Kuri iki cyumweru nibwo hasozwaga imikino y’igice kibanza ku makipe yari afite ibirarane, APR FC yatsinzwe n’Amagaju 1-0 naho ku wa Gatandatu Rayon Sports yo itsindwa na Mukura VS 2-1.
Iyi mikino yombi yabereye mu karere ka Huye kuri sitade ya Huye, n’ubwo amakope yombi yo mu mujyi wa Kigali Rayon Sports na APR FC zatsinzwe nizo ziyoboye uru rutonde.
Mu mibare aho kugeza ubu imikino ibanza yarangiye,muri rusange hakinwe imikino 120, muri iyo mikino 81 yarangiye hari ikipe itsinze indi, mu gihe imikino 39 amakipe yanganyije.
Muri iyo mikino yose yatangiye mu kwezi kwa Kanama hinjijwe ibitego 241 ndetse uteranyije amanota amakipe yose yabonye ni 321.
Ikipe ya Rayon Sports niyo ishoje iki gice kibanza iyoboye n’amanota 36 naho APR FC yo ifite amanota 31, ku mwanya wa nyuma wa 16 hari ikipe yari Kiyovu SC n’amanota 12.
Rayon Sports yitwa Gikundiro niyo kipe ya mbere imaze gutsinda ibitego byinshi kuri ubu aho imaze gutsinda ibitego 25 ndetse ikaba ari nayo imaze gutsindwa ibitego bike bitandatu.
Ikipe imaze gutsindwa ibitego byinshi ni ikipe ya Kiyovu SC, imaze gutsindwa ibitego 30 igakurikirwa na Vision FC yatsinzwe 23.
Rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu gice kibanza cya shampiyona ni Fall Gagne wa Rayon Sports watsinze 9 agakurikirwa Useni Seraphin w’Amagaju ufite 8.
Ku mwanya wa 3 hari Umar Abbah wa Bugesera ufite 6 anganya n’umunyarwanda ufite byinshi Habimana Yves wa Rutsiro.