo bucuruzi, asaba kugaragaza inkomoko ya buri buye ry’agaciro ricurujwe aho ariho hose ku isi.
Muri iki gihe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bwaravuguruwe, bunarushaho gutanga umusaruro. Biteganyijwe ndetse ko uwo musaruro uzakomeza kuzamuka cyane, kuko hari ahantu henshi hatahuwe amabuye y’agaciro ariko hatarakorwaho.
Amasosiyete asaba uruhushya rwo gushora imari muri uwo mwuga, harimo n’azwi cyane ku rwego mpuzamahanga, nayo akomeje kuba menshi.
Mu Rwanda hacukurwa zahabu, Coltan, gasegereti, wolfram, n’ayandi, umwaka ushize wa 2023 akaba yarinjirije igihugu akayabo ka miliyari y’amadolari y’Amerika, arasaga tiriyari uvunje mu manyarwanda.