• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!

Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!

Ubwanditsi 06 Jan 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, POLITIKI

Mu muco wa kinyarwanda ndetse n’uwa kirundi, umuturanyi nu umuzimyamuriro, ndetse akaba yanakurutira umuvandimwe uri kure. Niwe musangira ibyishimo n’umubabaro. Amarembo ahora yuguruye, mugatabarana ahakomeye.

Ingoma ya CNDD-FDD mu Burundi yo ntikozwa iby’imigenderanire n’umuturanyi wabwo, uRwanda. Iyo ngoma yahisemo kugarira amarembo, ngo umuturanyi azabure umuhana bahahirana. Nguko uko uBurundi bwafunze umupaka wabwo n’uRwanda, mu gihe
ibihugu byinshi ahubwo ubu bishishikajwe no kuvanaho imipaka ibangamira ubuhahirane.

Ibyo nta n’icyo byari bitwaye uRwanda, kuko impuguke mu by’ubukungu zigaragaza ko nta kinini uRwanda rwahombye kubera uwo mupaka uBurundi bwafunze. Abo bahanga ahuhwo, barimo n’aba Banki y’Isi, Ikigega Mpuzamahamga cy’Imari n’imiryango y’ubuhahirane, basanga muri iki gihe ubukungu bw’uBurundi buri ahabi butigeze bugera mu mateka, atari wo mwanya ukwiye wo kubangamira ubuhahirane n’uRwanda.

Igiteye impungenge kurushaho, ni akaga Abarundi bafite, ko kuyoborwa n’inyigaguhuma mu nzego zose. Gutegekwa na CNDD-FDD itazi gutangukanya umutwe w’inyeshyamba n’ishyaka riramutswa igihugu.

Gufunga umupaka, wabihomberano, wabyungukiramo, ibyo birakureba. Ariko gushotora umuturanyi, kugeza aho ucura umugambi wo kumushoraho intambara, ni ukurengera. Kubikorera uRwanda byo ni ukwiyahura.

Nta munsi ukira itangazamakuru ritabajije abategetsi b’uBurundi impamvu bakorana n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR. Ni ibibazo bimaze kwambika ubusa abo bategetsi, kugeza n’aho bahakana bakanapfobya ku mugaragaro Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urugero rwa hafi ni urw’amagambo y’agashinyaguro aherutse kuvugwa n’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, cyabereye i Makamba mu mpera z’icyumweru gishize.
Bwana Ndikuriyo yagize ati:” Bahora bitwaza ibyo kurwanya FDLR ngo babone uko batera Kongo, bice abantu, batere akajagari. Mbese abo bantu bitwa ko bamaze imyaka 30 barwanya, ubwo batangiye kurwana bafite imyaka ingahe?[….]ibyo bya jenoside bavuga ni urwitwazo, nibareke kwiriza rero.”

Iyi ngengabitekerezo ya jenoside y’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, ifatwa nk’iy’ umuvugizi wa Leta y’uBurundi, kuko ntawe ukibasha gutandukanya iryo shyaka na Leta, nyamara byitwa ko irimo n’abayoboke b’indi mitwe ya politiki.

Ntawe byagombye gutangaza ariko, kuko CNDD-FDD na FDLR bimeze nk’impanga. Imikoranire hagati y’iyo mitwe ishingiye ku irondabwoko, ntikiri inkuru, nubwo byayinaniye kugera ku ntego yo guhirika ibyo yita” ubutegetsi bw’Abatutsi mu Rwanda”.

Igiteye isoni gusa, ni ukumva mu gihe isi yose yahagurukiye kurwanya jenoside aho iva ikagera, hari igihugu gitinyuka kuvuga ku mugaragaro ko guharanira icyubahiro cy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, isi yose yemeje, ari “ukwiriza”. Umuturanyi mubi arutwa n’itongo koko!

Byasaga n’ibyihanganiwe kuba mu butegetsi bwa CNDD-FDD huzuyemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse aho kubatanga ngo bashyikirizwe inkiko, bagahabwa myanya ibakingira ikibaba. Ariko se no gutoneka abagizweho ingaruka n’iyo jenoside bifatwe nk’ibisanzwe?

CNDD-FDD ishobora kuba yibwira ko ifite ubudahangarwa ku buryo yemerewe gukora ubwoko bwose bw’ibyaha, birimo n’ibyibasira inyokomuntu. Nyamara nta gahora gahanze. Les faits sont têtus!

Bwana Ndikuriyo uzabaze neza, URwanda ntirwiriza, rwishakira ibisubizo. N’uwagira amarira hafi kandi, ntiyakwiriza ku batagira n’ubumuntu nk’agatsiko ka CNDD-FDD.

2025-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro  na Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 30 Nov 2018
Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye na Canal+

Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye na Canal+

Ubwanditsi 01 Dec 2023
I Rubavu hasojwe amarushanwa y’abari munsi y’imyaka 15 yiswe CAF African Schools Championship 2022

I Rubavu hasojwe amarushanwa y’abari munsi y’imyaka 15 yiswe CAF African Schools Championship 2022

Ubwanditsi 25 Jul 2022
Mukura VS yahawe uburenganzira bwo gukoresha Sitade ya Huye, Marines FC yujuje imikino 7 idatsinda

Mukura VS yahawe uburenganzira bwo gukoresha Sitade ya Huye, Marines FC yujuje imikino 7 idatsinda

Ubwanditsi 10 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impuguke mu by’umutekano Alex Ward yavuze uko abona ahazaza ha Trump na Iran
POLITIKI

Impuguke mu by’umutekano Alex Ward yavuze uko abona ahazaza ha Trump na Iran

Ubwanditsi 21 May 2018
U Bwongereza: Inteko Ishinga Amategeko yemeje amasezerano ya Brexit
POLITIKI

U Bwongereza: Inteko Ishinga Amategeko yemeje amasezerano ya Brexit

Ubwanditsi 10 Jan 2020
Urubanza rwa Col Byabagamba na Gen Rusagara rwapfundikiwe batsemba ibyaha byose
Amakuru

Urubanza rwa Col Byabagamba na Gen Rusagara rwapfundikiwe batsemba ibyaha byose

Ubwanditsi 08 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru