Ikinyamakuru “The Sun” cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu nomero yacyo yasohotse ejo ku cyumweru, kiravuga ko Perezida w’icyo gihugu uherutse gutorwa, Donald Trump, agitsimbaraye ku ntego yijeje Abanyamerika ubwo yiyamamazaga, aho yiyemeje gukumira abanyamahanga binjira n’abatuye muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Donald Trump n’ishyaka rye rigendera ku mahame ya Repubulika, bemera ko abo bimukira bacura Abanyamerika akazi n’andi mahirwe agenewe umwenegihugu, ndetse ngo bakaba nyirabayazana w’ibikorwa bihungabanya umutekano aho muri Amerika.
Mu gukemura icyo kibazo cy’abimukira binjira muri Amerika banyuze cyane cyane ku mupaka wayo w’amajyepfo, Perezida Trump avuga ko azifashisha amasezerano u Rwanda rwari rwagiranye n’Ubwongereza, aho uRwanda rwari rwiyemeje kwakira abimukira baba mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko, ariko muri Nyakanga uyu mwaka, ubwo hatorwaga ubutegetsi bushya buyobowe na Minisitiri w’Intebe Keir Starmer, ayo masezerano agaterwa umugongo.
Perezida Trump avuga ko bitangaje kuba Abongereza barinemfaguje ubushake bw’u Rwanda rwari rwiyemeje kubatwaza umutwaro uremereye w’abimukira, we rero akaba yarafashe icyemezo cyo kubyaza umusaruro ubwo bushake bw’u Rwanda.
Perezida Trump ndetse yamaze no gushyiraho Tom Homan, intagondwa irwanya cyane abimukira, ngo iyo nkoramutima ye izamufashe gushyira mu bikorwa intego akomeyeho.
Ubutegetsi burangajwe imbere na Trump kandi, buvuga ko buzasesa itegeko ryemereraga ubwenegihugu bw’Amerika umwana wese uvukiye muri icyo gihugu, kabone n’iyo ababyeyi be baba bari aho muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko.
Itegeko rishya, rizasimbura iryari rimaze imyaka amagana ryubahirizwa, rizaba riteganya ko abimukira batujuje ibisabwa bazajya birukananwa n’abana babo, kabone n’ubwo abo bana baba baravukiye aho muri Amerika.
Ikinyamakuru” The Sun” kivuga ko uyu mushinga wa Perezida Trump wo kohereza mu Rwanda abimukira baba muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko, utazahura n’imbogamizi zishingiye ku mategeko, nk’uko byagenze mu Bwongereza, kuko ishyaka rya Trump( Republicans) rifite ubwiganze mu mitwe yombi y’ Inteko ishinga Amategeko, ndetse rikanagira ijambo riremereye mu Rukiko rw’Ikirenga.
Ntihatangajwe igihe ibiganiro bigamije amasezerano hagati y’Amerika n’uRwanda ku birebana n’abimukira, bizatangirira.
Si Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gusa ziteganya gufatanya n”uRwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira baba mu bihugu binyuranye mu buryo butemewe n’amategeko, kuko n’Ubudage bwamaze kugaragaza ubwo bushake bwa politiki, ababikurikiranira hafi bakavuga ko ari ikibazo cy’igihe gusa ngo bitangire gushyirwa mu bikorwa.
Uretse impunzi zisaga ibihumbi 100 z’Abanyekongo, mu Rwanda hari n’abahunze ingoma y’Abatalibani muri Afghanistan, ndetse n’ibihumbi by’abakomeje kuvanwa mu bucakara muri Libiya, aho bakwamiye bagerageza kujya gushakira imibereho mu Burayi. Mu buhamya bwabo, abo bose bavuga ko bishimiye cyane ubuzima babayemo mu Rwanda.