• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!

Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!

Ubwanditsi 06 Jan 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, POLITIKI

Mu muco wa kinyarwanda ndetse n’uwa kirundi, umuturanyi nu umuzimyamuriro, ndetse akaba yanakurutira umuvandimwe uri kure. Niwe musangira ibyishimo n’umubabaro. Amarembo ahora yuguruye, mugatabarana ahakomeye.

Ingoma ya CNDD-FDD mu Burundi yo ntikozwa iby’imigenderanire n’umuturanyi wabwo, uRwanda. Iyo ngoma yahisemo kugarira amarembo, ngo umuturanyi azabure umuhana bahahirana. Nguko uko uBurundi bwafunze umupaka wabwo n’uRwanda, mu gihe
ibihugu byinshi ahubwo ubu bishishikajwe no kuvanaho imipaka ibangamira ubuhahirane.

Ibyo nta n’icyo byari bitwaye uRwanda, kuko impuguke mu by’ubukungu zigaragaza ko nta kinini uRwanda rwahombye kubera uwo mupaka uBurundi bwafunze. Abo bahanga ahuhwo, barimo n’aba Banki y’Isi, Ikigega Mpuzamahamga cy’Imari n’imiryango y’ubuhahirane, basanga muri iki gihe ubukungu bw’uBurundi buri ahabi butigeze bugera mu mateka, atari wo mwanya ukwiye wo kubangamira ubuhahirane n’uRwanda.

Igiteye impungenge kurushaho, ni akaga Abarundi bafite, ko kuyoborwa n’inyigaguhuma mu nzego zose. Gutegekwa na CNDD-FDD itazi gutangukanya umutwe w’inyeshyamba n’ishyaka riramutswa igihugu.

Gufunga umupaka, wabihomberano, wabyungukiramo, ibyo birakureba. Ariko gushotora umuturanyi, kugeza aho ucura umugambi wo kumushoraho intambara, ni ukurengera. Kubikorera uRwanda byo ni ukwiyahura.

Nta munsi ukira itangazamakuru ritabajije abategetsi b’uBurundi impamvu bakorana n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR. Ni ibibazo bimaze kwambika ubusa abo bategetsi, kugeza n’aho bahakana bakanapfobya ku mugaragaro Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urugero rwa hafi ni urw’amagambo y’agashinyaguro aherutse kuvugwa n’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, cyabereye i Makamba mu mpera z’icyumweru gishize.
Bwana Ndikuriyo yagize ati:” Bahora bitwaza ibyo kurwanya FDLR ngo babone uko batera Kongo, bice abantu, batere akajagari. Mbese abo bantu bitwa ko bamaze imyaka 30 barwanya, ubwo batangiye kurwana bafite imyaka ingahe?[….]ibyo bya jenoside bavuga ni urwitwazo, nibareke kwiriza rero.”

Iyi ngengabitekerezo ya jenoside y’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, ifatwa nk’iy’ umuvugizi wa Leta y’uBurundi, kuko ntawe ukibasha gutandukanya iryo shyaka na Leta, nyamara byitwa ko irimo n’abayoboke b’indi mitwe ya politiki.

Ntawe byagombye gutangaza ariko, kuko CNDD-FDD na FDLR bimeze nk’impanga. Imikoranire hagati y’iyo mitwe ishingiye ku irondabwoko, ntikiri inkuru, nubwo byayinaniye kugera ku ntego yo guhirika ibyo yita” ubutegetsi bw’Abatutsi mu Rwanda”.

Igiteye isoni gusa, ni ukumva mu gihe isi yose yahagurukiye kurwanya jenoside aho iva ikagera, hari igihugu gitinyuka kuvuga ku mugaragaro ko guharanira icyubahiro cy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, isi yose yemeje, ari “ukwiriza”. Umuturanyi mubi arutwa n’itongo koko!

Byasaga n’ibyihanganiwe kuba mu butegetsi bwa CNDD-FDD huzuyemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse aho kubatanga ngo bashyikirizwe inkiko, bagahabwa myanya ibakingira ikibaba. Ariko se no gutoneka abagizweho ingaruka n’iyo jenoside bifatwe nk’ibisanzwe?

CNDD-FDD ishobora kuba yibwira ko ifite ubudahangarwa ku buryo yemerewe gukora ubwoko bwose bw’ibyaha, birimo n’ibyibasira inyokomuntu. Nyamara nta gahora gahanze. Les faits sont têtus!

Bwana Ndikuriyo uzabaze neza, URwanda ntirwiriza, rwishakira ibisubizo. N’uwagira amarira hafi kandi, ntiyakwiriza ku batagira n’ubumuntu nk’agatsiko ka CNDD-FDD.

2025-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gahanga na Nyamata: PL yaserukanye ubunararibonye ifite mu Nteko isaba icyizere

Gahanga na Nyamata: PL yaserukanye ubunararibonye ifite mu Nteko isaba icyizere

Ubwanditsi 30 Aug 2018
Umunyamategeko Vincent Lurquin arakwiza ibihuha ko yangiwe kubonana na Rusesabagina kandi atujuje ibisabwa, kuba umubiligi ntibihagije

Umunyamategeko Vincent Lurquin arakwiza ibihuha ko yangiwe kubonana na Rusesabagina kandi atujuje ibisabwa, kuba umubiligi ntibihagije

Ubwanditsi 16 Oct 2020
Uganda irakeka ko u Rwanda rwaba rugiye kugura intwaro za rutura n’u Burusiya

Uganda irakeka ko u Rwanda rwaba rugiye kugura intwaro za rutura n’u Burusiya

Ubwanditsi 05 Jun 2018
Perezida Kagame na Idriss Déby wa Chad barasura Guinea

Perezida Kagame na Idriss Déby wa Chad barasura Guinea

Ubwanditsi 23 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gallican yihaye kwikoma Rushyashya none bimukozeho
ITOHOZA

Gallican yihaye kwikoma Rushyashya none bimukozeho

Ubwanditsi 15 Mar 2016
Perezida Kagame yatangije umushinga, umuherwe Buffet yashoyemo  miliyoni 30 z’amadolari
UBUKUNGU

Perezida Kagame yatangije umushinga, umuherwe Buffet yashoyemo miliyoni 30 z’amadolari

Ubwanditsi 11 Mar 2020
Nyanza: Polisi ifunze umugabo ukekwaho kwiyita umukozi wa WASAC
Mu Rwanda

Nyanza: Polisi ifunze umugabo ukekwaho kwiyita umukozi wa WASAC

Ubwanditsi 30 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru