• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Ubwanditsi 17 Oct 2017 Mu Rwanda

Umugabo witwa Alfred Karegeya utuye mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Remera, akagari ka Nyabisindu, umudugudu w’Amarembo II yateje agahinda gakomeye Ababyeyi b’Abanyarwanda benshi nyuma y’ubugome bukomeye yemera ko yakoreye umugore we ku wa gatanu washize.

Karegeya Alfred wari warashyingiranwe na Marie Rose Mukeshimana ubu ari mu maboko ya polisi y’u Rwanda nyuma y’uko yishe umugore we akamuhamba yarangiza agatera hejuru y’imva ye imboga mu rwego rwo guhisha ibimenyetso.

-8382.jpg

Yamutabye mu rugo ahatera imboga ahita anazifumbira

Marie Rose byemezwa ko yari asanzwe atabanye neza n’umugabo we yicishijwe agatebe nk’uko uyu mwamwishe yabisobanye agira ati “Nayobye mu ntekerezo, igitekerezo kinzamo mpita mukubita agatabulete (tablette) ku gice cyo hejuru , nkoresha n’amaboko yanjye ndamwica.”

Karegeya na madamuwe yishe bari batuye mu gipangu cyabo bwite akaba ari nacyo yacukuyemo umwobo agahamba mo umugore we yarangiza akarenzaho kuhatera imboga za doodo.

-8383.jpg

Ubwo bariho bacukura aho umubiri wa Marie Rose uri

Karegeya ubwe yatangaje ko yemera ko yishe umugore we ku wa gatanu akoresheje agatebe n’amaboko ye.

-8384.jpg

Abaturanyi bari benshi bashaka kuza kureba

Spt Hitayezu Emmanuel Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu mugi wa Kigali yatangaje ko ubu bwicanyi bushingiye ahanini ku makimbirane yo mu ngo.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ingingo ya 140 ivuga ko “Kwica umuntu ubishaka bihanishwa igifungo cya burundu.”

-8385.jpg

Ni agahinda gakomeye mu baturanyi

-8386.jpg

Umubiri wa Marie Rose bawuvanye mu mwobo Police irawujyana

-8387.jpg

Karegeya yavuze ko yamwicishije ‘tablette’ yo mu rugo ayimukubise mu mutwe maze akoresha amaboko ye mu kumurangiza

-8388.jpg

Umwobo yacukuye agahambamo umugore we amuzinze mu mashuka gusa

Source : Umuseke

2017-10-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Iya 21 Mata 1994: Abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bishwe urubozo

Iya 21 Mata 1994: Abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bishwe urubozo

Ubwanditsi 21 Apr 2018
Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.

Ubwanditsi 16 Jun 2021
Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame

Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Jul 2022
Igihugu nticyatera imbere mugihe abaturage bameze nk’injiji

Igihugu nticyatera imbere mugihe abaturage bameze nk’injiji

Ubwanditsi 07 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Museveni yategetse gukaza umutekano w’umupfakazi wa Kaweesi bivugwa ko arimo guterwa ubwoba
ITOHOZA

Perezida Museveni yategetse gukaza umutekano w’umupfakazi wa Kaweesi bivugwa ko arimo guterwa ubwoba

Ubwanditsi 20 Jun 2018
Reba uburanga bw’abagore n’abakunzi b’abakinnyi b’Ubwongereza bazitabira igikombe cy’isi mu Burusiya [AMAFOTO]
SHOWBIZ

Reba uburanga bw’abagore n’abakunzi b’abakinnyi b’Ubwongereza bazitabira igikombe cy’isi mu Burusiya [AMAFOTO]

Ubwanditsi 02 Jun 2018
Amavugurura atunguranye mu gisilikare cya Musevani
ITOHOZA

Amavugurura atunguranye mu gisilikare cya Musevani

Ubwanditsi 10 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru