• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amavubi yanganyije na Lesotho i Kigali yuzuza amanota 8 ayicaje ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Afurika y’Epfo

Amavubi yanganyije na Lesotho i Kigali yuzuza amanota 8 ayicaje ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 25 Mar 2025 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Werurwe nibwo Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’  yanganyaga na Lesotho igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.

Ni umukino wabereye kuri Amahoro i Remera guhera ku isaha ya Saa kumi n’ebyri z’umugoroba, uyu mukino ukaba warangiye ku ruhande rw’u Rwanda igitego gitsindwa na Kwizera Jojea ubwo hari mu kumunota wa 57 w’umukino.

Amavubi yari yakinnye uyu mukino yakoze impinduka ugereranyije n’umukino baheruka gukina na Nigeria bagatsindwa 2-0, bakinaga kandi badafite Kapiteni Djihad Bizimana wujuje amakarita 2 y’umuhondo.

Ibi kandi byiyongereyeho kwinjira mu kibuga kwa Muhire Kevin wa Rayon sports na Mugisha Gilbert ukinira APR FC bose baje mu ikipe yabanjemo uyu munsi.

Uyu mukino wari witabiriye n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Rwego Ngarambe, Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse n’abandi.

Kimwe n’umukino ubanza abanyarwanda bari bitabiriye ari benshi uyu mukino wagiye gukinwa hatangajwe ko kwinjira mu myanya isanzwe ari ubuntu.

Kunganya uyu mukino bitumye Amavubi agira amanota umunani, anganya na Benin, Afurika y’Epfo yakomeje kuyobora Itsinda C n’amanota 13 nyuma yo gutsinda Benin ibitego 2-0.

Kuri ikipe y’igihugu ya Nigeria yo yagize amanota arindwi nyuma yo kunganya na Zimbabwe igitego 1-1.

Iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izongera gukomeza muri Nzeri, aho Amavubi azakirwa na Nigeria na Zimbabwe.

Umutoza w’u Rwanda, Adel Amrouche yahise gukinisha aba bakurikira: Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange,Manzi Thierry (c),Mugisha Bonheur, Hakim Sahabo, Muhire Kevin, Kwizera Jojea, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.

Ku ruhande rwa Lesotho hari habanjemo: Sekhoane Moerane (c), Malane, Rethabile, Mkwanazi, Thabo, Matsau, Kalake,Toloane, Lemohang, Bereng na Neo.

2025-03-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abarundi basubiye mu mihanda, bamagana France, Human Rights Watch n’u Rwanda

Abarundi basubiye mu mihanda, bamagana France, Human Rights Watch n’u Rwanda

Ubwanditsi 06 Aug 2016
Ibyaranze ijoro Lionel Messi yaherewemo Ballon d’Or ya 8, Amateka ashobora kutazakorwa n’undi wese muri Ruhago

Ibyaranze ijoro Lionel Messi yaherewemo Ballon d’Or ya 8, Amateka ashobora kutazakorwa n’undi wese muri Ruhago

Ubwanditsi 31 Oct 2023
Nyabugogo: Itike  ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

Nyabugogo: Itike ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

Ubwanditsi 18 Apr 2017
Amasura mashya ku rutonde rw’agateganyo rw’abazakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 na Nigeria na Zimbabwe

Amasura mashya ku rutonde rw’agateganyo rw’abazakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 na Nigeria na Zimbabwe

Ubwanditsi 26 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hari amakuru avuga ko Kayumba Nyamwasa ashobora kugaruka mu Rwanda
ITOHOZA

Hari amakuru avuga ko Kayumba Nyamwasa ashobora kugaruka mu Rwanda

Ubwanditsi 02 Aug 2016
Cecafa: U Rwanda ruracakirana na Tanzania mbere yo kugaruka i Kigali
IMIKINO

Cecafa: U Rwanda ruracakirana na Tanzania mbere yo kugaruka i Kigali

Ubwanditsi 09 Dec 2017
Guillaume Ancel akomeje guterwa ubwoba azira kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside
POLITIKI

Guillaume Ancel akomeje guterwa ubwoba azira kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside

Ubwanditsi 08 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru