Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Nzeri 2025 nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza muri Nigeria aho igiye gukina umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026.
Amavubi yahagurutse ku isaha ya Saa Tatu zo mu Gitondo yerekeje muri Nigeria aho izakinira umukino w’umunsi wa Karindwi n’uwa Munani ikazakina na Zimbabwe.
Biteganyijwe ko umukino wa mbere uzakinirwa kuri UYO stadium tariki ya 6 Nzeri, naho uwa Zimbabwe ukazakinwa kuya 9 ukazabera muri Afurika y’Epfo.
Ni imikino ibiri ikipe y’u Rwanda igiye gukina ikoze umwitozo umwe wabereye i Kigali kuri uyu wa mbere kuko Abakinnyi binjiye mu mwiherero ku cyumweru.
Mu bakinnyi 27 bari bahamagawe mbere, abakinnyi 24 nibo bajyanye n’ikipe kuko batatu bakiwe kuri uri rutonde.
Abakinnyi bavuyeho ni Niyo David wa Kiyovu SC ma Ishimwe Djabilu ukinira ikipe ya Etincelles na Claude Smith wagize ikipe cy’imvune.
Iyi kipe iri kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mushya, Bwana Shema Ngoga Fabrice uheruka gutorerwa kuyobora FERWAFA mu gihe cy’Imyaka ine iri imbere.




