• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Prof Lawrence Kiwanuka, yise Perezida Museveni umubeshyi kabuhariwe ndetse na gashozantambara mu karere.

Prof Lawrence Kiwanuka, yise Perezida Museveni umubeshyi kabuhariwe ndetse na gashozantambara mu karere.

Ubwanditsi 28 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kiwanuka wahoze muri Politiki ya Uganda, akabifungirwa inshuro nyinshi kugeza ahunze ubutegetsi bwa Museveni, yavuze imyitwarire mibi y’uwo mugabo umaze imyaka 30 ku butegetsi n’uburyo ahora yifuza icyateza imidugararo.

Mu mwaka wa 1995, Kiwanuka ubu wigisha amateka n’ibirebana na Guverinoma muri Kaminuza ya Leta ya New York yari mu ishyaka Democratic Party (DP). Icyo gihe yari n’umwanditsi mukuru w’ibinyamakuru birimo The Citizen na Munnansi Newspapers.

Mu busesenguzi yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2019, yavuze ko uramutse ugeze muri Uganda bwa mbere watekereza ko abaturage bayo bishimiye nyamara ngo babayeho mu bwoba babibwemo na Perezida Museveni n’agatsiko kari ku butegetsi.

Mu 1995 ubwo yari umunyamakuru n’umunyapolitiki, Kiwanuka yatangiye kugaragaza ibikorwa bibi byo kubangamira uburenganzira bwa muntu byakorwaga na Leta ya Museveni.

Nk’uko KT Press yabyanditse, ngo yatangiye kwandika ku buryo abantu bafungirwa mu bigo bya gisirikari abandi bagafungirwa mu nzu zitazwi zuzuye hirya no hino muri Uganda.

Byarakaje cyane Leta ya Museveni, inzego z’umutekano zitangira kumuhiga.

Ati “Twarakomeje Museveni akeka ko kudufunga ari cyo gihano gikwiriye none n’ubu niko akimeze. Ubibonera ku buryo yitwaye mu cyumweru gishize ubwo yaganiraga n’abarwanshyaka be Kyankwanzi. Yavuze ko Bobi Wine yahondaguweho gato n’abasirikare. Mu buryo nk’ubwo nanjye niko nagiye mfungwa. Hari ubwo bagufungaga iminsi ibiri cyangwa itatu, bakagutera ubwoba barangiza bakakurekura akenshi bitewe n’igitutu cy’amahanga.”

Nubwo yafungwaga, Kiwanuka avuga ko nta na rimwe yigeze agezwa mu rukiko ngo agire icyo ashinjwa. Avuga ko ahubwo hari igihe abasirikare bageragezaga kumuha ruswa ngo atagira icyo avuga.

Ati “Hari igihe abasirikari b’Urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare (CMI) bagerageje kumpa ruswa”.

Uko Kiwanuka abona Museveni: Imikorere y’igisirikare cya Uganda

Prof Kiwanuka avuga ko umugambi w’igisirikare cya Museveni muri Uganda, ari uguta muri yombi no gufungira abantu ahantu hatazwi na polisi ntibimenye.

Ati “Hari abantu benshi baciye mu byo nanyuzemo. Bamwe ahubwo twanagize amahirwe kuko hari abandi bagiye bwaga mu buroko. Hari inshuti twakoranye ndi umunyamakuru, Hadji Musa Njuki na we wafunzwe n’aba bantu. Bamuzengurukije hose barangije bamujugunya kuri sitasiyo ya Polisi. Polisi yaje kumurekura ariko kubera iyicarubozo yari yakorewe yahise apfa. Urutonde ni rurerure.”

Kiwanuka avuga ko “Museveni ari umuntu utihanganira abamurwanya. Urugero wakwibaza ngo kuki inshuti zose bajyanye mu ishyamba bagafatanya kurwana urugamba, abakiri kumwe na we ari mbarwa? Bamwe barapfuye abandi barafunzwe.”

Yakomeje agira ati “Muzi nka Gen Kazini. Nyumwa y’umwaka Museveni afashe ubutegetsi yafunze Dr Andrew Kayiira. Ubwo yagezwaga mu rukiko muri Gashyantare 1987, Museveni yavuze ko ari umunyabyaha ukwiriye guhanwa”.

Nyuma y’iminsi icumi tariki 6 Werurwe Kayiira yarishwe. Uyu yari umuyobozi ukunzwe waturukaga muri Buganda. Museveni yaje gushyiraho Komisiyo y’agakingirizo igomba gukora iperereza ariko imyaka 30 ishize raporo ku cyamuhitanye itarasohoka.

Uku ni nako yishe Kaweesi, Ibrahim Abiriga, Anthony Sekweyama, na Noble Mayombo wahawe uburozi, Francis Ayume n’abandi. Mwibuke ko abo mvuze ari abayobozi bo hejuru.”

Yakomeje agira ati “Abantu iyo babonye Uganda batekereza ko ifite umutekano ariko abantu baba mu bwoba budashira. N’abadepite ubwabo bahohoterwa bari mu Nteko Ishinga Amategeko.

Hari umudepite witwa Betty Namboze utarifuzaga ko Museveni ahindura Itegeko Nshinga. Yarakubiswe bikabije biba ngombwa ko ajya kubagwa mu Buhinde. Agarutse yarongeye arafungwa arakubitwa. Hari ikimenyabose Dr Kiiza Besigye kandi uyu yahoze ari muganga bwite wa Museveni.

Niba se umuntu adashobora no kwizera muganga we, njye iyo mbonye ibibazo Museveni afitanye n’abandi bayobozi mu Karere, mbona biterwa nuko bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bituma bagaragara kumurusha.”

Igihanga kimwe gishaka kwiharira inkono

Mu gukomeza kugaragaza Museveni uwo ari we, Prof Kiwanuka yakomereje ku myitwarire ye mu bibazo bya Sudani y’Epfo.

Ati “Murebe ibyabaye kuri John Garang. Twavuganye n’abakiri mu butegetsi (bwa Museveni) tuganira ku buryo yashwanye na John Garang. Museveni yari afitanye ibibazo n’abo mu bwoko bwa Acholi mu Majyaruguru ya Uganda, abenshi babaga mu buhungiro muri Sudani y’Epfo.

Hari kandi abasirikare ba Joseph Kony bari muri Sudani y’Epfo, Museveni akifuza kohereza abasirikare ngo bajye kubakurayo. Garang yaravuze ati reka tujye mu biganiro by’amahoro, uganire na Kony hanyuma impunzi z’abanya-Acholi uzireke kuko bizakugora gutandukanya umunya-Acholi wo muri Uganda n’uwo muri Sudani y’Epfo.

Museveni yararakaye kuko yafashije Garang mu ntambara, akumva ko icyo azajya avuga cyose Garang azajya apfukama. Ubwo Garang yagaragazaga ko yihagazeho, yakuwe mu nzira. Museveni akoze uko ashoboye ngo amusimbuze. Guhera ubwo Museveni yabaye ku isonga mu guteza akajagari muri Sudani y’Epfo.”

Prof Kiwanuka avuga ko umukino wo gushoza intambara Museveni yawukomereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Yashwanye na Kabila. Yagerageje kwinjira muri Congo none ubu Uganda iyirimo ideni rya miliyari 10 z’amadolari kubera abantu bagiye mu byo gusahura nka Sam Kuteesa, Yoweri Museveni, Kahinda Otafire na Salim Saleh baranezerewe muri ubwo bukungu.

Muribuka kajugujugu zakoze zafatiwe muri Beirut bikaza kugaragara ko Salim Saleh ari we waziguze nyuma yo kwakira ruswa y’amadolari ibihumbi ijana. Yemeye ko yariye iyo ruswa aho kugarura ayo mafaranga Museveni amugororera imbabazi.

Urebye ibi bihamya byose, nta terambere wabitegaho kuzanira igihugu. Nguko uko bimeze. Nguwo umuntu dufite mu karere k’ibiyaga bigari.”

Yongeyeho ati “Abaturage muri Uganda bakwiriye guhaguruka bagakora icyo bashoboye cyose iyi ngoma igahinduka. Ikindi kandi ibibazo bya Uganda bizakomeza no kwisuka mu baturanyi kubera ko Museveni aba ashaka ko abasirikare be barangarira ahandi aho kumva ibyo abaturage bavuga.

Nk’abandi banyagitugu bose, bahimba intambara zidahari kugira ngo abasirikare bazirangarireho ntibumve ibibazo abaturage bafite. Inyinshi muri izo ntambara ziba zigamije kuyobya uburari kugira ngo babone uko baguma ku butegetsi.”

Kuri Kiwanuka, ngo “Iyo Museveni abonye igihugu gitekanye mu karere, bimurya ahantu bigatuma adasinzira. Iyo abonye icyo gihugu yumva ko kiri gutera imbere ku buryo we azagaragara nk’umuyobozi mubi. Arashaka kuba igihanga cyonyine cyihariye inkono.”

Umuryango Mpuzamahanga warashutswe

Prof Kiwanuka avuga ko Museveni yakinze ibikarito mu maso umuryango mpuzamahanga ngo utabona ko ari gashozantambara, maze ingabo ze azinyanyagiza hirya no hino mu kugarura amahoro.

Ati “Murebe muri Somalia. Habaye amahano ubwo abasirikare b’ibindi bihugu bafatwaga bagurisha intwaro kuri Al Shabaab. Abasirikare ba Museveni nabo bari barimo kuko bivugwa ko batishyurwaga neza kuko amafaranga yabo yaribwaga n’abayobozi. Igihe cyose umuryango mpuzamahanga wabazaga Museveni ibyerekeye ibyo, yasubizanyaga uburakari ko na we abafasha muri Somalia.”

Ruswa igeze habi ubukungu bwa Uganda

Kiwanuka avuga ko abaturage ba Uganda aribo nzirakarengane za mbere z’imiyoborere mibi ya Museveni. Avuga ko ubukungu bwasubiye inyuma kubera ruswa yamunze ubutegetsi.

Ati “Reba ukuntu urwego rw’ubuzima rubeshejweho cyane n’abaterankunga. Kuri uyu wa Mbere Perezida w’umutwe w’abadepite yarwaye umunaniro, umunaniro gusa. Nyamara yahise ajyanwa muri Kenya kuvurirwayo. Ibi bivuze ko nta bitaro muri Uganda bishobora kuvura umunaniro. Uganda yamaze imyaka 15 nta mashini ishobora gupima kanseri ku bitaro bikuru. Intandaro y’ibi ni ruswa n’igenamigambi ripfuye.

Uburyo Museveni ayoboye ubukungu bwacu, byatumye mu gihugu hazamo ibice bibiri. Rubanda nyamwinshi rukennye n’agatsiko gasigaye k’abakire kandi ubwo bukire buturuka muri ruswa.

Reka ntange ingero. Bivugwa ko Uganda igiye kubaka ibitaro bya miliyoni 480 z’amadolari hafi y’umuhanda ugana Entebbe, hari sosiyete ikomeye igiye kubyubaka.Hari abantu bivugira ko ari abashoramari ariko Uganda niyo yabayahe amafaranga yo kubaka ibyo bitaro.”

Kiwanuka yakomeje agira ati “Hashize igihe Leta ishyirwaho igitutu kubera ko ibindi bihugu bifite sosiyete z’indege nyamara Uganda ntayo igira. Uganda Airlines yaragarutse nyamara nubwo ari Uganda yatanze inguzanyo ngo iyo sosiyete igaruke, hasohotse amakuru ko ifitemo 0.9 % by’imigabane. Umuntu aribaza ngo ni nde ufitemo imigabane 99.1 % isigaye? Ng’ibyo ibyazambije Uganda. Hari uburyo Museveni akomeza kwemerera aba bantu bamunzwe na ruswa gukomeza ibikorwa byabo. Hari izindi ngero nyinshi. Museveni ni we ubwe watumye ibi bibazo bibaho.

Kubw’amahirwe make, yiyubakiye bizarangira bibaye nabi cyane. Urugero Sam Kuteesa yamaze imyaka 11 ari we nyir’ikibuga cy’indege cya Entebbe yarakiguze idolari rimwe binyuze muri sosiyete ye Entebbe Handling Services Ltd (ENHAS) kandi nta wigeze abivugaho kuko na Leta yari muri uwo mukino. Ubu hano muri New York, hari umuntu uri gukurikiranwa mu nkiko azira guha Museveni ruswa y’ibihumbi 500 by’amadolari mu gihe Museveni we avuga ko yayahawe nk’impano. Bivuze ko ruswa ifatwa nk’ikintu gisanzwe muri Guverinoma ya Museveni.”

Museveni afite ubwoba bwo kuva ku butegetsi

Prof Kiwanuka avuga ko kubera ubukire butemewe n’amategeko Museveni yigwijeho, afite ubwoba bwo kuva ku butegetsi.

Ati “Ibi byose ni ukubera ko Guverinoma, imitungo ye n’ibigo by’umuryango we ntaho wabitandukanyiriza. Aramutse avuye ku butegetsi yabibazwa.”

Asoza ubusesenguzi bwe kuri Museveni n’amayeri ye, Prof Kiwanuka yavuze ko ibyo u Rwanda rushinja Uganda byo kuba abenegihugu barwo bafungwa bagatotezwa na Uganda bitamutunguye.

Ati “Ubaye warakurikiranye ibya Uganda ku ngoma ya Museveni, ntiwakabaye utungurwa n’ibiri kuba. Buri gihe abantu bashinjwa ibyo batakoze. Ikintu gikwiriye kuduhangayikisha ni uko abanyarwanda batajyanwa mu nkiko za gisivili ahubwo bajyanwa mu nkiko za gisirikare kandi amategeko yo muri izo nkiko atandukanye.

Ntekereza ko ku banyarwanda bari gufungwa, bikwiriye kuba inshigano z’akarere n’umuryango mpuzamahanga bigahatira Guverinoma ya Museveni aba bantu bakabona ubwigenge.

Bavuga ko hari abanyarwanda bica abantu muri Uganda. Nyamara twagiye twumva abafashwe mu mpfu za ba Kaweesi, Abiriga, Kirumira n’abandi ariko ntabwo twumvisemo umunyarwanda. Nta n’umugande wenda waba ufite amamuko mu Rwanda twumvisemo, bose ni abanya-Uganda b’umwimerere.

Museveni yigeze kutubwira ko ubundi abicanyi nk’abo ari abayisilamu bo mu mutwe wa ADF, none ubu bahindutse abanyarwanda. Uyu mugabo ni umubeshyi kabombo.”

2019-03-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Finland haravugwa umupasiteri ugambanira u Rwanda, akaba inshuti ya Bishop Rugagi

Finland haravugwa umupasiteri ugambanira u Rwanda, akaba inshuti ya Bishop Rugagi

Ubwanditsi 01 Dec 2018
Icyegeranyo : URwanda rwifashe ku birenaba n’amahoro mu gihe Uganda ikomeje umurego mu gucudika na RNC

Icyegeranyo : URwanda rwifashe ku birenaba n’amahoro mu gihe Uganda ikomeje umurego mu gucudika na RNC

Ubwanditsi 11 Dec 2019
Abo muri “opozisiyo” baharanira kuyobora u Rwanda nabo ubwabo badashoboye kwiyobora

Abo muri “opozisiyo” baharanira kuyobora u Rwanda nabo ubwabo badashoboye kwiyobora

Ubwanditsi 19 Nov 2021
Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Ubwanditsi 11 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasesekaye i London [ VIDEO ]
ITOHOZA

Perezida Kagame yasesekaye i London [ VIDEO ]

Ubwanditsi 08 Mar 2017
Félix Tshisekedi ngo yanga Perezida Kagame ariko agakunda Abanyarwanda. Ese yaba azi igihango bafitanye na Perezida bitorera hafi 100%?
Amakuru

Félix Tshisekedi ngo yanga Perezida Kagame ariko agakunda Abanyarwanda. Ese yaba azi igihango bafitanye na Perezida bitorera hafi 100%?

Ubwanditsi 06 Jan 2023
Kayumba Nyamwasa arashinjwa gucucura impunzi z’Abanyarwanda azizeza ko agiye kuzirwanira
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa arashinjwa gucucura impunzi z’Abanyarwanda azizeza ko agiye kuzirwanira

Ubwanditsi 01 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru