• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Icyoba ni cyose ku mupaka wa Uganda na Congo

Icyoba ni cyose ku mupaka wa Uganda na Congo

Ubwanditsi 16 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Igisirikare cya Uganda (UPDF) ndetse n’icya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) byagiranye inama  idasanzwe muri iki cyumweru dusoza .

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano akaba avuga ko ku murongo w’ibyigwa hariho guca intege  umutwe wa ADF ndetse no gukaza umutekano ku mupaka wa Uganda na Congo.

Iyi nama ikaba yabereye ahitwa Kasindi-Lubiriha, muri Congo, mu birometero nka 90 ugana mu mjyaruguru y’uburasirazuba bw’Umujyi wa Beni, uturiye Uganda.

Amakuru agera ku rubuga rwa Spyreports dukesha iyi nkuru, akaba avuga ko UPDF na FARDC baganiriye ku gupanga no gutangiza ibikorwa bihuriweho bigamije guca intege umutwe wa ADF ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba ukorera muri Beni.

Hari impungenge ko haba hari ikindi kibyihishe inyuma ukurikije amakuru amaze iminsi yandikwa mu binyamakuru byo muri aka karere ku mubano utifashe neza hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Mu cyumweru gishize nibwo  ADF  yagabye igitero kidasanzwe ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Congo (Monusco) ku birindiro biri muri Beni, wica abasirikare bagera kuri 20 abandi 53 barakomereka. Mu bapfuye hakaba harimo ingabo za Tanzania 15.

Iyi nama hagati y’igisirikare cya Uganda n’icya Congo ije mu gihe FARDC yongereye ingabo zidasanzwe  ziturutse muri Kisangani muri Beni kuva kuwa Gatatu ushize, itariki 13 Ukuboza.

Amakuru avuga ko muri iyo nama y’igitaraganya , intumwa z’igisirikare cya Uganda zari ziyobowe na Brig. Micheal Kabango, ukuriye division ya 5 y’ingabo zirwanira ku butaka, mu gihe intumwa za FARDC zari ziyobowe na Gen. Marcel Mbangu ukuriye ibikorwa bya Sokola 1 igice cy’amajyaruguru.

Ibi biraba mugihe havugwa umutwe w’ingabo za Uganda waba warinjiye rwishwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo  mu rwego rwo gufasha imitwe y’ingabo ikorera muri Congo irwanya Leta y’u Rwanda,  harimo na RNC ikoresha uwitwa Sande Charles bakunze kwita Mugisha Robert akaba yarigeze kuba umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, uyu  aravugwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi mu karere no muri Afurika y’epfo , biravugwa ko ari umwe mu byegera bya hafi bya kayumba Nyamwasa akaba ubu akora ibikorwa byo gutoteza no gufatisha abo RNC yita abanzi bayo muri Uganda.

Muri iki gihe hari imwe mu miryango y’abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda ikomeje gutabaza ivuga ko ikomeje kubura bamwe mu babo ngo kandi akenshi ugasanga ababura ababo ari abantu bigeze kujya bashakwa n’abayoboke ba Kayumba Nyamwasa babasaba ubufatanye bakabyanga.

Amakuru afitiwe gihamya agaragaza ko kuri iyi minsi hari abasore bakunze gushukwa n’uyu Sande bizezwa kuzabona ubuzima bwiza , bakajyanwa mu bikorwa bya RNC biherereye muri Congo (DRC) ahitwa i Minembwe.

Ngo uyu Sande na bagenzi be bafatanya batwara aba basore babanyujije mu bihugu nka Tanzania, Burundi, nyuma bakambuka bajya muri Congo i Minembwe.

Raporo ya MONUSCO yo mu kwezi kwa kane igaragaza bamwe mu basore bashutswe bakajyanwa muri ibi bikorwa RNC yita ibya gisirikare ariko nyuma bagakoreshwa imirimo irimo no gukora mu birombe by’amabuye ariko nyuma bakaza gutoroka.

Bamwe muri abo hari abitwa; Jean Claude, Silva na Sudi.

Nkuko bigaragara mu kinyamakuru nka inyenyeri nuko itsinda ry’abantu Kayumba Nyamwasa akunze gushora muri ibi bikorwa byo gutwara abasore muri DRC ndetse no kugambanira abatemeye kuyoboka RNC harimo uyu Sande Charles twavuze haruguru, Ben Rutabana, na we wabaye umusirikare muto mbere y’uko ahunga igihugu akajya kuba mu Bubiligi, Frank Ntwari uba muri Afurika y’epfo akaba ari na muramu wa Kayumba Nyamwasa ndetse n’abandi bayoboke ba RNC.

Ubu bushukanyi bw’aba tuvuze n’abandi bakorana bukwiye kwirindwa kuko bugamije kujyana abana b’urubyiruko mu bintu bitabafitiye akamaro ahubwo bagamije inyungu zabo bwite.

Leta y’u Rwanda ikwiye kuvugana n’ababishinzwe mu bihugu bituranyi maze ibi bikorwa bigayitse byo guhiga abanyarwanda, urubyiruko rugatwarwa mu mitwe yitwara gisirikare yo muri Congo/DRC bigahagarara ndetse abo Kayumba Nyamwasa akoresha bagatabwa muri yombi bakabibazwa.

2017-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Côte d’Ivoire: Perezida Kagame yitabiriye inama izahuza Afurika n’Uburayi

Côte d’Ivoire: Perezida Kagame yitabiriye inama izahuza Afurika n’Uburayi

Ubwanditsi 29 Nov 2017
Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert

Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert

Ubwanditsi 27 Mar 2021
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

RUSHYASHYA 01 Aug 2026
Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame

Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame

Ubwanditsi 30 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CNLG yagaragaje imitwe yakomotse mu Ruhengeri yagize uruhare mu kwica Abatutsi
POLITIKI

CNLG yagaragaje imitwe yakomotse mu Ruhengeri yagize uruhare mu kwica Abatutsi

Ubwanditsi 11 Jan 2019
FRVB yaciwe amande asaga miliyoni 120 Frw kubera gukinisha abanyamahanga badafite ibyangombwa mu gikombe cya Afurika cy’Abagore
Amakuru

FRVB yaciwe amande asaga miliyoni 120 Frw kubera gukinisha abanyamahanga badafite ibyangombwa mu gikombe cya Afurika cy’Abagore

Ubwanditsi 17 Mar 2022
Champions League: Shakhtar yatunguye Roma, Manchester United irokokera muri Espagne
IMIKINO

Champions League: Shakhtar yatunguye Roma, Manchester United irokokera muri Espagne

Ubwanditsi 22 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru