• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ikindi kinyoma cya Tshisekedi gikubitiwe ahabona

Ikindi kinyoma cya Tshisekedi gikubitiwe ahabona

Editorial 11 Nov 2024 Amakuru, Mu Rwanda

Nyuma y’igihuha cyari cyakwijwe isi yose n’abakoresha imbuga nkoranyambaga za Leta ya Kongo-Kinshasa, igihuha cyavugaga ko ngo indege ya Rwandair itwara imizigo yafatiwe ku kibuga cy’indege cya gisirikari i Cairo mu Misiri ipakiye amabuye y’agaciro acukurwa muri Kongo, Leta ya Kongo yokejwe igitutu gikomeye, maze ivuguza icyo kinyoma.

Amakuru yizewe Rushyashya yashoboye kumenya, ni uko Leta ya Misiri yarakajwe cyane n’icyo gihuha gisa n’igishinja Misiri ko u Rwanda rwaba runyuza muri icyo gihugu amabuye y’agaciro “rusahura muri Kongo” rugiye kuyagurisha mu Burayi, maze Misiri itegeka Kongo kuvuguruza ibyo binyoma.

Igitutu cya Misiri rero cyabaye cyinshi ku butegetsi bwa Kinshasa, maze mu kimwaro cyinshi Ambasade ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu Misiri, isohora itangazo risobanura ko “iperereza risesuye ryerekanye ko ibyakwijwe kuri murandasi ntaho bihuriye n’ukuri”.

Bimaze kuba nk’indirimbo yaharurutswe kuko ubutegetsi bwa Tshisekedi budasiba gushinja u Rwanda gusahura umutungo kamere wa Kongo, kandi nta kimenyetso na kimwe ubwo butegetsi bugaragaza.

Mu rwego rwo kwerekana ko ibivugwa na Kinshasa ari ibibapirano, uRwanda rweretse amahanga ibirombe byarwo bwite rucukiramo amabuye y’agaciro y’ubwoko bwinshi, ndetse abahanga bakemeza ko yuje ubuziranenge kurusha ayo muri Kongo acukurwa mu kajagari, akanacuruza mu buryo budakurikiza amahame ya kinyamwuga.

Amabuye y’agaciro u Rwanda rujyana ku isoko mpuzamahanga kandi yubahiriza amabwiriza ajyanye n’ubwo bucuruzi, asaba kugaragaza inkomoko ya buri buye ry’agaciro ricurujwe aho ariho hose ku isi.

Muri iki gihe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bwaravuguruwe, bunarushaho gutanga umusaruro. Biteganyijwe ndetse ko uwo musaruro uzakomeza kuzamuka cyane, kuko hari ahantu henshi hatahuwe amabuye y’agaciro ariko hatarakorwaho.

Amasosiyete asaba uruhushya rwo gushora imari muri uwo mwuga, harimo n’azwi cyane ku rwego mpuzamahanga, nayo akomeje kuba menshi.

Mu Rwanda hacukurwa zahabu, Coltan, gasegereti, wolfram, n’ayandi, umwaka ushize wa 2023 akaba yarinjirije igihugu akayabo ka miliyari y’amadolari y’Amerika, arasaga tiriyari uvunje mu manyarwanda.

2024-11-11
Editorial

IZINDI NKURU

Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA

Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA

Editorial 08 Aug 2023
Amavubi yanganyije na Lesotho i Kigali yuzuza amanota 8 ayicaje ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Afurika y’Epfo

Amavubi yanganyije na Lesotho i Kigali yuzuza amanota 8 ayicaje ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Afurika y’Epfo

Editorial 25 Mar 2025
Centrafurika: Abapolisi b’u Rwanda n’abaturage bigiye hamwe umuco wo kugira uruhare mu kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Centrafurika: Abapolisi b’u Rwanda n’abaturage bigiye hamwe umuco wo kugira uruhare mu kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Editorial 23 Nov 2016
UMUYOBOZI WA POLISI Y’U RWANDA YASUYE ITSINDA RY’ABAPOLISI B’U RWANDA BARI MU BUTUMWA BW’AMAHORO MURI HAITI

UMUYOBOZI WA POLISI Y’U RWANDA YASUYE ITSINDA RY’ABAPOLISI B’U RWANDA BARI MU BUTUMWA BW’AMAHORO MURI HAITI

Editorial 08 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze Kiyovu, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup
IMIKINO

AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze Kiyovu, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup

Editorial 05 Jul 2019
Umuyobozi muri Polisi ya Uganda yagonzwe ahita apfa
Mu Mahanga

Umuyobozi muri Polisi ya Uganda yagonzwe ahita apfa

Editorial 17 May 2018
Abasifuzi bagaragaweho amakosa y’imisifurire bahanwe na FERWAFA, barimo n’abayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est wagaragayemo gusimbuza incuro nyinshi
Amakuru

Abasifuzi bagaragaweho amakosa y’imisifurire bahanwe na FERWAFA, barimo n’abayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est wagaragayemo gusimbuza incuro nyinshi

Editorial 02 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru