• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

Ubwanditsi 21 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ntibikiri inkuru ko ubutegetsi bwa CNDD-FDD mu Burundi bufatanya n’abajenosoderi ba FDLR mu gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi mu Rwanda, haba mu kuyiha ibikoresho bya gisirikari, imyitozo ndetse n’abarwanyi ubu banafite indiri mu ishyamba rya Kibira, rifatanye n’irya Nyungwe mu Rwanda.

Ubu bufatanye bwageze no ku rundi rwego, kuko ingabo z’uBurundi zifatanyije na FDLR mu gutsemba Abatutsi muri Kongo.

Icyo abantu bamenye vuba muri ubwo bufatanye ariko, ni uko ubu Leta y’uBurundi ifasha abategetsi ba FDLR mu iyozandonke ry’amafaranga bavana mu maraso y’Abakongomani, akagurwa cyangwa akubaka imiturirwa mu mujyi wa Bujumbura.

Iyo ugeze i Bujumbura, umurwa mukuru w’uBurundi, bakwereka amazu ateye amabengeza y’abo bajenosideri ba FDLR, bubatse cyangwa baguze mu gace ka Kiyange, Zone ya Buterere, muri Komini ya Ndahangwa. Ubwiza bw’ayo mazu bwatumye ako gace bakita “Quartier miroir”, aho inzu ifite agaciro gato ikodeshwa nibura miliyoni y’amafaranga y’amarundi, ni nk’ibihumbi 500 uvunje mu manyarwanda.

Amazu abo muri FDLR baguze yuzuye muri Buterere, bayaguze na Madamu Angeline Ndayishimiye, umugore wa Petezida Ndayishimiye. Nta muturage uciriritse wahasunutsa izuru, haba kuhabona ikibanza, cyangwa kuhakodesha.

Ubusanzwe imari nk’iyo imenyerewe ku mitwe y’iterabwoba nka za Al Qaeda, al shabab, Aqmi, Boko haram, n’indi nk’iyo. Hari kandi abacuruza abantu n’ibiyobyabwenge, n’abandi bagizi ba nabi badashobora gusobanura inkomoko y’umutungo ndengarugero wabo.

Ntibitangaje rero no kuri FDLR, kuko nayo itinya kwerekana ko ifite amafaranga yacuje abaturage ba Kongo, ayo ikura mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’ amabuye y’agaciro, ubw’imbaho n’amakara, icyayi n’ibindi byose ikora ibanje gutoteza abatuye mu duce ifitemo ibirindiro.

Leta y’uBurundi rero irafasha FDLR guhisha ibyo bifaranga mu mitungo itimukanwa, bityo bizayorohere kuyakoresha itikanga, kuko noneho inkomoko yayo izaba yasobanurwa. Ibyo ni ibyo bita” blanchiment d’argent” cyangwa “money laundering”, bikaba ubundi ari ibyaha bihanwa n’amategeko mpuzamahanga.

Ari CNDD-FDD, ari na FDLR baribwira ko baciye umuvuno, nyamara bishobora kubabera igisasu cyaturika igihe icyo ari cyo cyose. Imitungo ibonetse mu nzira nk’izi zo kumena amaraso ntikunze kugira iherezo ryiza. Ntibyagutangaza ejo wumvise abibwiraga ko bafitanye ibanga bashatse guhuguzanya, ibyari ubutunzi bigahinduka umuyonga n’amaraso. Biranoroshye ko ejo, aho mu Burundi zahindira imirishyo, ubutegetsi bushya ntibwemere gukomeza gukingira ikibaba abicanyi nka FDLR.

Ibikorwa byo gushyigikira abajenosideri ba FDLR, ubutegetsi bw’uBurundi bwabitangiye kuva bwagera mu biganza bya CNDD-FDD mu mwaka wa 2005, nubwo kugeza ubu ako kagambane ntacyo kagezeho mu bijyanye no kugirira nabi uRwanda.

Nyamara uRwanda ntacyo rutakoze ngo rubanire neza u Burundi, doreko ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bwibwiraga ko, nk’uko buharanira ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, na CNDD-FDD ari abantu bafite imyumvire ivuguruye, itagendera ku irondabwoko rya Hutu-Tutsi ryashegeshe uRwanda n’uBurundi igihe kirekire cyane.

Ibyo byari ukwibeshya ariko, kuko muri kamere ya CNDD-FDD yifitemo amatwara y’urwango ku cyitwa umututsi aho yaba ari hose, ariko cyane cyane uwo mu Burundi, mu Rwanda no muri Kongo.

Ingero zigaragaza ko CNDD-FDD na FDLR byonse ibere rimwe ni nyinshi, ariko reka dufatemo nkeya z’ibyabaye ku butegetsi bwa nyakwigendera Petero Nkurunziza.

Mu ikubitiro, uRwanda rwasabye Leta y’uBurundi gushyikiriza inkiko, zaba izo mu Rwanda cyangwa izo mu Burundi, abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko CNDD-FDD irabyanga, ahubwo ikomeza kubashyira ku ibere mu butegetsi n’igisirikari, kugirango barusheho kugira igitinyiro.

Bidateye kabiri, mu Kuboza 2009 hatahuwe kontineri ebyiri zuzuye intwaro, Leta ya CNDD-FDD yaguriye FDLR. Ni zimwe mu ntwaro nyinshyi zaguzwe muri Maleziya n’ahandi, zinyura ku kibuga cy’indege cya Bujumbura zerekeza mu birindiro bya FDLR mu burasirazuba bwa Kongo. Uwitwa Ernest Manirumva wari icyegera cy’ishyirahamwe “OLUCOM ” rirwanya ruswa mu Burundi, yahise yicwa azize gutunga agatoki ayo mahano.

Mu mwaka wa 2013, Leta ya CNDD-FDD yashyize imirambo mu kiyaga cya Rweru kiri ku mupaka w’uRwanda n’uBurundi, igirango byitwe ko ari abantu uRwanda rwica rukabajugunya muri icyo kiyaga. Ibyo byakozwe ubwo i Genève mu Busuwisi hategurwaga inama mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda, ariko bifata ubusa kuko uRwanda rwasabye ko habaho iperereza mpuzamahanga, ariko ubutegetsi bwa Nkurunziza bukabyanga.

Mu mwaka wa 2015, mu Burundi habaye imidugararo ndetse n’umugambi wo guhirika ubutegetsi, biturutse ku Barundi ubwabo batumvikanaga ku kwiyamamariza manda ya gatatu ya Nkurunziza, itemewe mu itegekonshinga ry’icyo gihugu. CNDD-FDD yabigeretse ku Rwanda, igamije kubona impamvu yo gushyigikira ku mugaragaro FDLR.

Aho Petero Nkurunziza apfiriye, Jenerali Evariste Ndayishimiye (NEVA) wamusimbuye, yakomerejeho mu gukorana na FDLR, none ntawe ukimenya gutandukanya FDLR na CNDD-FDD.

Ibuye ryamenyekanye ntiriba rikishe isuka. Ikindi, ingaruka z’ibyiza n’ibibi byaturanze zitugeraho tukiri hano ku isi. Ubwo Nkurunziza yicaga inzirakarengane zarwanyije ko ahonyora itegekonshinga, ntiyari azi ko n’iyo manda arwanira atazayisoza neza.

Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro. Wasanga n’iyo FDLR Ndayishimiye ashyira ku ibere ariyo izamushyira aho atazabasha kwikura.

2024-12-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kera kabaye uBufaransa bwaba bugiye kuburanisha Umunyarwanda Filipo Hategekimana wamaze Abatutsi mu Karere ka Nyanza no mu nkengero zako, Imanza 8 gusa mu myaka 27 yose!

Kera kabaye uBufaransa bwaba bugiye kuburanisha Umunyarwanda Filipo Hategekimana wamaze Abatutsi mu Karere ka Nyanza no mu nkengero zako, Imanza 8 gusa mu myaka 27 yose!

Ubwanditsi 10 May 2021
Ibya abashaka  kwiyamamariza Ubuperezida  ni ‘ Agahomamunwa ‘

Ibya abashaka kwiyamamariza Ubuperezida ni ‘ Agahomamunwa ‘

Ubwanditsi 15 May 2017
Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe

Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe

Ubwanditsi 05 Jun 2023
Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”

Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”

Ubwanditsi 01 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mukura Victory Sport yatwaye igikombe  Agaciro Cup 2019, itsinze Rayon Sports
IMIKINO

Mukura Victory Sport yatwaye igikombe  Agaciro Cup 2019, itsinze Rayon Sports

Ubwanditsi 16 Sep 2019
Amafoto – Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika2023
Amakuru

Amafoto – Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika2023

Ubwanditsi 09 Jun 2023
ACP Twahirwa yabwiye Abanyabugesera ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina babigira ibyabo
Mu Mahanga

ACP Twahirwa yabwiye Abanyabugesera ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina babigira ibyabo

Ubwanditsi 09 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru